Polisi igiye kugurisha mu cyamunara imodoka 15 na moto 461

Polisi y’u Rwanda irateganya guteza cyamunara ibinyabiziga byafashwe birimo moto 461 n’imodoka 15. Polisi iherutse gusohora itangazo tariki ya 20 Nyakanga 2022 rihamagarira abantu kwitabira iyo cyamunara y’ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa (operations) binyuranye bya Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Kigali Today ko cyamunara izabera aho ibinyabiziga biparitse ku cyicaro gikuru cya Polisi cya Kacyiru kuva tariki ya 10 kugera tariki ya 12 Kanama. Gusura ibyo binyabiziga byatangiye tariki ya 22 Nyakanga kugeza tariki ya 04 Kanama.

CP Kabera yagarutse ku mpamvu ituma ibi binyabiziga bitezwa cyamunara, ati “Mbere y’uko duteza cyamunara ibi binyabiziga byafashwe tubanza kwibutsa abaturarwanda bose ko itegeko riteganya ko ikinyabiziga cyose cyafatiriwe, ko iyo kirengeje ukwezi giparitse muri parikingi ya Polisi gitezwa cyamunara”.

Polisi mbere y’uko iteza cyamunara, yibutsa abantu bose bishyuye amande ku makosa ibinyabiziga byabo byafatiwemo ko bakwihutira kujyana inyemezabwishyu ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru aho ibinyabiziga biparitse bagatwara ibinyabiziga byabo, bitaratezwa cyamunara.

Ikindi yibukije abantu ni ukutajya kwiyitirira ikinyabiziga kitari icyabo kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi ibanza gutanga iri tangazo kugira ngo yibutse abafite ibinyabiziga byafashwe kwitabira kujya kubikurikirana bitarajya muri cyamunara.

Polisi isobanura ko ibi binyabiziga ari ibiba byafatiwe mu makosa atandukanye, bene byo ntibabitware. Hari n’ibiba byakoze impanuka nta bwishingizi bifite, icyiciro cya gatatu ni icy’abata ibinyabiziga byabo bahunga amakosa baba bakoze ntibagaruke no kubaza.

Ku bijyanye n’ibinyabiziga byafatiwe mu Ntara, ngo ntabwo biri mu bizatezwa cyamunara kuri iyi nshuro, ahubwo byo bizapangirwa gahunda yabyo.

Abibaza aho amafaranga ava mu cyamunara y’ibinyabiziga byafashwe ajya, CP Kabera yatangaje ko ajya mu isanduku ya Leta.

Ingingo No. 38 y’itegeko No. 34/1987 iteganya ko iyo ikinyabiziga kirengeje ukwezi cyarafatiriwe gishobora gutezwa cyamunara. Icyakora Polisi ngo ibaha igihe gihagije cyo gukemura ibibazo bafite kuko cyamunara yari iherutse ari iyabaye muri Werurwe 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibyo nuguhohotera Abanyarwanda kuko impamvu abataraza nuko aba atarabona amafranga mwagombywe gutaga ikihe nibura kingana numwaka ngewe ntago byemerenwa namwe rwose munjye munjyendera kubindi bihugu ntago aruko bigenda kdi

Jerome Rukundo yanditse ku itariki ya: 28-07-2022  →  Musubize

Nonese iyo mugurishije arenga kuyo mukeneye asubizwa nyirayo

Alias yanditse ku itariki ya: 27-07-2022  →  Musubize

Nonese iyo mugurishije arenga kuyo mukeneye asubizwa nyirayo

Alias yanditse ku itariki ya: 27-07-2022  →  Musubize

Muri abagaciro kbs,kuko muba mwaturangiye ahari ibigurwa ark n’inama murazitanga tant en discour indirect sans ajouter ou diminuer,gusa sinzi niba hari uko umuntu yaba connect kuri mwe kugirango notifications ziri update njye nzibona ,murakoze cyane.

NTAKIRUTIMANA yanditse ku itariki ya: 27-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka