OMS yasabye Isi ko ubushita bw’inguge bufatirwa ingamba zihutirwa

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), ryemeje ko indwara y’ubushita bw’inguge (Monkeypox cyangwa Variole du Singe), ifatirwa ingamba zihutirwa, kuko ngo ari ikibazo kibangamiye ubuzima rusange bw’abatuye Isi.

Iki ni icyemezo cya OMS cyo ku rwego rw’ikirenga, kije gikurikira icyafatiwe icyorezo cya Covid-19 mu mwaka wa 2020, ubwo abatuye Isi bose basabwaga kuguma mu rugo.

Kuva muri Mata uyu mwaka ni bwo ibihugu by’i Burayi na Amerika ya Ruguru, byatangiye kubona abafatwa n’ubushita bw’inguge, indwara yari imenyerewe muri Afurika yo hagati n’i burengerazuba, ikaba ikomoka ku nguge ziba mu mashyamba y’icyo gice.

Icyo gihe OMS yavugaga ko Monkeypox atari ikibazo cyahangayikisha Isi, ariko ubu ngo yisubiyeho nyuma yo kubona abarenga 16,500 mu bihugu 75 bamaze kwandura ubushita bw’inguge.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati “Hashingiwe ku biteganywa n’amabwiriza mpuzamahanga agenga ubuzima, nafashe icyemezo cyo gutangaza ko iki cyaduka (Monkeypox), ari ikibazo cyihutirwa kireba ubuzima bw’abatuye Isi.”

Dr Tedros avuga ko Monkeypox irimo gukwirakwira ku Isi hose mu buryo bwihuse, kandi butaramenyekana bwose, ariko ko bukeneye gufatirwa ingamba zishingiye ku mabwiriza mpuzamahanga y’ubuzima.

OMS isaba ibihugu gushyiraho ubukangurambaga mu mavuriro, ingamba z’ubwirinzi mu bice bihuriramo abantu benshi, ndetse no gutangira kugenzura neza ahakekwa umuntu wafashwe na Monkeypox mu rwego rwo kumurinda kwanduza abandi.

Ubushita bw’inguge aho bwiganje kugeza ubu, ngo burimo kwibasira cyane cyane abagabo baryamana n’abandi bagabo.

Iyo ndwara itera umurwayi kubabara umutwe, umugongo, akagira umusonga uterwa n’uko yatangiye kuzana utubyimba ku mubiri (duturikamo udusebe), akarwara amasazi (utubyimba tugaragara munsi y’akanwa, mu kwaha cyangwa aho amaguru ahurira n’igihimba/mu mayasha), agasuhererwa ndetse umubiri ugacika intege.

Udusebe/utubyimba akenshi duhera mu maso ariko hashira iminsi mike tugafa n’ibindi bice by’umubiri, cyane cyane ku biganza no ku birenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyo nimana ije guhana inkozi zibibi zitayihesha icyubahiro zihitamo kuryamana zihuje ibitsina ziziko zirigukosora imana nicyo nkundirimana

Theogene yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Iyo nimana ije guhana inkozi zibibi zitayihesha icyubahiro zihitamo kuryamana zihuje ibitsina ziziko zirigukosora imana nicyo nkundirimana

Theogene yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka