Abarimu bita ku banyeshuri bafite ubumuga bwo mu mutwe bagiye kongererwa ubushobozi
Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ku bufatanye n’ umushinga witwa ‘SpecialSkills Consultancy’ bateguye umushinga ugiye kwita mu buryo bw’umwihariko ku myigishirize y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Mu gikorwa cyo kumurika uwo mushinga cyabaye tariki 21 Nyakanga 2022, Umuyobozi wa NUDOR, Dr Mukarwego Beth Nasiforo, akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi, wigisha ibijyanye n’uburezi budaheza, yavuze ko uwo mushinga uzibanda ku guhugura abarimu bigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu, ku ikubitiro ukaba ugiye gutangirana n’ibigo bibiri by’icyitegererezo byigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Icy’ingenzi bagiye gukora ngo ni uguhugura abarimu kugira ngo bamenye imyigishirize ijyanye n’abo bana kuko baba bafite ubumuga butandukanye butuma bakenera imyigishirize itari nk’iy’abandi.
Bazanahugura abarimu mu bijyanye no gukora imfashanyigisho zo kwifashisha mu gihe barimo gutanga amasomo kugira ngo abo bana babashe kubyumva neza.
Bazigisha n’abarimu gukurikiza integanyanyigisho (curriculum) yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kugira ngo izakoreshwe mu bigo byigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, abarimu bayikurikize nk’uko abandi bose bayikoresha.
Umushinga wa SpecialSkills wateguwe kugira ngo babanze bahugure abarimu bose bo mu kigo. Ntabwo bazahugura umwarimu umwe cyangwa babiri gusa mu kigo, ahubwo bazabanza bahugure abarimu bo mu bigo bibiri, kimwe cyo mu Mujyi wa Kigali muri Kicukiro i Gahanga cyitwa “TUBITEHO” n’ikindi cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati cyitwa “KOMERA” .
Abarimu bo muri ibyo bigo bazamenya neza uko bashobora gutegura amasomo no kwigisha abo bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, uko bashobora kubitaho bakamenya ibibazo bafite, icyateye ibibazo bafite n’ibyo bakeneye kugira ngo bashobore kwiga neza.
Avuga ku kamaro k’uyu mushinga, Dr Beth Nasiforo Mukarwego, uyobora NUDOR yagize ati “Twebwe nka NUDOR uyu mushinga turawishimiye cyane, kuko n’ubundi NUDOR ivugira abantu bafite ubumuga bose. Ishaka gufasha abana bose bafite ubumuga mu Rwanda, kumenya uburenganzira bwabo cyane cyane ibijyanye no kwiga, kuko n’ubundi kwiga ni uburenganzira bwa buri muntu wese. Ubwo rero NUDOR igiye gukorana n’aba ngaba bateguye uyu mushinga kugira ngo bajye bakurikirana umunsi ku wundi icyo uyu mushinga uri gukora n’aho ibikorwa bari gukora bigeze, n’icyo bizamarira Abanyarwanda. Ntabwo abateguye uyu mushinga bazakora bonyine, ahubwo bazakorana na NUDOR muri iyo myaka itatu.”
Abarimu n’ubwo bahugurwa, hagaragaye imbogamizi ko bamara kumenyerana n’abana, hanyuma bakigira gukora ahandi muri Leta cyangwa mu miryango yindi itari iya Leta (NGOs) bitewe n’ibyo bahabwa nk’umushahara mwiza, guhabwa ubwishingizi bwo kwivuza, amasezerano y’akazi y’igihe kirekire abemerera no guhabwa inguzanyo.
NUDOR ivuga ko bene ibyo bigo byita ku bafite ubumuga akenshi usanga atari ibya Leta. Icyo NUDOR yakora ngo ni ubuvugizi kugira ngo Leta ijye yita kuri aba barimu kimwe nk’uko yita ku bandi, bityo bitume batagenda, kuko bisubiza abana inyuma mu bumenyi.
Astrid Herbosch ukomoka mu Bubiligi, akaba n’umuyobozi w’uyu mushinga, avuga ko kuva muri 2013 yagiye akorana n’ibigo bitandukanye byita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, yabona uko bitabwaho agasanga abarimu babigisha bakeneye kugira ubumenyi bwihariye (special skills) kugira ngo babafashe uko bikwiye.
Ati “Hari abarimu wasangaga batazi ibyo bakwiye kwigisha abo bana n’uko bakwiye kubibigisha. Rimwe na rimwe kubigisha biba bigoranye. Abo bana usanga harimo abafite amahane, abiruka, abasakuza, abarimu rero ni ngombwa ko bagira ubumenyi bwo kwita ku mwana ufite bene iyo myitwarire.”
Astrid Herbosch avuga ko yegereye umuterankunga witwa Fondation Liliane wo mu Buholandi, uyu ukaba ari umuryango wita ku bafite ubumuga, bafatanya gutegura uwo mushinga.
Barateganya guhugura abarimu bo ku bigo bibiri by’icyitegererezo, nyuma bazahugure n’abo mu bindi bigo bitanu, bakazakoresha ingengo y’imari ingana n’ibihumbi 250 by’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga abarirwa muri Miliyoni 257 z’Amafaranga y’u Rwanda).
Bizeye ko nyuma y’iyo myaka itatu bazabona impinduka haba mu buryo abarimu bigishamo ndetse no mu bumenyi buhabwa abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Nyuma y’uyu mushinga, barateganya ko mu gihe abaterankunga baba bashimye ibyo wagezeho ndetse bakemera kubaha ubundi bufasha, bazawagurira no mu bindi bigo by’amashuri nibura 14.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|