Impuguke zirashakisha ikirimo gutera ubwiyongere bw’abarwara umuvuduko w’amaraso

Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko abantu bafite hagati y’imyaka 18 na 65, abagera kuri 15.9% bafite indwara y’umuvuduko w’amaraso uri ku gipimo cyo hejuru, ariyo mpamvu harimo gushakishwa igitera ubwiyongere bukabije bw’abafatwa n’iyo ndwara.

Dr. Uwinkindi François
Dr. Uwinkindi François

Iyi mibare kandi igaragaraza ko nibura abagera kuri 46% bari mu kigero cy’imyaka y’ubukure, bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso ariko batabizi, abenshi muri bo ntibivuza ngo bakurikiranwe.

Kuba umuvuduko w’amaraso ari indwara ihitana abatari bacye ku Isi ndetse no mu Rwanda, ahanini ngo biterwa n’uko abantu batisuzumisha hakiri kare ngo bamenye uko bahagaze, bityo bifashe uyifite kuba yakwitabwaho hakiri kare ngo akurikiranwe.

Bimwe mu bitera indwara y’umuvuduko w’amaraso birimo kunywa itabi, inzoga nyinshi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kunywa isukari nyinshi, kurya ibiryo birimo umunyu mwinshi n’amavuta menshi, gusa ngo bishobora kwirindwa.

Bamwe mu baturage bavuga ko umuco wo kujya kwisuzumisha kwa muganga utarwaye utarashinga imizi mu myumvire y’abatuye mu Rwanda, kubera impamvu zitandukanye basobanura.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today yagize ati “Akenshi ntabwo Umunyafurika ari umuntu wabwira ngo ajye kwa muganga atameze nabi akagenda, ni imyumvire dusanganywe”.

Barashakisha ikirimo gutera ubwiyongere bw'abarwara umuvuduko w'amaraso
Barashakisha ikirimo gutera ubwiyongere bw’abarwara umuvuduko w’amaraso

Mugenzi we ati “Bumva ko atari indwara kubera ko itagaragara inyuma ku mubiri, baba bumva bo nta kibazo bafitemo indani, gusa babashije kwisuzumisha ku gihe, bamenya ko n’izo ndwara bazifite bakabagira inama z’ukuntu bashobora kwirinda”.

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima zivuga ko igihe kigeze ngo hakorwe ubundi bushakashatsi, harebwa niba nta bindi bishobora gutuma muri iki gihe umubare w’abarwara indwara y’umuvuduko w’amaraso wiyongera.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abashakashatsi mu buzima (Rwanda College of Physicians), Prof Charlotte Bavuma, avuga ko bishoboka cyane ko hari ibindi bishobora kuba bitera iyo ndwara ariko bitaramenyekana neza.

Ati “Icya mbere, ese n’iki gituma abantu barwara umuvuduko w’amaraso, kuko cyera twumvaga ko ari abantu babyibushe, banywa itabi. Ibyo bintu biracyahari, ariko hari n’ibindi twe twumva, ugasanga umuntu ni muto, ntafite ibyo bintu byose, ariko afite umuvuduko w’amaraso, birashoboka ko hari ibindi bintu bidutera izo ndwara ariko tutaramenya neza”.

Impuguke zinyuranye mu by'ubuzima zihangayikishijwe n'icyo kibazo
Impuguke zinyuranye mu by’ubuzima zihangayikishijwe n’icyo kibazo

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) isaba abaturage kujya bisuzumisha hakiri kare, kugira ngo urwaye yitabweho, ariko kandi ngo kubera guhangayikishwa no kuzamuka kw’imibare y’abarwara indwara zitandura, iyo Minisiteri ikomeje gushyira imibaraga mu gushaka imiti y’izo ndwara.

Umuyobozi w’ishami ry’indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr. François Uwinkindi, avuga ko hari gahunda yashyizweho ku buryo buri wese ufite byibuze imyaka 35, yemerewe kujya ku kigo nderabuzima agasuzumwa.

Ati “Minisiteri y’ubuzima yashyizeho gahunda y’uko byibuze umuntu wese ufite imyaka 35 yemerewe kujya ku kigo nderabuzima kimwegereye tukamusuzuma izi ndwara zitandura hakiri kare, kugira ngo nidusanga yaragize ibyago byo kuzirwara tubashe kumuvura hakiri kare”.

Akomeza agira ati “Twagiranye amasezerano atandukanye n’abantu bakora imiti, ku buryo bitazajya biba ngombwa ko buri gihe uko imiti ikenewe tujya gutanga isoko. Tugirana amasezerano y’igihe kirekire, ku buryo twizera ko bizafasha gukemura ikibazo cy’imiti igenda ibura hato na hato mu mavuriro atandukanye, cyane cyane hasi ku bigo nderabuzima ndetse no ku bitaro by’uturere”.

Prof Charlotte Bavuma
Prof Charlotte Bavuma

Mu Rwanda abagera kuri 13% bapfa baba bishwe n’indwara z’umutima ndetse n’umuvuduko w’amaraso.

Tariki 21 Nyakanga, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’umuvuduko w’amaraso, aho i Kigali abashakashatsi b’ingeri zinyuranye mu by’ubuzima bo mu bihugu bitandukanye, batangiye inama y’iminsi ibiri, barebera hamwe impamvu abarwara iyi ndwara biyongera, n’ingamba zafatwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka