- Ni ikiganiro ngarukakwezi kinyura kuri KT Radio
Icyo kiganiro kizatambuka ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Kugeza saa Moya (18h00-19h00), ndetse no ku murongo wa YouTube wa Kigali Today.
Igice cya EdTech cyo kuri uyu wa Mbere, kizagaruka ku “kwigisha gukora no gukoresha uburyo bukora porogaramu za mudasobwa (Coding) mu Rwanda”, ari naho kikazibanda.
Coding, ni bwo buryo bw’ibanze bufasha mu gukoresha mudasobwa bigafasha uyikoresha kuba imuha ibyo ayisabye. Ubu buryo bukoresha indimi za mudasobwa zituma ibasha gukora imirimo yihariye.
Coding nibwo butuma abahanga mu by’ikoranabuhanga babasha gukora nka porogaramu za mudasobwa (softwares), imbuga za Interineti n’ibindi.
EdTechMonday ni umusaruro w’ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga (ICT), ku bufatanye na ICT Chamber Rwanda.
Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe kwigisha no guhanga udushya mu ikoranabuhanga (ICT), kigateza imbere ikoranabuhanga no kuzamura imyigire mu mashuri yisumbuye.
Ikigo kigamije gukuraho icyuho mu kubona uburezi bufite ireme; kwerekana igihamya cy’ibyo ikoranabuhanga rikora mu burezi no gushyiraho ihuriro rikomeye ry’abayobozi ba ICT mu mashuri yisumbuye, kugira ngo bateze imbere banahuze ibikorwa bya Politiki y’ikoranabuhanga mu burezi muri Afrika.
Ikiganiro EdTech Monday gihuriweho muri Afrika yose, gitambuka buri kwezi kuri CNBC Africa no kuri paje ya Facebook ya Mastercard Foundation Young Africa Work.
Mu guhuza insanganyamatsiko ya buri kwezi muri Afurika, Ibiro bya Mastercard Foundation mu Rwanda, Kenya, Ghana, Uganda na Nigeria, ku bufatanye n’imiryango itanga ubufasha mu ikoranabuhanga mu burezi mu karere, hategurwa ibiganiro bitumirwamo ingeri z’abantu batandukanye, Abayobozi, impuguke, abashakashatsi n’abandi.
- Ikiganiro kizibanda kuri Coding
Icyo kiganiro kizitabirwa n’abatumirwa barimo, Dr. Christine Niyizamwiyitira, Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga mu burezi mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Gabriel Baziramwabo, ushinzwe gahunda ya Coding mu ishuri rya Rwanda Coding Academy ndetse na Shadrach Munyeshyaka, Umuyobozi akaba n’uwashinze Nyereka Tech.
Abatumirwa bazabona umwanya wo gusangira no kungurana ibitekerezo, ku bijyanye n’ubwo buryo bwo gukora porogaramu za mudasobwa (code) ku banyeshuri bo mu Rwanda.
Abayobozi, ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abarezi mu bigo by’amashuri murararitswe kuzakurikira icyo kiganiro cyo kuri uyu wa mbere, aho muzasobanukirwa byinshi ku ngingo izaganirwaho.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho, niba byashoboka mwazatubariza ku ikorwa rya programs zifasha assistive, ndetse na accessibility muri coding mu Rwanda ku bantu bafite sensory disabilities, cyane cyane ubumuga bwo kutabona no kutumva cyangwa bukomatanije. Murakoze.