Barashima ibyagezweho n’isoko rihuriweho n’ibihugu bya EAC n’ubwo hari ibitaranoga

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), n’abahagarariye Abakuru b’ibihugu by’uwo muryango batabashije kuboneka, bahuriye mu nama y’iminsi ibiri yaberaga i Arusha muri Tanzania, yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, bakaba baganiriye ku birebana n’iterambere ry’uwo muryango, bibanda ku byo isoko rihuriweho ryagezeho.

Abitabiriye iyo nama bemeranyijwe ko imyaka 11 ishize hagiyeho isoko rihuriweho n’ibihugu bya EAC, ryageze ku byiza byinshi, harimo kongera ubucuruzi, ibishoro bishyirwa mu bucuruzi no gutanga akazi mu bihugu bigize uwo muryango.

Umuyobozi wa EAC ari na we Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yavuze ko kimwe mu byagezezweho muri urwo rwego, ari ukongera ubwiza bw’ibikorwa remezo mu bihugu bigize Umuryango wa EAC.

Yavuze ko ubu abaturage ba Tanzania, Kenya, Uganda, Burundi, Rwanda, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuzwa n’imihanda, ndetse baharira no mu yindi mishinga itandukanye harimo n’uw’amashanyarazi.

Perezida Kenyatta yavuze ko kugira ngo iterambere ry’ubukungu rigerweho, bisaba ko ibihugu bigize Umuryango wa EAC bigira ibikorwa remezo bimeze neza, kuko ari byo bifasha abaturage gukora ubucuruzi, ubwikorezi bw’ibicuruzwa, kubona no gutanga akazi n’ibindi.

Yavuze ko kugira ngo isoko rihuriweho n’ibihugu bya EAC rigire inyungu nini, ari uko buri gihugu cy’ikinyamuryango cyashyiraho politiki (policies) zorohereza ishoramari, kugira ngo byongere ubucuruzi hagati mu bihugu bigize EAC.

Perezida Suluhu avuga ku kibazo cy’ibiribwa mu bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko bishoboka kongera umusaruro ukikuba kabiri, kugira ngo ibihugu bigize EAC byihaze ariko bisagurire no hanze. Gusa uko kongera umusaruro, ngo ntibyashingira ku butaka bwonyine, ahubwo hakenerwa n’imvura ihagije, amafaranga n’ikoranabuhanga.

Yagize ati "Ni ngombwa kwitabira ubuhinzi bwo kuvomerera, uburyo bukwiye bwo kwita ku musaruro, ariko no kugira isoko ryizewe ry’umusaruro".

Ikindi Perezida Suluhu yavuze ni uko hakwiye kubaho uburyo bufasha kumenya ngo ahantu runaka muri EAC hakenewe ibiribwa runaka, ni ibihe biribwa biboneka, cyangwa se biboneka he? Nka Tanzania ngo yihaye gahunda ko bitarenze umwaka wa 2026, izaba yongereye ingano y’ibiribwa, bikava kuri Toni zigera kuri Miliyoni esheshatu, zikagera kuri Toni Miliyoni 18 muri uwo mwaka wa 2026.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, we yavuze ko ibihugu bigize EAC bishobora gutangira gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bya Lisansi.

Yongeyeho ko kugeza ubu Uganda yatangiye gukora imodaoka zikoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, kandi ibiciro byazo ngo birahendutse ugereranyije no gukoresha Lisansi cyangwa Mazutu.

Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi, yavuze ko isoko rihuriweho n’ibihugu bya EAC ryagize akamaro gakomeye, kuko ubu abaturage bashobora gutwara ibicuruzwa byabo, bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi nta nkomyi.

Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard, wagiye uhagarariye Perezida Paul Kagame, we yavuze ku kibazo cy’igiciro cy’ubwikorezi bw’ifu (ifarini) mu bihugu bigize EAC kiri hejuru, ariko ngo n’ubwo bimeze bityo, isoko rihuriweho rifitiye akamaro ibihugu bya EAC, mu bijyanye n’ubwikorezi kubera ibikorwa remezo bigenda byubakwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka