Abafite umubyibuho ukabije bagira ibyago byo kwibasirwa n’indwara zitandukanye (Ubushakashatsi)

Abantu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije aho bari hose bagirwa inama yo kugabanya ibiro kugira ngo bitazabakururira ibyago byo kurwara izindi ndwara biturutse kuri uwo mubyibuho ukabije.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu byo kuvura umubyibuho ukabije bagaragaje uburyo umuntu ashobora kuwurwanya babifashijwemo no guhindura imirire, gukora imyitozo ngororamubiri.

Abantu bafite umubyibuho ukabije babashije kugabanya ibiro ku kigero cya 10% babifashijwemo n’imiti no guhindura imibereho bari basanzwe babamo.

Ikinyamakuru news-medical.net kivuga ko ubushakashatsi bwakorewe muri Atlanta/Georgia mu nama yateranye tariki ya 12 Nyakanga 2022 bwatangaje ko gutakaza ibiro ku kigereranyo cya 10% bigira inyungu nyinshi ku buzima bw’umuntu.

Ubushakashatsi bushya bwabonye abantu bafite ibiro byinshi hamwe n’abafite umubyibuho ukabije barabashije guta ibiro ku kigereranyo cya 10.6% hejuru y’imyaka 3 kugera kuri 5 babifashijwe no guhindura imibereho bari barimo ndetse n’imirire hamwe no gufata imiti irwanya umubyibuho ukabije.

Abakoze ubu bushakashatsi bwamuritswe tariki 12 Nyakanga 2022 mu nama iba buri mwaka, bavuze ko guta ibiro ku kigereranyo cya 10% bigira inyungu nyinshi ku buzima zirimo kurinda indwara umuntu zitandukanye ziterwa no kugira umubyibuho ukabije.

Abarwayi 428 ni bo bakoreweho ubushakashatsi mu kigo kigenzura ibijyanye n’umubyibuho ukabije bahabwa ubujyanama bwibanze ku biribwa bigira isukari nke hamwe no gukora imyitozo ngororamubiri.

Uretse ubu bujyanama bahawe n’imiti igabanya umubyibuho ukabije, imiti yemejwe n’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA).

Imiti yakoreshejwe cyane mu kugabanya umubyibuho ukabije ni uwa Metformin Phentermine hamwe na Topiramate, ariko abarwayi ntabwo bari bemerewe kurenza imiti 2 ku munsi.

Abantu bakuze bagera kuri 400 bafite umubyibuho ukabije ni bo bakoreweho ubushakashatsi mu gihe cy’imyaka 3 n’imyaka 5 bahabwaga imiti igabanya umubyibuho ndetse bahabwa n’ubujyanama mu kwirinda ibyago bikururwa n’umubyibuho ukabije.

Ni byiza ko umuntu ufata imiti igabanya umubyibuho ukabije ayifata hagati y’umwaka umwe n’imyaka 2.

Igabanuka rya 10% ry’ibiro n’ikintu gikomeye mu buvuzi kuberako bihuzwa no kugabanya ibyago byo kurwara indwara zishobora gutera umutima na Diyabete umuvuduko mwinshi w’amaraso, ibinure byinshi (cholesterol) hamwe n’ibibazo byo gusinzira by’uturemangingo no kuba umuntu yakora ingendo mu buryo butamugoye no kugira ubuzima bwiza.

Umushakashatsi Weintraub avuga ko ibipimo by’umubyibuho ukabije muri Amerika biri gusatira 40%. Imiti irwanya umubyibuho ukabije ni uburyo budakunda gukoreshwa mukugabanya umubyibuho ukabije kubantu benshi kandi iyo miti inarwanya indwara zifite aho zihurira n’umubyibuho ukabije nka diyabete n’izindi ndwara z’umutima.

Ubu bushakashatsi icyo bugamije ni ugushyigikira ikoreshwa ry’imiti irwanya umubyibuho ukabije kugira ngo habungabungwe igabanuka ry’ibiro byinshi igihe kirekire barinda abantu kugerwaho n’ingaruka zo kugira umubyibuho ukabije kuko ukururira umuntu indwara kurwara indwara za Cancer, Indwara z’umutima, Guturika k’udutsi two mu bwonko, kudasinzira neza n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu Kugabanya ibiro (UMUBYIBUHO ukabije) byaroroshye kdi Mugihe gito tubereyeho gufashanya reka tukurangire Igisubizo bariza +250786749542
0725469942 twakurangira Igisubizo

Dr Alexandre yanditse ku itariki ya: 11-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka