Dore bimwe mu birango by’imodoka n’ibisobanuro byabyo

Abantu benshi bamenya ubwoko bw’imodoka bitabagoye iyo babonye ibirango byazo, ariko se ni bangahe baba bazi ibisobanuro biri inyuma y’amazina n’ibirango byazo?

Ushobora kwibwira ko abakoze imodoka runaka bapfuye guhitamo izina cyangwa ikirango ntacyo bashingiyeho, ariko nyuma y’ubucukumbuzi twakoze, twaje gusanga amazina n’ibirango by’imodoka zimwe na zimwe bifite inkomoko mu mico, mu migenzereze, muri gakondo, ibindi ugasanga ni amayobera ariko nayo ashingiye ku mateka y’abantu n’ahantu runaka.

AUDI

Audi ni imodoka ikorerwa mu Budage, ifite ikirango cy’inziga enye zisobekeranye zisa n’ubutare. Hari abantu bibwira ko icyo kirango gifitanye isano n’ikirango cy’imikino ngororamubiri ya Olympic, ariko ntaho bihuriye. Igisobanuro cya Audi, gifite amateka ahera mu 1932 ubwo inganda enye zakoraga imodoka mu Budage zishyiraga hamwe (Audi, DKW, Horch na Wanderer) zikibumbira mu cyo bise Auto Union.

Zimwe muri izo nganda zakomeje gukoresha ikirango cy’inziga enye zifatanye, izindi zemererwa gukoresha ibirango byazo byihariye.

BMW

Ikirango cy’imodoka ya BMW muri make ni impine ya Bayerische Motoren Werke cyangwa (Bavarian Motor Works), ari rwo ruganda rw’imodoka zikorerwa mu Ntara ya Bavaria mu Budage. Imodoka za BMW zigitangira gukorwa, ikirango cyazo cyari kigizwe n’inyuguti z’umweru ziri mu ruziga rw’umukara, ariko nyuma baje guhindura urwo ruziga, rujyamo amabara abiri (umweru n’ubururu), ari mu ibendera ry’intara ya Bavaria aho izo modoka zikorerwa.

Hari n’amakuru avuga ko ubwo nyakwigendera Bob Marley yajyaga gucuranga mu Budage ahagana muri za 70, uruganda rwa BMW ngo rwamuhaye impano y’iyo modoka kubera ko yitiranwa n’itsinda rye Bob Marley and the Wailers, urishyize mu mpine (BMW).

MAZDA

Mazda ni ubwoko bw’imodoka zikorerwa mu Buyapani. Zabonye ikirango cyazo cya mbere mu 1936, cyari kigizwe n’inyuguti eshatu za ‘M’ zigerekeranye, biturutse ku izina ry’uruganda rukora imodoka za Mazda (Mazda Motor Manufacturer). Izina Mazda ubwaryo rikomoka ku izina ry’Umuyapani wahimbye izo modoka, Jujiro Matsuda, ariko nyuma baza guhindura imodoka bayita Mazda, izina ry’ikigirwamana cyo mu Buyapani kitwa Ahura Mazda, gihagarariye Urumuri n’ubupfura.

Uruganda rwa Mazda rutangira gukora imodoka zo kugurisha mu 1959, ikirango cyazo cyaravuguruwe, bashyira inyuguti imwe ya ‘M’ mu ruziga, yanditse mu buryo hejuru yayo ubonamo inyuguti ya ‘V’, byombi bigatanga ishusho y’amababa, asobanura kuguruka ukagera mu bushorishori cyangwa gutera imbere.

MERCEDES BENZ

Mercedes-Benz, imodoka ikorwa na kimwe mu bigo byibumbiye mu ruganda runini rwa Daimler-Motoren-Gesellschaft (DMG), yabonye ikirango cyayo cy’inyenyeri y’inguni eshatu mu 1909. Nyuma y’uko uwashinze uruganda rwa DMG, nyakwigendera Gottlieb Daimler atabarutse mu 1900, umuhungu we yatekereje gushaka ikirango cy’imodoka ya Benz, maze ahitamo ikimenyetso cy’inyenyeri yari iri ku rugo rwa se, nk’ikirango cy’uburumbuke n’iterambere ry’uruganda.

Ikirango cy’inyenyeri y’inguni eshatu cyakiriwe neza n’abayobozi b’uruganda rwa Daimler, ariko bacyakirana n’ikindi cyari kigizwe n’inyenyeri y’inguni enye nk’ikirango cya kabiri cyemewe cy’uruganda. Ariko uko imyaka yagiye isimburana, baje kugumana icy’inyenyeri y’inguni eshatu, nk’ikimenyetso cy’intego z’uruganda: Gukora ibigendera mu kirere, ibyo ku butaka n’ibyo mu mazi.

Ikirango cyaje guhindurwa ariko bitari cyane, ya nyenyeri y’inguni eshatu ishyirwa mu ruziga rusa n’ubutare ari cyo kirango tubona kugeza ubu.

NISSAN

Ikirango cya Nissan ukirebye ubona ko nta bisobanuro byinshi gifite, ariko imodoka zayo zigitangira gukorwa ikirango cyazo cyari izina Nissan ryanditse mu ruziga rw’umutuku, rusobanura izuba rirashe nk’ikirangantego cy’u Buyapani.

Ikirango cy’iyo modoka cyatangiye gukoreshwa ubwo Umuyapani witwa Nissan yegukanaga uruganda rwa kera rwa Datsun, rwakoreshaga izina ryarwo nk’ikirango mu rukiramende rw’ibara ry’ubururu rugeretse ku ruziga rw’umutuku, rusobanura ‘Izuba Rirashe’ ryo mu ibendera ry’u Buyapani.

Ikirango cya Nissan tubona uyu munsi cyatangiye gukoreshwa mu 2001 kikaba ari igisobanuro kivuguruye cy’ikirango cya mbere cya Datsun, kuko nacyo kiri mu ruziga n’ubwo rudatukura, ariko kikaba cyanditse mu buryo bubereye ijisho, bunatanga ubutumwa bwo kugendana n’ibihe, guhanga udushya no kuzimiza.

TOYOTA

Bamwe bavuga ko ikirango cya Toyota gifite igisobanuro gishingiye ku bugeni, abandi bati ni inyuguti ya ‘T’ yanditse mu buryo bwa gihanga, ariko mu by’ukuri ni ikirango gifite igisobanuro kirenze kure inyuguti ya ‘T’ igaragarira buri wese. Inziga ebyiri zitaringaniye zinyuranyuranamo, zisobanura icyizere kiri hagati ya Toyota n’abakiriya bayo.

Umwanya uri hagati y’inyuguti ya ‘T’ mu mpande zose, usobanura ejo hazaza heza h’uruganda, mu gihe izindi nziga eshatu zisobanura imitima y’abakiriya iri hamwe, imodoka n’amahirwe ari mu ikoranabuhanga ryo mu nzagihe.

VOLKSWAGEN

Volkswagen ni rumwe mu nganda zo mu Budage zikora imodoka zamamaye cyane ku isi, ndetse ugasanga rufitanye isano isesuye n’ikirango cy’imodoka zarwo. Ni inyugu za ‘V’ na ‘W’ zizengurutswe n’uruziga zikaba zifite igisobanuro gikomeye ku rwego rw’Isi.

Inyuguti ya ‘V’ ihagarariye ‘Volks’ (bivuze abaturage mu Kidage), naho ‘W’ ihagarariye ‘Wagen’ (bivuze imodoka). Inyuguti ya ‘V’ isa n’iyicaye hejuru ya ‘W’, zombi zitanga ubutumwa buvuga ko umuturage agenda mu modoka, bikaba ari ibintu byumvikana nta bisobanuro byinshi kuko Volkswagen ubwabyo bisobanura Imodoka y’abaturage, kikaba ari cyo kirango kugeza ubu gishobora kuba cyemeza amahanga mu kumvikana uko kiri.

HONDA

Ikirango cya Honda kiri mu nyuguti z’ibara ry’ubutare, ukirebye ubona nta gisobanuro gifite kidasanzwe, ariko uburyo bunoze cyanditsemo kandi budahambaye busobanura imitekerereze y’uruganda.

Inyuguti ya ‘H’ ituruka ku izina ry’Umuyapani Soichiro Honda, washinze uruganda rwatangiye rukora moto za Honda, akaba yari umukanishi n’umukinnyi wo gusiganwa kuri moto wari ufite inzozi zo kuzagira uruganda rukora imodoka. Ibyo ndetse yaje kubishobora, ageza Honda ku rwego rw’inganda za mbere mu gukora moto, n’uruganda rwa kabiri runini mu Buyapani mu gukora imodoka.

HYUNDAI

Ikirango cy’imodoka za Hyundai zikorwa n’uruganda rwo muri Korea y’Amajyepfo, ubona kijya kugirana isano n’icya Honda, nyamara gifite igisobanuro gikomeye kirenze kubonamo inyuguti ya ‘H’ gusa. Iyo nyuguti mbere na mbere ihagarariye izina ry’uruganda Hyundai, ariko wakwitegereza neza ukabonamo ishusho y’abantu babiri bahanye ibiganza.

Uruziga rubazengurutse rukagaragaza ubudatezuka buhoraho mu kazi k’uruganda.

SUBARU

Izina Subaru nta kintu kinini risobanura ukimara kuribona, ariko ni ikirango cyifitemo igisobanuro gikomeye. Izina ubwaryo risobanura ‘The Pleiades’ mu Kiyapani, bisobanura inyenyeri ziri mu cyerekezo cy’isanzure kizwi nka Taurus Constellation.

Ikirango kiri ku modoka za Subaru kigizwe n’inyenyeri esheshatu zigaragarira amaso umuntu ari ku Isi (Electra, Maia, Taygete, Asterope, Celaene na Alcyone). Izo nyenyeri zikaba zifite icyo zivuze ku ntego n’amateka y’uruganda rwa Hyundai nyuma yo kwishyira hamwe kw’ibigo bitanu byihuje bikaba uruganda runini mu 1953. Inyenyeri eshanu nto zihagarariye ibigo byishyize hamwe, naho inyenyeri imwe nini ihagarariye uruganda runini nk’umusaruro wavuye muri ibyo bigo.

INFINITI

Niba utari ubizi, Infinity ni ubwoko bw’imodoka zihenze zikorwa n’uruganda rwa Nissan. Ikirango cyazo kirasanzwe ariko gifite umwimerere uherekejwe n’igisobanuro gitangaje. Harimo uruziga rumeze nk’igi ariko rudahura, ruzengurutse umuhanda uburirwa irengero cyangwa se udafite aho ugarukira nk’uko ijambo Infinity ubwaryo risobanura mu cyongereza (ubuziraherezo).

LEXUS

Lexus nayo ni imodoka ihenze ikorwa n’uruganda rwa Toyota, yatangiye gukorwa mu 1989. Kubera ko nta mateka maremare aherekeje Lexus, ikirango cyayo nacyo ntabwo gifite ibisobanuro birebire.

Ni igisobanuro gikomoka ku izina Alexis, ari naryo ba nyiri uruganda bifuzaga guha iyo modoka mbere, ariko nyuma baje gusanga byaba byiza kuyita A Lexus ariko naryo baza kurihindura birangira bayise Lexus ari naryo zina ryagumyeho. Hagati aho ariko hari abantu bazi gushyenga bajya bavuga ko izina Lexus ngo ryaba ari impine ya ‘Luxury Exports to the US’, ariko nyine ngo ni ugushyenga nk’uko bivugwa n’urubuga rwa www.luxatic.com rumwe mu zo twakozeho ubu bushakashatsi.

MITSUBISHI

Izina rya Mitsubishi riganisha ku kirango cy’amabuye atatu ya diyama, rikaba ari izina rigizwe n’amagambo abiri yo mu Kiyapani ‘mitsu’ na ’hishi’. Mitsu mu Kinyarwanda ni ‘gatatu’ Hishi ni ubwoko bw’ikimera kiba mu mazi kijya gutereka nk’ibuye rya diyama, Abayapani bakaba bacyubaha cyane mu buzima bwabo kuva kera. Muri make rero, Mitsubishi bisobanura amabuye atatu ya diyama, nk’uko agaragara mu kirango.

FIAT

FIAT ni imodoka ikorerwa mu Butaliyani, ikirango cyayo ni impine y’izina ry’uruganda rwitwa Fabbrica Italiana Automobili di Torino, bisobanura Uruganda rukora imodoka rwo mu mujyi wa Torino (Turin). Usibye guhindura ibara izo nyugiti zanditsemo, ikirango cya Fiat ntabwo cyaranzwe no guhindagurika cyane ariko mu ntangiriro inyuguti zari zanditse mu rukiramende.

RENAULT

Ikirango ubwacyo nta gisobanuro cyihariye gifite, ariko izina ry’uruganda rukora imodoka za Renault mu Bufaransa, rwubatswe mu 1898 rushyizweho n’abavandimwe batatu Louis Renault, Marcel Renault na Fernand Renault.

Uruganda mu ntangiriro barwise “Renault-Frères”, ikirango cy’imodoka bacyandikaho inyuguti zitangira andi mazina yabo, ariko nyuma baza kwemeranya ko igomba kwitwa Renault gusa.

PEUGEOT

Kuva mu 1889, ni bwo imodoka ya PEUGEOT yashyizweho ikirango cy’intare. Icyo kirango mbere na mbere cyashyirwaga ku nkezo zakorwaga n’urwo ruganda ahagana mu 1810, nk’ikimenyetso cyo gukomera kw’amenyo y’urukezo, kutavunika ubusa, mbese nk’uko urutirigongo rw’intare rumeze, imbaraga z’icyuma no kwihuta mu gukerera nk’uko intare yihuta mu kwicisha amenyo yayo.

Imodoka z’uruganda rwa Peugeot zitangiye kujya ku isoko ahagana mu 1890, bakomeje kugumana ikirango cy’intare cyari gisanzwe ku nkezo z’uruganda, icyo gihe Peugeot ihinduka uruganda rwa kabiri runini ku Isi mu gukora, n’uruganda rumaze igihe kinini rudahindura ikirango cy’ibinyabiziga rukora birimo imodoka, moto n’amagare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Dore umunyamakuru rwose!!!
Gasana,rwose uranezeza,uri umuhanga,uri umupapa mwiza ukunda ibyo akora akabiha umwanya. Ningirirwa ubuntu ukabona iyi sms uzumve ko nkeneye ko duhura umpe umwanya.
My contact: 0788978584

KAGERUKA yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Nanjye nemeye kabisa inkuru iteguranye ubuhanga. kandi ubu twungutse byinshi birenze kuzibona zikaraga mu muhanda gusa

Mugisha yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Tubashimiye kubwubumenyi mugenda mutwungura.
Natwe budufasha mubizima bwa buri munsi, mujye muduha nibindi bisobanuro birambuye kubinyabiziga , murakoze 😜😜✌️

Fiston yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Tubashimiye uburyo muba mwaduteguriye amakuru arimo ubumenyi bw’ibinyabiziga byo mubwoko butandukanye, ubutaha mujye muduha ibyapa n’ubisobanuro bwabyo, nyuma mukadutegurira Quiz, Murakoze.

Hagenimana Jean Marie Vianney yanditse ku itariki ya: 23-07-2022  →  Musubize

Urakoze. Iyi Ni inkuru y’abahanga

Eugene yanditse ku itariki ya: 23-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka