
Imyitozo yo kuri uyu munsi wa mbere yayobowe n’umutoza Haringingo Christian Francis, watoje ubwa mbere mu ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza mukuru, aho yari kumwe n’umwungirije, Rwaka Claude, bavanye mu ikipe ya Kiyovu Sports.
Ni imyitozo kandi yibanze cyane ku kongerera ingufu abakinnyi, aho babanje no kubasuzuma babakoresha imyito y’ingufu.
Muri iyo myitozo kandi hagaragayemo amasura mashya, y’abakinnyi bamaze iminsi basinyiye iyo kipe yamabara ubururu n’umweru, barimo nka Arsène Tuyisenge bakuye muri Espor FC, Ganijuru Elie wakiniraga Bugesera FC, Ndekwe Felix bakuye mu ikipe ya AS Kigali ndetse na Iraguha Hadji bakuye muri Rutsiro FC.

Aganira n’itangazamakuru, umutoza Haringingo yatangaje ko imyitozo ya mbere yagenze neza n’ubwo bagifite byinshi byo gukora.
Ati “Kuri njye imyitozo ntiyari myiza cyane ariko nanone ntiyari mibi, urebye abakinnyi baje nasanze ibijyanye n’imbaraga z’umubiri batari hasi cyane, ari nanone ntabwo bihagije mbese ni hagati no hagati, bivuze ko tugifite byinshi byo gukora mu minsi iri imbere. Murabona ko twatangiranye n’isuzuma ngo turebe uko bahagaze, ariko namaze kubona urwego turiho n’ibyo ngiye kwitaho kugira ngo mu minsi iri imbere turebe ko twaba duhagaze neza mu buryo bw’imbaraga z’umubiri ndetse no gutegura imikino ya gicuti”.

Ku bijyanye n’abandi bakinnyi baniganjemo abanyamahanga, Umutoza Haringingo yavuze ko bakibategereje, ndetse bagomba kuba bageze mu bandi mu cyumweru gitaha.
Ati “Abakinnyi batari hano turacyabategereje, hari abari mu makipe yabo y’ibihugu, abo nabo turacyabategereje ndetse n’abari basanzwe muri Rayon Sports dutegereje ko muri iyi minsi bazaba baje kuko nk’abari bari i Kigali 90% bose baje”.
Agaruka kuri Eric Ngedahimana, ikipe ya Rayon Sports iherutse kugura, yavuze ko yasabye uruhushya kuko hari gahunda z’umuryango yari akirimo.







National Football League
Ohereza igitekerezo
|