U Rwanda na Senegal batangije ikoranabuhanga rizafasha mu kubika amakuru yerekeranye n’ubuzima

U Rwanda na Senegal n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Mastercard Foundation n’abandi batangije ikoranabuhanga rya ‘Smart Health Card’ rizajya rifasha abaturage b’ibyo bihugu byombi kubika no kwerekana amakuru yerekeye ubuzima bwabo, aho bikenewe bitabaye ngombwa kwitwaza impapuro.

Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, na we yitabiriye umuhango wo gutangiza iri koranabuhanga
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, na we yitabiriye umuhango wo gutangiza iri koranabuhanga

Iryo koranabuhanga rya ‘Smart Health Card’ rizajya rikoresha icyitwa ‘QR Code’. Iyo ‘QR Code’ ni yo umuntu azajya ahabwa, akaba yayibika muri telefoni cyangwa n’ahandi ku rupapuro, ku buryo aho ageze bikenewe ko agaragaza amakuru amwerekeyeho cyane cyane ajyanye n’uko ubuzima bwe buhagaze ayitanga, abayakira na bo bagakoresha ikoranabuhanga, bityo bakabona amakuru bamukeneyeho.

Muri iyo ‘QR Code’ hazajya haba habitsemo imyirondoro y’umuntu, inkingo yakingiwe, ibizamini byo kwa muganga yakoresheje n’ibisubizo byatanze, kuko kugeza ubu, iryo koranabuhanga rizatangira ryifashishwa mu bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, harimo inkingo za Covid-19 amaze kwikingiza, niba yipimishije Covid-19, niba basanze ayirwaye cyangwa atayirwaye n’ibindi nk’uko byasobanuwe na Dr Gakuba Richard, ushinzwe ikonabuhanga mu buvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima.

Dr Gakuba yasobanuye ko nubwo kugeza ubu, iryo koranabuhanga rizatangira ryifashishwa mu bijyanye na Covid-19, ariko mu gihe kizaza, umuntu azajya ashobora gutanga iyo ‘QR Code’ aho agiye gusaba serivisi runaka, bamenye niba yarakingiwe izindi ndwara nka Yellow fever, Malaria, Monkey pox, n’izindi nkingo yaba yarahawe, cyangwa se n’andi makuru yerekeranye no kwa muganga.

Dr Gakuba Richard ushinzwe ikoranabuhanga mu buvuzi muri Minisiteri y'Ubuzima, yasobanuye ibyerekeranye n'iri koranabuhanga
Dr Gakuba Richard ushinzwe ikoranabuhanga mu buvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, yasobanuye ibyerekeranye n’iri koranabuhanga

Ibigo bitandunye na byo ngo bizaba bifite uburyo bw’ikoranabuhanga(application) bwifashishwa mu kubasha gusoma amakuru y’umuntu runaka bahereye kuri iyo ‘QR Code’ no kugenzura niba iyo code ari iyatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na RBC.

Iryo koranabuhanga kandi ngo rizajya rifasha n’abantu bashaka kujya mu bitaramo bitandukanye, mu imurikagurisha (expo), kuri za Sitade n’ahandi, bakenera kumenya amakuru y’umuntu yerekeye Covid-19 mbere y’uko ahinjira, kuko umuntu azajya atanga iyo ‘Code’ bahite babona ibyo bifuza kumenya.

Ni ikoranabuhanga rizanafasha cyane abakunze gukora ingendo zijya mu mahanga, kuko bazajya batanga iyo QR Code bageze ku kibuga cy’indege, ababishinzwe babone amakuru ajyanye n’ubuzima bwabo mu buryo bw’ikoranabuhanga bidasabye ko baba bafite amakarita.

Icyo abaturage basabwa rero nk’uko Dr Gakuba Richard yakomeje abivuga, ni ukwitabira iryo koranabuhanga kuko ryoroshya ubuzima, kuko amakuru menshi yerekeye ubuzima bw’umuntu umwe azajya aba akubiye hamwe, bitandukanye n’uko hari ubwo usanga hari impapuro zitandukanye ziriho amakuru y’ubuzima bw’umuntu umwe.

Amafoto yafashwe na Butera Benjamin wimenyereza umwuga muri Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka