Kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika “CAHB” giherereye I Abidjan muri Côte d’Ivoire habereye tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’abatarengeje imyaka 18 byose bizabera mu Rwanda.
Irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20 rizatangira tariki 20 kugera tariki 20/08/2022 rikazitabirwa n’ibihugu icyenda, naho iry’abatarengeje imyaka 18 rizatangira tariki 29/08 kugera tariki 06/09/2022 naryo rizitabirwa n’ibihugu icyenda.
Uko Tombola yagenze
Abatarengeje imyaka 20 (20-28/08/2022)

Itsinda A
1. Tunisia
2. Morocco
3. Angola
4. Rwanda
5. Central Africa Republic
Itsinda B
1. Egypt
2. Algeria
3. Congo
4. Libya
Abatarengeje imyaka 18 (29/08-06/09/2022)
Itsinda A
1. Morocco
2. Congo
3. Libya
4. Uganda
Itsinda B
1. Egypt
2. Algeria
3. Madagascar
4. Rwanda
5. Burundi

Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike ya ½, mu gihe andi azakina imikino ya Classement, aho mu itsinda ririmo amakipe atanu, iya gatanu izahita iba iya 9 idakinnye Classement.
Ibihugu bizitabira
Abatarengeje imyaka 20
1. Rwanda
2. Egypt
3. Algeria
4. Morocco
5. Central Arica Republic
6. Angola
7. Libya
8. Congo
9. Tunisia
Abatarengeje imyaka 18
1. Rwanda
2. Morocco
3. Libya
4. Congo
5. Egypt
6. Uganda
7. Burundi
8. Madagascar
9. Algeria
Abatoza
Abatarengeje imyaka 20
Umutoza mukuru: Antoine Ntabanganyimana
Umutoza wungirije: Mudaharishema Sylvestre
Abatarengeje imyaka 18
Umutoza mukuru: Bagirishya Anaclet
Umutoza wungirije: Ngarambe François-Xavier
Ohereza igitekerezo
|