U Burusiya na Ukraine byasinye amasezerano yo kurekura amatoni y’ingano zaheze mu byambu

Ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, u Burusiya na Ukraine byasinyanye amasezerano yo gutuma ingano zigera kuri Toni Miliyoni 25 zaheze ku byambu muri Ukraine zishobora gusohoka.

Ni amasezerano yasinyiwe i Istanbul muri Turukiya ahagarariwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN), akaba azagira agaciro mu minsi 120, ni ukuvuga mu mezi ane (4). Icyo akaba ari cyo gihe kizakoreshwa mu gusohora izo ngano, zirunze muri Ukraine, mu gihe n’umwero w’izindi wegereje aho.

Nyuma y’amezi atanu ashize intambara itangiye hagati y’u Burusiya na Ukraine, ibihugu bya mbere ku Isi byeza ingano, ubu nibwo amasezerano yo gutuma izo ngano zaheze mu byambu muri Ukraine zisohoka, kuko uko kudasohoka kwari kwagize ingaruka zikomeye ku baturage bo mu bice bitandukanye by’Isi.

Icyi kibazo cyatumye ibiciro by’ibiribwa bizamuka ku Isi, ndetse biteza inzara. Nk’uko byatangajwe n’Ishami rya UN ryita ku biribwa (PAM), abantu bagera kuri Miliyoni 47 biyongereye ku bafite ikibazo cy’inzara kuva intambara yatangira muri Ukraine.

Intego y’ayo masezerano, ni ugushyira iherezo ku ntambara yashowe n’u Burusiya muri Ukraine, bikagira ingaruka ku isoko ry’ibiribwa ku Isi, no korohereza ibihugu bihahira ku isoko ry’u Burusiya na Ukraine, dore ko ibyo bihugu uko ari bibiri byiharira 30% y’ubucuruzi bw’ingano ku Isi.

U Burusiya na Ukraine, basinye amasezerano asa ariko batandukanye, kuko byari byasabwe na Ukraine yangaga gusinya ku rupapuro rumwe n’u Burusiya. Abasinye ayo masezerano bahuriye i Istanbul, hari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, ba Minisitiri b’ingabo muri Turukiya no mu Burusiya ndetse na Minsitiri w’Ibikorwa remezo muri Ukraine.

Ukraine yasabye ko yasohora ingano zayo binyuze ku byambu bitatu ari byo, Odessa, Pivdenny na Tchornomorsk, wenda bikaba byaziyongera mu gihe kizaza. Ku ruhande rw’u Burusiya bwo bwavuze ko hateguwe uburyo ibyo gusohora izo ngano bizagenda neza.

Umuyobozi umwe wo muri UN utavuzwe amazina, yavuze ko inzira zateguwe zifite umutekano ‘couloirs sécurisés’ zizatuma amato manini atwara ibicuruzwa ashobora kunyura kuri ‘mer Noire’, ko impande zombi zemeranyijwe kuyatarasa.

Uhereye mu mpera z’iki cyumweru, ngo hari urwego (CCC) rushinzwe guhuza ibikorwa, ruhuriweho n’impande zombi ndetse na UN, rugomba gushyirwa aho i Istanbul. Ubugenzuzi bukorwa ku mato aturuka kuri kimwe mu byambu by’i Istanbul yerekeza muri Ukraine, buzajya bukorwa urwo rwego ruhari kugira ngo, bamare impungenge z’u Burusiya bwifuza ko ayo mato atazajya yambutsa intwaro azishyira Ukraine.

U Burusiya kandi bwijejwe ko nta bihano byaba ibyo mu buryo buziguye cyangwa butaziguye by’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, bizashyirwa ku musaruso w’ubuhinzi n’ifumbure u bwohereza mu mahanga.

Guterres, yashimiye u Burusiya na Ukraine “bashoboye kurenga ibibatandukanya, bagaha umwanya igikorwa gifitiye akamaro bose”.

Yasabye ko ubwo amasezerano ashyize agasinywa hagati y’ibyo bihugu byombi, “agomba kubahirizwa ku buryo bwuzuye”, kuko ngo ari amasezerano yifujwe guhera muri Mata 2022.

Ku ruhande rwa Perezida wa Turukiya, wabaye umuhuza kugira ngo ayo masezerano ashobore kuba yasinywa yavuze ko “bitari byoroshye kugera aho ibihugu byombi byemera gusinya ayo masezerano”, ariko yongeraho ko yizeye ko isinywa ryayo rigiye gushimangira icyizere cyo gushyira iherezo kuri iyo ntambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza tubashimiye amakuru meza mutugezaho kt radio turabemerasa kbs

Tuyizere yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka