U Rwanda rwishimiye kuzakira inama ku kwita ku mashyamba izaba muri 2025

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko u Rwanda rwishimiye kwakira inama ya gatandatu yo ku rwego rw’Isi, iziga kuri gahunda yo gutunganya no kwita ku mashyamba, izaba mu mwaka wa 2025, bikaba byemerejwe mu nama nk’iyi irimo kubera muri Canada.

Inama ku kwita ku mashyamba izabera mu Rwanda muri 2025
Inama ku kwita ku mashyamba izabera mu Rwanda muri 2025

Iyi nama izaterana ku nshuro ya 6 ikabera mu Rwanda, izahuriza hamwe intumwa zirenga 1500 harimo abashakashatsi, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego za Leta n’izabikorera kugira ngo bazateze imbere urwego rwo gutunganya no kwita ku mashyamba.

Inama igamije kongerera ubumenyi no gutanga ishusho y’uburyo amashyamba yakongerwa, kuyatunganya n’ishoramari mu bikorwa bijyanye nayo.

Kwita ku mashyamba bizazamura ubufatanye hagati y’ibihugu, gushora imari no gushyiraho imirongo ngenderwaho ihuriweho ku bijyanye no kwita no gutunganya amashyamba.

Umunyamabanga uharaho muri Ministeri y’Ibidukikije, Patrick Karemera, yatangaje ko muri iyo nama irimo kubera muri Canada itegura izabera mu Rwanda muri 2025.

Ati "U Rwanda rutewe ishema no kuba rwaratoranyijwe ngo rwakire inama ya 6 ku rwego mpuzamahanga yiga ku gutunganya no kwita ku mashyamba, twishimiye kwakira umuryango mugari w’abakomoka mu bihugu bitandukanye bafite mu nshingano zabo kwita no gutunganya amashyamba.

Iyi nama mpuzamahanga izategurwa n’ihuriro mpuzamahanga rishinzwe kwita no gutunganya amashyamba (IUAF), Ministeri y’ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA) hamwe n’Ikigo gishinzwe gutegura inama (RCB).

Perezida wa IUAF yagize ati "U Rwanda rwerekana urugero rwiza rw’uburyo hakoreshwa ibiti neza, bityo amafaranga yinjira akaba menshi no mu mirima mito ".

Avuga ko impamvu byaboroheye muri iyi nama guhitamo u Rwanda, ari uko byagaragaye ko ruzi gutegura no gukora ibintu neza.

Umuyobozi wa RFA, Spridio Nshimiyimana, avuga ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira iyi nama, kandi ubu bagiye kongera imbaraga mu bikorwa bibungabunga amashyamba birinda icyayangiza.

Avuga ko u Rwanda rwari rwihaye intego yo kongera amashyamba ku buso bugera kuri 80% mu mwaka wa 2024 buzaba buteyeho amashyamba.

Yongeraho ko kugeza ubu ubuso buteyeho amashyamba bungana na 30.4%, kandi ko muri ibyo biti biteye mu Rwanda harimo ibivangwa n’imyaka mu rwego rwo kurwanya isuri.

Ibi ngo bizagerwaho igihe umuntu ufite ubutaka azaba yitabira byibura gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari ihingwa, hariho ibiri hagati ya 100 na 150.

Nshimiyimana ati “Ibyo tuzakora ni ugusigasira amashyamba tumaze kugira mu gihugu, twirinda gucana inkwi kuko biri mu biyangiza”.

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko umwaka wa 2024 uzagera ingo zigikoresha inkwi mu guteka zagabanutse kugera nibura kuri 42%. Kugira ngo ibyo bigerweho, ni uko mu mijyi ikoreshwa ry’amakara ryacika. Ibi kandi bijyana no guhindura amashyiga asanzwe akoreshwa agasimbuzwa arondereza inkwi nibura kugera kuri 50% kandi atarekura imyotsi myinshi yanduza ikirere.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yatangije umushinga ugamije kugabanya ikoreshwa ry’uburyo gakondo mu guteka butarondereza ibicanwa, ahubwo hagakoreshwa amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa ku kigero cya 50%. Ayo mashyiga anagabanya umwotsi uhumanya ikirere bityo agafasha mu kubungabunga amashyamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka