Dore uko wakwikorera amavuta yo kwisiga ataguhenze

Abagore n’abakobwa cyane cyane abirabura, usanga bahendwa n’amavuta yo kwisiga akesha uruhu kandi atarwangiza. Abandi nabo ugasanga barashakira umucyo w’uruhu mu mavuta arwangiza, yaba ahenze cyangwa aciriritse (mukorogo).

Karoti zivamo amavuta meza
Karoti zivamo amavuta meza

Nyamara burya ushobora kwikorera amavuta akozwe mu bimera biboneka hano iwacu, agafasha uruhu rwawe kandi adatera ingaruka.

Bumwe mu bwoko bw’amavuta ushobora kwikorera mu rugo iwawe ni aya karoti, izwiho kugira ibinyabutabire birinda gusaza (antioxidant), bityo ikarinda uruhu gusaza imburagihe.

Dore uburyo akorwa:

Amavuta ya Karoti ntakorwa nk’andi yose kuko adasaba gufata imbuto zayo no kuzisya, yo ari mu bwoko bw’ayo bita macérât huileux, yoroshye gukorwa.

1. Uburyo bwa mbere wakoramo amavuta ya karoti:

Fata karoti yogeje neza n’amazi meza, uyiharagate (raper). Fata amavuta ya elayo (huile d’olive) arengeye za karoti hanyuma ushyire ku muriro muke cyane kugira ngo amazi ya karoti akamukemo. Ibi bituma amavuta yawe adasaza vuba (atagaga).

Utereke ahore nurangiza uyungurure wifashishije akayunguruzo k’utwenge duto cyane cyangwa agatambaro keza. Ibikatsi bijugunywe, amavuta ubonye uyabike mu gacupa keza wateguye.

2. Uburyo bwa kabiri wakoramo amavuta ya karoti:

Fata Karoti yogeje neza uyiharagatemo uduce tunanutse hanyuma utwumishe. Ni byiza ko twumuka neza kugira ngo ya mazi ya Karoti akamukemo burundu kuko yakwangiriza amavuta.

Ushobora kumisha karoti yawe wifashishije izuba. Aha ufata ya karoti waharagase ukayishyira ku isahane cyangwa ikindi kintu kigaramye, ugatwikirizaho agatambaro koroshye kugira ngo hatajyaho udusimba n’undi mwanda.

Ushobora kandi kuyumisha ukoresheje ifuru ikamaramo amasaha make kuri degree celisiyusi 60.

Karoti yumishijwe
Karoti yumishijwe

Iyo karoti yawe imaze gukamukamo amazi neza, urayifata ukayishyira mu gasorori (bocal) hanyuma ugasukaho amavuta ya elayo (cyangwa andi y’ibimera ayo ariyo yose) akarengera za karoti.

Aka gasorori cyangwa bocal uyashyizemo kagomba kuba gapfundikirwa neza, kandi kakaba gahwanye n’ingano y’amavuta usukamo kugira ngo umwuka utabona aho unyura akangirika.

Icyiciro cya nyuma, utereka aya mavuta yawe ahantu ugategereza ibyumweru bine, ukayungurura ukoresheje agatambaro keza cyangwa akayunguruzo k’utwenge duto cyane ukabona kuyisiga.

Amavuta ya karoti
Amavuta ya karoti

Aya mavuta ashobora kubikika igihe kirekire atangiritse, nk’uko byemezwa n’urubuga lessavonsdelionel.com twakuyeho aya makuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nonese buriya buryo vwambere mwatubwiye iyo uragije kuyayungurura wahita wisiga ?ese wisiga umubiri wose bikagucyiza ibiheri murakoze mperereye rusororo

Kabatesi yanditse ku itariki ya: 10-05-2023  →  Musubize

Nkunda ibiganiro bya kigali today cyane ndetse nabanyamakuru bayo

Mukayigema Aline yanditse ku itariki ya: 12-10-2022  →  Musubize

Mrci boucou,uzatubwire niba habaho amavuta ameza ubwanwa.

Tuyikunde yanditse ku itariki ya: 22-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka