Ethiopia: Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihije umunsi wo Kwibohora

Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ifatanije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, Abadipolomate n’inshuti z’u Rwanda, bizihije isabukuru y’imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Umunsi wo kwibohora ku rwego rw’Igihugu ni umwanya wo kumenya no kwishimira ubutwari n’ubwitange by’abagabo n’abagore ba FPR-Inkotanyi, barangajwe imbere n’ubuyobozi bufite icyerekezo na Perezida Paul Kagame, barwanye ubudacogora imyaka irenga 4 yo kubohora u Rwanda, bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Amb. Hope Tumukunde Gasatura, yashimye ubutwari bw’abagabo n’abagore bari muri RPA icyo gihe, batanze ibitambo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yakomeje asobanura impamvu u Rwanda rwizihiza umunsi w’ubwigenge icyarimwe no kwibohora, kuko ubwigenge nyabwo bwatanzwe gusa n’urugamba rwo kubohora u Rwanda ku ya 4 Nyakanga 1994.

Amb. Tumukunde yashimiye byimazeyo Perezida Kagame utaragize uruhare mu guhagarika Jenocide gusa, ahubwo n’urwo yagize mu guhindura imibereho myiza y’Abanyarwanda n’u Rwanda, ndetse arugarurira agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Yongeyeho ko u Rwanda ubu ari urumuri rw’icyizere ku Banyarwanda benshi ndetse no ku Isi yose, kuko amasomo y’ubwiyunge no kongera kwiyubaka akomeje gufatirwaho urugero na benshi.
Ibyo byatumye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ugirira u Rwanda icyize, aho ku ya 15 Nyakanga 2022, rwatorewe kwakira Ikigo Nyafurika gishinzwe imiti (AMA), kikaba ari kimwe mu bigo by’ingenzi byihariye bya AU.

Yahamagariye Abanyarwanda batuye muri Ethiopia, guharanira gushyira mu bikorwa indangagaciro zo gukunda Igihugu n’ubutwari, bigiye ku bagabo n’abagore bari mu Ngabo za RPA.

Ambasaderi Tumukunde yashimiye kandi abashyitsi bose bitabiriye uyu muhango, ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikomeje kwimakaza ubufatanye n’ubucuti.

Ku ruhande rw’uwari uhagarariye Guverinoma ya Etiyopiya, Ambasaderi Jamaldin, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Ethiopia, yashimye u Rwanda ku munsi wo kwibohora ndetse acyeza umubano mwiza wa kivandimwe uri hagati y’ibihugu byombi.

Yashimiye Abanya-Ethiopia bari bashinzwe kubungabunga amahoro bari mu Rwanda, n’uruhare bagize.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi wo Kwibohora 28, byaranzwe n’imbyino gakondo zo mu Rwanda, aho Abadipolomate, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bagize amahirwe yo kubyina imbyino z’u Rwanda, mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi udasanzwe mu buryo bususurutsa kandi bwuje urugwiro.

Ibirori byo kwizihiza uwo munsi byabereye muri Ambasade y’u Rwanda, byitabiriwe n’abantu bagera kuri 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka