ES SUMBA na Kiramuruzi begukanye amarushanwa y’abatarengeje imyaka 15 mu gihugu

Mu marushanwa yahuzaga ibigo by’amashuri mu batarengeje imyaka 15 mu mupira w’amaguru yaberaga I Rubavu, yasoje ES Sumba y’i Nyamagabe na Kiramuruzi y’i Gatsibo ni zo zegukanye igikombe

Ku wa Gatandatu tariki 23/07 no ku Cyumweru tariki 24/07, mu karere ka Rubavu hakinwe imikino isoza irushanwa rya “CAF African Schools Championship 2022” mu cyiciro cy’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 15.

Umusifuzi Karekezi Dylan w'imyaka 11 ari mu bashimishije abantu muri aya marushanwa
Umusifuzi Karekezi Dylan w’imyaka 11 ari mu bashimishije abantu muri aya marushanwa
Ni imikino yanasifuwe n'abasifuzi bakiri bato biganjemo abo muri "Rubavu Referees Academy' y'umusifuzi Ruzindana Nsoro
Ni imikino yanasifuwe n’abasifuzi bakiri bato biganjemo abo muri "Rubavu Referees Academy’ y’umusifuzi Ruzindana Nsoro

Iyi mikino yateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” rifatanije n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri “FRSS” ku nkunga ya CAF yasojwe ishuri rya ES Sumba ryo mu karere ka Nyamagabe ryegukanye igikombe mu bahungu naho Kiramuruzi Modern School y’i Gatsibo itwara igikombe mu bakobwa.

ES Sumba yegukanye igikombe mu bahungu
ES Sumba yegukanye igikombe mu bahungu
Kiramuruzi Modern School yegukanye igikombe mu bakobwa
Kiramuruzi Modern School yegukanye igikombe mu bakobwa

Aya marushanwa yari amaze amezi ane akinwa mu gihugu hose kuva muri Werurwe 2022. Amakipe 231 y’abahungu na 214 y’abakobwa ni yo yahatanye muri aya marushanwa kuva ku rwego rw’akarere. 60 y’abahungu na 60 y’abakobwa yakinnye ku rwego rwa “League” (umuntu yagereranya n’intara); hanyuma 12 muri buri cyiciro aba ari yo agera mu cyiciro cy’imikino ya nyuma.

Aya 12 yagabanijwe mu matsinda ane maze akina imikino y’amajonjora ku wa Gatandatu, aho amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda yakinnye ¼ ku wa gatandatu, aAne yatsinze akomeza muri kimwe cya kabiri ku cyumweru ari nabwo habaye imikino ya nyuma ndetse n’iyo guhatanira umwanya wa gatatu.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi mikino barimo Umunyamabanga uhoraho muri MINISTERI ya Siporo, Bwana Shema Maboko Didier, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, Dr. Mbarushimana Nelson, Umuyobozi w’ Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri FRSS, Padiri Gatete Innocent, Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel ndetse n’Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bwana KAMBOGO Ildephonse.

Umunyamabanga uhoraho muri MINISTERI ya Siporo, Bwana Shema Maboko Didier yari yitabiriye iyi mikino
Umunyamabanga uhoraho muri MINISTERI ya Siporo, Bwana Shema Maboko Didier yari yitabiriye iyi mikino
Umuyobozi w'akarere ka Rubavu KAMBOGO Ildephonse ari mu batanze ibihembo
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu KAMBOGO Ildephonse ari mu batanze ibihembo

Amakipe yatwaye ibikombe ari yo ES Sumba yo mu karere ka Nyamagabe mu bahungu na Kiramuruzi Modern School y’i Gatsibo mu bakobwa, azahagararira u Rwanda muri Zone ya CECAFA mu mpera z’uyu mwaka.

Uko imikino yose yagenze mu karere ka Rubavu

I. ABAHUNGU

Itsinda A

• ES Sumba 4-1 GS Nyamagana
• CS Kinyanzovu 1-4 ES Sumba
• GS Nyamagana 0-1 CS Kinyanzovu

Uko amakipe yakurikiranye

1. ES Sumba
2. CS Kinyanzovu
3. GS Nyamagana

Itsinda B

• GS Muhoza II 0-0 GS Kazo (pen 5-3)
• GS Muhoza II 0-2 GS Kicukiro
• GS Kicukiro 3-1 GS Kazo

Uko amakipe yakurikiranye

1. GS Kicukiro
2. Muhoza II
3. GS Kazo

Itsinda C

• GS Kabusunzu 1-0 GS Gacuba II
• E SC. Byimana 1-0 GS Kabusunzu
• GS Gacuba II 4-2 GS E SC. Byimana

Uko amakipe yakurikiranye

1. GS Gacuba II
2. E SC. Byimana
3. GS Kabusunzu

Itsinda D

• GS Paysannat 7-0 GS Muhoza I
• GS Kigeme B 2-1 GS Paysannat
• GS Muhoza I 1-3 GS Kigeme B

Uko amakipe yakurikiranye

1. GS Kigeme B
2. GS Paysannat
3. GS Muhoza I

Imikino ya ¼

ES Sumba 3–1 GS Muhoza II
GS Kicukiro 1–0 KinyaNzovu
Gacuba II B 0–4 GS Paysannat
GS Kigeme B 3–0 E SC. Byimana

Imikino ya ½

ES Sumba 3–0 GS Paysannat
GS Kicukiro 0-0 GS Kigeme (pen 4-5)

UMWANYA WA GATATU

GS Kicukiro 1-1 GS Paysannat (pen 4-5)

UMUKINO WA NYUMA

ES Sumba 3-1 GS Kigeme B

Uwatsinze ibitego byinshi: Uwineza René – GS Kigeme B (9 GOALS)

II. ABAKOBWA

Itsinda A

• GS Gahanga 0-5 GS Muhato
• Kiramuruzi Modern School 3-1 GS Gahanga
• GS Muhato 3-1 Kiramuruzi Modern School

Uko amakipe yakurikiranye

1. GS Muhato
2. Kiramuruzi MS
3. GS Gahanga

Itsinda B

• GS Gihembe 0-3 GS Karwasa
• GS Gasaka 2-1 GS Gihembe
• GS Karwasa 0-4 GS Gasaka

Uko amakipe yakurikiranye

1. GS Gasaka
2. GS Karwasa
3. GS Gihembe

Itsinda C

• GS Gaseke 3-0 GS Gatizo
• GS Nkubi 2-0 GS Gaseke
• GS Gatizo 0-3 GS Nkubi

Uko amakipe yakurikiranye

1. GS Nkubi
2. GS Gaseke
3. GS Gatizo (Disq)

Itsinda D

• GS Rubavu I 1-0 GS Kagamba
• GS Mukarange 2-1 GS Rubavu I
• GS Kagamba 1-0 GS Mukarange

Uko amakipe yakurikiranye

1. GS Mukarange
2. GS Rubavu I
3. GS Kagamba

Imikino ya 1/4

GS Muhato 1–1 GS Karwasa (pen 4-3)
GS Gasaka 0–0 Kiramuruzi MS (pen 2-3)
GS Nkubi 3–2 GS Rubavu I
GS Mukarange 0–1 GS Gaseke

Imikino ya 1/2

GS Muhato 1-0 GS Nkubi
Kiramuruzi PS 1-0 GS Gaseke

UMWANYA WA GATATU

GS Gaseke 0-3 GS Nkubi

UMUKINO WA NYUMA

GS Muhato 0-1 Kiramuruzi PS

ABAKINNYI BAHIZE ABANDI

ABAKOBWA

Umunyezamu mwiza: Maombi Joanna (Kiramuruzi M. School)
Umukinnyi mwiza w’irushanwa: Abayisenga Joselyne (GS Muhato)

ABAHUNGU

Umunyezamu mwiza: Mugisha Jean de Dieu (ES Sumba)
Umukinnyi mwiza w’irushanwa: Uwineza René (ES Sumba)

Umunyezamu mwiza mu bahungu Mugisha Jean de Dieu wa ES Sumba y'i Nyamagabe
Umunyezamu mwiza mu bahungu Mugisha Jean de Dieu wa ES Sumba y’i Nyamagabe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka