Abatuye Isi barasabwa gukora ibishoboka ubushyuhe bwayo bukagabanukaho dogere 1.5

Imiryango irengera ibidukikije ku Isi iyobowe n’uwitwa ‘Climate Clock’ na ‘Fridays For Future’, irimo kugenda yereka abatuye Isi, isaha izareka kubara ari uko imyaka irindwi ishize, iyo myaka ikaba ari yo ibihugu byihaye kugira ngo bizabe byagabanyije ubushyuhe bungana na dogere (Degré Celcius) 1.5, kuko ngo ari bwo buteje Isi akaga.

Abatuye Isi barasabwa gukora ibishoboka ubushyuhe bwayo bukagabanukaho dogere 1.5
Abatuye Isi barasabwa gukora ibishoboka ubushyuhe bwayo bukagabanukaho dogere 1.5

Ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, iyo miryango yahurije hamwe abatuye imijyi itandukanye yo ku Isi, bamagana iyangirika ry’ibidukikije riteza ubushyuhe bukabije n’imihindagurikire y’ibihe.

Umuryango Climate Clock ni wo urimo kugendana isaha ibara isegonda ku rindi, riba ririmo kuvaho uko imyaka irindwi ishira, kugira ngo ibihugu bigize uyu mubumbe bizabe byagabanyije ubushyuhe bw’Isi nibura dogere 1.5 nk’intego.

Impuguke mu bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe zivuga ko ubu bushyuhe bwa dogere 1.5 bwiyongereye ku bwari busanzweho bw’Isi kuva mu kinyejana cya 18 (umwaduko w’inganda), bukaba ari bwo ngo burimo kwangiza imyuka ya ‘Ozone’ igize agakingirizo k’izuba kabuza Isi gushyuha bikabije.

Ubu bukangurambaga bwa Climate Clock hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, burakorwa mu gihe Umugabane w’u Burayi kuri ubu wibasiwe n’ubushyuhe bukabije burimo kugera kuri dogere 45 mu bihugu bimwe na bimwe, hakaba hamaze no kwaduka inkongi z’imiriro.

Umuvugizi wa Climate Clock muri Afurika, Matthew Mensah, avuga ko isaha bagendana igamije kwibutsa abafata ibyemezo mu bihugu bitandukanye by’Isi, ko mu myaka irindwi yemejwe yo kuzaba bakuyeho burundu ubushyuhe bwa dogere 1.5, hasigaye imyaka itandatu n’iminsi irengaho.

Abayobozi b'imiryango mpuzamahanga irengera Ibidukikije, imbere yabo hari isaha ibara imyaka, iminsi, amasaha, iminota, amasegonda n'amatiyerise
Abayobozi b’imiryango mpuzamahanga irengera Ibidukikije, imbere yabo hari isaha ibara imyaka, iminsi, amasaha, iminota, amasegonda n’amatiyerise

Mensah yari mu bayoboye itsinda ryaje muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ku wa Gatanu, kuganira n’urubyiruko ruzajya gufasha abandi gukumira iyangirika ry’ibidukikije muri rusange, n’iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ihumanya by’umwihariko, bitewe n’ibikorwa bya muntu.

Mensah agira ati “Twese hamwe, si abanyeshuri gusa twakora byinshi. Nk’urugero niba utashye ugasharija telefone mu cyumba uraramo, comora ibindi byose byari bicometse, niba usohotse mu cyumba ibuka kuzimya itara (mu rwego rwo kurondereza ingufu)”.

Ati “Nanone reka guhumanya, jye akenshi iyo nsubiye iwacu muri Ghana cyangwa iyo ngiye n’ahandi mu bindi bihugu hari aho mbona abantu badatinya kujugunya amacupa ya pulastiki aho babonye bayanyujije mu madirishya y’imodoka. Ntabwo uba uhemukiye igihugu cyawe gusa ahubwo uba uhemukiye by’uwihariko bagenzi bawe bagukikije”.

Mensah ashimira Leta y’u Rwanda kuba yarashoboye guca amasashe nka kimwe mu byangizaga ubutaka n’ikirere mu gihe yabaga atwitswe, ndetse no kuba Igihugu kigeze kure gahunda yo guca ibikoresho bya pulastiki bikoreshwa rimwe, nk’amacupa, imiheha, amasahani n’ibindi.

Umwe mu bayobora Umuryango ‘Global Green Growth Institute/GGGI’ mu Rwanda akaba akorana na Climate Clock, Michelle DeFreese, avuga ko ibikoresho bya pulasitiki uretse kuba bihumanya urusobe rw’ibinyabuzima, ikorwa ryabyo ngo rituma habaho kohereza mu kirere imyuka myinshi yangiza.

Mu banyeshuri ba ULK bakurikiye ibi biganiro harimo uwitwa Ngabo Serge wiga ibijyanye n’ubukungu mu mwaka wa mbere, avuga ko azifashisha ‘Club’ y’ibidukikije muri iyo Kaminuza bakigisha abandi imyifatire ikwiye ku bijyanye no kubana neza n’ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr Claude Rusibana, avuga ko ibiganiro birimo gukorwa n’imiryango irengera ibidukikije, ngo bishobora kuvamo ingamba n’imishinga byafasha kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka iteza ubushyuhe bukabije ku Isi.

Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr Claude Rusibana
Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr Claude Rusibana

Dr Rusibana akomeza agira ati “Ubushyuhe kugira ngo buze ni ukubera ko ibiti biba byaciwe, amakara akaba ari yo akoreshwa, ugasanga gazi abaturage ntibafite ubushobozi bwo kuzikoresha, ni byo bituma ubushyuhe bugenda bwiyongera”.

Ibikorwa n’ibiganiro byamagana iyangirika ry’Ibidukikije n’iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ihumanya (by’umwihariko), byabereye mu mijyi itandukanye ku migabane ya Afurika, u Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 22 Nyakanga 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka