Iyo udahanze inganzo iragukirigita - Padiri Nyombayire Faustin

Padiri Nyombayire Faustin ubarizwa muri Diyosezi ya Byumba mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyarugu, amaze guhanga indirimbo zisaga 60 mu myaka irenga 40 amaze akora ubuhanzi.

Padiri Nyombayire Faustin
Padiri Nyombayire Faustin

Mu kiganiro Nyiringanzo cyatambutse kuri KT Radio, Padiri Nyombayire Faustin yavuze ko iyo umuntu adahanze kandi yifitemo inganzo, yumva imukirigita kugeza ubwo ahanze.

Mu mvugo ye izimije yuje ubuhanga, yavuze ko amaze guhanga indirimbo nyinshi cyane z’Imana n’izindi zisanzwe.

Padiri Nyombayire Yatangiye guhanga afite imyaka 17, Mu ndirombo ze iyamamaye cyane ni iyitwa “Mwamikazi w’Isi n’ijuru’ izwi cyane muri Kiliziya Gatolika kandi ikundwa n’abantu benshi akaba yarayihimbye 1978.

Si ukuririmba gusa afata nk’impano afite ahubwo azi no kuvuza ingoma, kuvuga amazina y’inka no kuvuga ibisigo ndetse no gucuranga umuduri.

Nk’indirimbo za Liturujiya ziri hagati ya 60 na 70, hari izo yahimbye abasenyeri babiri mu birori byabo bahawe ubwepisikopi, hari n’indi yahimbye yitwa ‘Usoje itanu gatanu’, iyi bayiririmbira uwizihije Yubile y’imyaka 25, ni nyinshi ubishyize hamwe n’udusigo byose hamwe birenze ijana.

Mu ndirimbo Prof Dr. Fr Nyombayire Faustin yahimbye zizwi cyane, harimo Mwamikazi w’isi n’ijuru, Duhindure imitima yacu, Ni wowe bugingo budashira, Alleluia, Pasika (Mu gitondo izuba rikirasa), La paix de l’agneau, Heilig ist der Herr, Tubeshejweho n’impuhwe zawe, Umutuzo n’izindi.

Yanakoze izifashishwa mu minsi mikuru ijyanye n’ibirori zirimo Ngwino uratirwe bose, Ushoje itanu gatanu, Uruyange, Indashyikirwa, indirimbo ya Kaminuza ya UTAB n’izindi.

Padiri Nyombayire Faustin yavuze ko yatangiye kwiyumvamo ubuhanzi akiri muto cyane, gusa impano ye yagutse ageze mu iseminari nto abikora by’umwuga ageze i Nyakibanda, ubwo yiteguraga guhabwa isakaramentu ry’ubusaseridoti.

Agitangira kwiga gucuranga yahereye ku muduri, gusa ababyeyi barawumubuzaga kuko icyo gihe abawucurangaga bari abantu biganjemo abasabirizi n’abatishoboye.

Ati “Kuva nkiri umwana nakundaga kwivuga, kuririmba, kuganira no gusetsa. Nkiri umwana nabanje kwiga gucuranga umuduri iwacu batabishaka kuko akenshi abantu bawucurangaga basaga n’abatishoboye ariko iwacu baje gutangara babonye mbizi.”

Yavuze ko abo yiganye nabo mu iseminari bamwibuka cyane mu ndirimbo kuko yararirimbishaga ndetse ari n’umuhanga mu kwandika amanota y’indirimbo.

Ati “Akenshi nkiri mu iseminari nto nasabwaga cyane kugaragara mu makinamico mu ndimi zose twakoreshaga, abo twiganye bose banyibukira mu ndirimbo kuko nararirimbishaga nyuma nza kwiyigisha iby’amanota, no gucuranga gitari”.

Mu ndirimbo zisanzwe Padiri yavuze ko iyitwa ‘Ku gasozi keza ka Rusororo’ yayigizemo uruhare ku wayihimbye kuko yamusabye kuyihimba.

Indirimbo Mwamikazi w’isi n’ijuru, yamamaye mu bihe by’amabonekerwa y’i Kibeho yasakajwe na Orchestre Nyampinga.

Ati “Bayicurangaga bibwira ko bayitoraguye ariko ni njye wayihimbye mu 1978 nkiga mu iseminari nto, naje guhimba n’izindi.”

Orchestre Nyampinga yakoreraga umuziki mu mujyi wa Butare, icyumva iyi ndirimbo yahise itangira kuyicuranga ndetse isakara hose mu gihugu abantu bayifata nk’iyahimbwe n’aba bacuranzi nyamara sibyo kuko bayiyitiriye.

Ati “Icyo gihe byari mu ntangiriro y’Amabonekerwa ya Kibeho barayiyitiriye bituma Kasete yabo icuruzwa cyane kuko nta Kasete z’indirimbo z’Imana zabagaho”.

Padiri Nyombayire yavuze ko bamaze igihe gito bayiyitiriye yaje gushakisha umuyobozi wabo bagirana ibiganiro ku mikoreshereze yayo, banamuha amafaranga 15000 asa n’ingurane.

Ati “Bampaye akabahasha karinganiye, byari nk’ibihumbi 15, yari menshi kuko ayo yaguraga radio Kasete, twahisemo inzira y’ubwumvikane bikemurwa gikirisitu.”

Padiri Nyombayire avuga ko indirimbo Mwamikazi w’Isi n’ijuru’ yayihimbye ahumekewemo na Bikiramariya.

Ati “Navuga ko nayihimbye Bikiramariya abigizemo uruhare. Ku bazi amateka y’ibya Kibeho nasomye igitabo ku mabonekerwa ya Kibeho hari aho bavuga ko Bikiramariya akihabonekera yavuze ko abana bajya bamuririmbira iyo ndirimbo. Bikiramariya yasize abwiye abana ngo bajye basubiramo kenshi aho naririmbye ngo tumufashe gukiza Isi”.

Padiri Nyombayire kandi yamamaye cyane mu banyeshuri bize mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda bari bafite ubuhanga mu gukina basketball.

Ati “Abo twiganye mu iseminari kandi banyibuka ku mukino nakinnye cyane w’intoki. Nko mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda imyaka yose namazeyo nari kapiteni nkaba umutoza n’umukinnyi igihe kimwe. Narinze mpabwa ubupadiri ikipe ya Nyakibanda ikina mu cyiciro cya mbere.”

Padiri Nyombayire ubu ari mu butumwa bwo kwigisha, no kwamamaza ijambo ry’Imana. Ni mwene Bunama bwa Njangwe ya Rubanzangabo wa Nduru akaba yaravukiye i Kageyo, akagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kagero mu Karere ka Gatsibo, tariki ya 2 Nzeri 1958.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Padiri Prof Dr Nyombayire Faustin abize kuri IPB tumukesha byinshi.

Alphonse yanditse ku itariki ya: 22-07-2022  →  Musubize

Indirimbo ze zifasha benshi rwose uwo musaserodoti wa Nyagasani afite impano idasanzwe nakomere dukunda ibihangano bye

Donatile Mukandayisenga yanditse ku itariki ya: 22-07-2022  →  Musubize

Indirimbo ze zifasha benshi rwose uwo musaserodoti wa Nyagasani afite impano idasanzwe nakomere dukunda ibihangano bye

Donatile Mukandayisenga yanditse ku itariki ya: 22-07-2022  →  Musubize

Indirimbo ze zifasha benshi rwose uwo musaserodoti wa Nyagasani afite impano idasanzwe nakomere dukunda ibihangano bye

Donatile Mukandayisenga yanditse ku itariki ya: 22-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka