Suwede: Umunyarwanda yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we

Urukiko rwo muri Suwede (Sweden) ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, rwahanishije igifungo cya burundu no kugarurwa mu Rwanda, Uwizeye Jean nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we. Uwizeye w’imyaka 38, yatawe muri yombi mu Gushyingo 2021 nyuma y’uko we ubwe yari amaze gutanga amakuru ku rupfu rw’umugore we mu gace ka Tyresö, i Stockholm muri Suwede.

Uwizeye yahamwe n'icyaha cyo kwica umugore we
Uwizeye yahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we

Amakuru aturuka muri icyo gihugu aravuga ko Uwizeye yahamagaye Polisi ku itariki 19 Ugushyingo 2021, akababwira ko yasanze umugore we Ingabire Diane yashizemo umwuka mu rugo rwabo ubwo yari ageze mu rugo avanye abana gukinira mu busitani bwa rusange, ariko hashize amasaha make yahise atabwa muri yombi nyuma y’uko abagenzacyaha basanze inkuru ye idasobanutse.

Nyuma byaje kumenyekana ko Ingabire w’imyaka 31, yari amaze iminsi amenyesheje abavandimwe be n’inshuti ko afite ubwoba bwo kwicwa, kandi yari amaze igihe arara mu cyumba cya wenyine agakingisha urufunguzo, ndetse ngo yateganyaga no kubimenyesha Polisi kuko yari amaze iminsi yumva adatekanye.

Polisi yaje gusanga Uwizeye yarahamagaye nimero ya telefone itabaza (SOS) saa 17:37 ku itariki 19 Ugushyingo 2021, ariko iperereza ryaje gusanga yarakoresheje urufunguzo rwe yinjira mu nzu saa 16:45, habura hafi isaha imwe ngo ahamagare iyo nimero muri uwo mwanya akekwaho kwica umugore we.

Hari n’andi makuru avuga ko Ingabire yari afite gahunda yo guhunga umugabo we wari usigaye amubuza epfo na ruguru, ariko yamburwa ubuzima atabigezeho. Urukiko rwo mu Mujyi wa Nacka rwasanze Uwizeye ahamwa n’icyaha cyo guhotora umugore we ndetse akaba ashobora koherezwa gufungirwa mu Rwanda aho bombi bakomoka.

Urukiko rwanzuye rugira ruti “Ubugenzacyaha bwasanze Uwizeye Jean yariciye umugore we mu rugo rwabo mu buryo buteye ubwoba. Rugendeye kuri ibyo, urukiko rukaba rusanga icyo gikorwa cyarakoranywe ubunyamaswa bwihariye, bityo ushinjwa agomba guhanishwa igifungo cya burundu kandi akirukanwa mu gihugu kubera icyaha cy’ubuhotozi.”

Ingabire biravugwa ko yagiye muri Suwede muri 2018 asanzeyo umugabo we wari uhamaze iminsi yaragiye kwiyungura ubumenyi. Nyakwigendera wari impuguke mu ibarurishamibare, yahise abona akazi muri Gapminder Foundation, Ikigo cyo muri Suwede kidaharanira inyungu cyashinzwe na Prof. Hans Rosling, Ola Rosling na Anna Rosling Rönnlund.

Uwizeye na Ingabire bari bafitanye abana babiri, uw’imyaka ine n’uw’ibiri. Inshuti za Ingabire zatanze ubuhamya zivuga ko yari yarazimenyesheje ko yateganyaga guhunga umugabo we, wari usigaye amukorera ihohotera ku mubiri no mu mutwe. Iperereza ndetse rivuga ko nyakwigendera yari asigaye arara mu cyumba cya wenyine, ariko nabwo umugabo ngo yagerageje kwica urugi kenshi ngo amusangemo.

Abavandimwe ba Ingabire n’abagenzacyaha basanze yari yarishinganishije na mbere kubera umugabo we wamumereraga nabi amushinja kumuca inyuma. Yari yaranashyize camera ihishe mu nzu kugira ngo ijye imufata amashusho atabizi.

Muri uko kwishinganisha kwe, Ingabire yandikiye umwe mu nshuti ze agira ati “Ndumva mfite impungenge z’ubuzima bwanjye.” Hagati muri 2021 ni bwo yatangiye gushaka ubufasha hirya no hino, haba muri Polisi no mu miryango ifasha abari mu kaga.

Mu minsi yabanzirije iyicwa rye, umuntu wo mu muryango wa Ingabire yavugishije umugabo we ariko aterwa impungenge n’uburyo yamusubije, akigamba kenshi ko azamwica. Uwo muvandimwe ni ko guhita amenyesha Ingabire ko agomba gushaka uburyo yakiza ubuzima bwe agashaka aho ahungira, ariko igihe cyari cyamaze kumushirana.

Umucamanza wo muri Suwede witwa Jessica Sandberg waburaniraga umuryango wa Ingabire, yavuze ko umwanzuro w’urukiko watumye byibuze umuryango wa nyakwigendera ubasha kugoheka nyuma yo guhabwa ubutabera.

Hari n’andi makuru avuga ko Ingabire yigeze gutandukana n’umugabo we Uwizeye, ariko bakaza kungwa n’imiryango yombi, ariko mu mwaka ushize, Ingabire yagaragaje ko ibintu byongeye kumera nabi ndetse ko yateganyaga kugaruka mu Rwanda mu Kuboza (2021), kugira ngo abashe kuruhuka no kuganira n’abo mu miryango yabo.

Ingabire yari impuguke mu Ibarurishamibare n'umubyeyi w'abana babiri
Ingabire yari impuguke mu Ibarurishamibare n’umubyeyi w’abana babiri

Iyi nkuru dukesha KT Press, iravuga ko urupfu rwa Ingabire rwashenguye cyane Abanyarwanda bari muri Diaspora by’umwihariko ababa muri Suwede, aho nyakwigendera yari umwe mu bagize inama ya Diaspora Nyarwanda.

Uwizeye Jean ni muntu ki?

Uwizeye Jean ni impuguke mu birebana n’Ubukungu no gusesengura imibare (Data Analyst), afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu Bumenyi (Science) n’Ubukungu (Economics), yaboneye muri Kaminuza yo muri Suwede Swedish University of Agricultural Sciences (SLU) yinjiyemo muri 2017. Afite n’impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s) mu Bukungu yaboneye muri Kaminuza y’u Rwanda (UR). Mbere yo kujya muri Suwede, yakoraga nk’impuguke mu bukungu, mu Kigo cy’u Rwanda cy’Umutungo Kamere (RNRA).

Mu butumwa bumwerekeyeho yanditse ku rubuga rwa LinkedIn, Uwizeye Jean aragira ati: “Ndangwa no kugira umurava, gufatanya n’abandi, nkaba umuntu ushingira akazi ku gushaka ibisubizo nkaba intyoza mu biganiro kandi nshyigikira guhanga udushya nk’uburyo buboneye butuma umuntu ashyiraho ake mu kubungabunga ubuzima ku isi.”

Uwizeye yanakoze mu mishinga itandukanye nk’impuguke mu gutanga ubumenyi, harimo uwa Enabel Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Uwo mwicanyi naze afungwe kuko arazira ibyo yakoze. Habanaje utwo twana dusigaye Ari imfubyi.nyakwigender Imana imwakire mu bayo

HARORIMANA THEOGENE yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Cepine wanjye Imana ikwakire

Ne yanditse ku itariki ya: 25-07-2022  →  Musubize

Nta kundi kuko nta magambo menshi twabivugaho. Gusa ntibikwiye umunyarwanda.RIP Diane

Umuhire Claudine yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Iyo nyamaswa nize mu Rwanda isange nyirarume muri gereza ya Rusizi nubundi Bose ninkoramaraso zatumariye umuryango kuva 1994

Chantal yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Ingabire yatinze gufata icyemezo nyamara ubunyamaswa bwa Uwizeye yabubonye kare. None Uwozeye kuki suwede ishaka Ko afungirwa Mu Rwanda....bagumanye iryo shyano ..Ko aribo yasoreraga...
Ubu aje kubera umutwaro u Rwanda amaze no kuruhekura... In

Koya kotsi yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

iyi situation ihe isomo inkiko zo mu Rwanda zijya zanga gutanga RESIDENCE SEPAREE na DIVORCE.
Birababaje pee. abana babaye imfubyi mu mikino.
Iruhuko ridashira mwana mwiza.
naho uwakwishe, Imana yonyine izamwihanira.

gatuzo yanditse ku itariki ya: 23-07-2022  →  Musubize

Ubu se kweli nk’amafaranga yatanzeeho ngo ariga, yapfuye iki? Ubuzima bwiza yaharaniraga,bukaba burangiriye aha! Pole yake,urwishigishiye ararusoma. Niba umuntu mudahuza,ko muba mwarahuye muri bakuru,ntimwatandukana mu mahoro! Ko umwica akagenda ariko ugasigara mu bibazo ubuzima bwawe bwose. Rimwe na rimwe hari abantu bafata imyanzuro batatekerejeho

Fay Baby yanditse ku itariki ya: 23-07-2022  →  Musubize

Mugenzi wanjye biragoye. Ingo zacu dushinga ,imiryango dukomokamo ibifata nk’ishema n’icyubahiro cyabo, bityo iyo habaye amakimbirane hagati y’umugabo n’umugore bagatandukana, imiryango baturukamo ifata iyambere ibumvisha ko bagomba gusubirana ngo badaseba, hatagira uzabyumva wo hanze akabaseka kandi mu byukuri ntawumvishije impamvu yayo makimbirane, nibwo usanga abatandukanye bafata icyemezo cyo gusubirana,impamvu nyamukuru yabateye gutandukana ntiganiweho ngo ifatirwe inzira iboneye. Iyo basubiranye nibwo umuriro waka, utagize ubwenge ngo ahungire ahandi birangirira ku rupfu, ingo nyinshi zirimo ihohoterwa no guhotorana ntabwo bitangira uwo munsi byabaye bitangira kera imiryango igakomakoma ngo tudaseba. uretse nibyo uburyo uwatandukanye n’uwo bashakanye ntabwo yakirwa neza muri sosiyete, iteka afatwa nk’uwavumwe ,ibyo byose utabasha guhagarara k’umwanzuro we birangira ahotowe, twamara kumushyingura akaba aribwo dutangira kuvuga ngo kuki atahunze kare kuki atamubishije kare. Rero uko twubashye ko umuntu ahitamo kubana n’umuntu, no gutandukana nawe tubyubahe nibwo ipfu za hato na hato ziturutse ku ihohoterwa ryo mu ngo ryashira pe.

Iribagiza Victoire yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka