Kanyanga irarwanywa ariko nticika: Dore amayeri abayinjiza mu Rwanda bakoresha

Abinjiza inzoga ya kanyanga mu Rwanda n’abayicuruza imbere mu Gihugu by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba bakoresha amayeri atandukanye ku buryo binagorana kuyamenya, ariko Polisi ikavuga ko buri wese abigizemo uruhare, ibiyobyabwenge byaranduka burundu.

Buri wese asabwa kugira uruhare mu guca ibiyobyabwenge birimo na kanyanga
Buri wese asabwa kugira uruhare mu guca ibiyobyabwenge birimo na kanyanga

Amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wese winjiza mu Gihugu ibiyobyabwenge ndetse n’ubihacururiza kugera ku gifungo cya burundu.

Kanyanga ni ikiyobyabwenge cyinjizwa mu Rwanda gikuwe cyane cyane mu Gihugu cya Uganda mu turere rwa Kabare, Rukiga na Ntungamo, duhana imbibi n’Akarere ka Nyagatare. Muri Uganda ho nta tegeko rihari rihana abanywa n’abacuruza kanyanga.

Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare habarurwa ibyambu 102 binyuzwamo inzoga ya kanyanga ndetse bishyirwaho n’abarinzi babyo 605 bunganirwa n’inzego z’umutekano cyane ko abafutuzi (abinjiza kanyanga mu Rwanda), bakoresha amasaha y’ijoro kurusha aya ku manywa.

Nyamara kanyanga iracyaboneka mu Karere ka Nyagatare ndetse no mu tundi tugize Intara y’Iburasirazuba kandi inyinshi yinjiriye muri Nyagatare ariko Polisi ikavuga ko yagabanutse cyane ugereranyije na mbere.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko hari bamwe mu barinzi b’ibyambu bakora amakosa bakorohereza abafutuzi kwinjiza kanyanga mu Gihugu ariko abo bakaba ari bake cyane ndetse ngo bamwe baranafashwe barahanwa.

Ati “Nubwo nta makuru afatika turabona harimo bake bashobora gupangana n’abo barinzi. Hari nk’abo twigeze gufata muri Katabagemu, abo barahanwe.”

Zimwe mu mpamvu zikomeye zituma kanyanga yinjira mu Gihugu mu buryo bworoshye ni uko umupaka w’aho ituruka n’aho iza woroshye kuwunyuraho kuko ari akagezi gato k’Umuyanja abantu bambuka n’amaguru amazi atagera no mu mavi, ahandi akaba ari ubutaka busanzwe.

Bamwe mu baturage begereye umupaka ngo bamanukana amajerekani bigaragara ko bagiye kuvoma, bakagaruka bikoreye kanyanga.

Abafutuzi ngo bacunga aho abarinzi b’ibyambu batari bakaba ari ho banyura mu masaha y’ijoro, bakaza ari abantu benshi bikoreye amajerekani ku mutwe kandi bafite intwaro gakondo biteguye no kurwana n’uwo bahura na we.

Agira ati “Ibyambu birafunzwe ariko inzira bakoresha nta zintizi ihari ku buryo yabuza umuntu kugenda. Bitwikira ijoro bagakwepa abo barinzi aho batari bakaba ari ho banyura kandi baba ari benshi bagenda n’amaguru bikoreye ku mutwe.”

Hari ariko ngo n’abakoresha moto ku buryo bagenda bihuta cyane kandi na bo bafite intwaro gakondo ku buryo baba biteguye guhangana n’ubahagaritse wese cyane ko baba babanje kuyinywa mu rwego rwo kwimara ubwoba.

Iyo izo nzoga zitemewe zimaze kwinjira mu Gihugu, zihishwa mu baturage begereye umupaka zikaza kuhava mu rindi joro hifashishijwe moto.

Uwahoze ari umufutuzi twahaye izina rihimbano rya Karangwa avuga ko amaze amezi umunani aretse gukwirakwiza kanyanga mu baturage.

Uyu n’ubusanzwe yirirwaga atwara abantu n’ibintu kuri moto, bwakwira akajya gufutura.

Avuga ko abayikuraga muri Uganda bayigezaga ku mugezi w’Umuvumba akaba ari ho ayisanga ahadatuye abantu mu nzuri zihegereye agahambira kuri moto akanyura ahantu hose ntawakeka ko ahetse kanyanga.

Ati “Uyimpa namusangaga aho yihishe mu nzuri zikora ku muvumba, amacupa arimo inzoga nayashyiraga mu gisanduku abatwara imigati bakoresha nkarenzaho ibumba kugira ngo umfashe abone ko mfite ibumba, nkagenda nshyira umucuruzi wa kanyanga akanyishyura nkitahira.”

Abakwirakwiza kanyanga mu baturage kandi bakoresha ibicuba bigemurwamo amata (cans), ku buryo bagenda amasaha ya mugitondo ubabonye agakeka ko bagemuye amata ku ikusanyirizo.

Hari ariko ngo n’abasuka kanyanga mu macupa cyangwa amasashe bagaheka mu mugongo nk’abahetse abana kimwe n’abashyira amasashe irimo mu bikapu bakigendera n’amaguru, amagare, moto cyangwa imodoka.

Nta mucuruzi wa kanyanga uyibika mu nzu cyangwa ngo ayigurishe uwo atazi neza n’akazi akora

Iyo umufutuzi amugejejeho kanyanga, na we ajya kuyihisha aho wa mufutuzi atazi kugira ngo aramutse afashwe amaze kuyimuha nibamugeraho basange ntayo afite bityo uwabazanye ahinduke umubeshyi.

Kanyanga ngo ihishwa mu bisambu, mu mirima y’abaturage rimwe na rimwe batabiziranyeho n’uwayihashyize, mu myobo n’ahandi hashoboka hategereye ingo zabo.

Uyishaka ayibona mu masaha y’ijoro gusa, ku manywa kuyimuha ngo biragorana kuko iba iri kure ihishe.

Uyishaka ariko aziranye n’umucuruzi wayo bavugana kuri telefone akayimusangisha aho bavuganye atari mu rugo rwe.

Umwe ati “Hano hafi irahari pe ariko batakuzi ntushobora kuyibona, bisaba gukoresha telefone gusa kandi kenshi iyo nimero wakoresheje atayizi aguhakanira ko atayicuruza kuko ntaba akwizeye rwose.”

Abacuruza kanyanga benshi ni abafite utubari tw’inzoga zisanzwe. Rimwe na rimwe ushobora gusanga umuntu anywa ugakeka ko ari inzoga yemewe nyamara ari kanyanga.

SP Hamdun Twizeyimana avuga ko kanyanga yagabanutse cyane ugereranyije na mbere kuko ubu abafatwa ari bake.

Ati “Nubwo nta mibare mfite nonaha ariko yaragabanutse cyane cyane aho i Nyagatare, mbere mu cyumweru kimwe twashoboraga gufata litiro zirenga 6,000 mu gihe ubu mu kwezi kose dushobora no kudafata litiro 2,000.”

Agira inama abaturage bose kumva ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku mubiri w’ubikoresha, ku muryango we n’Igihugu muri rusange kandi bihanwa n’amategeko.

Abakora ubucuruzi bwabyo rero ngo bakwiye kureka gushakira inyungu mu bintu binyuranyije n’amategeko kuko bishobora kubagiraho ingaruka zitari nziza zirimo n’igifungo, ahubwo bakareba ibindi bakora biteza imbere imiryango yabo ariko bitayiteza ingaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye numva igitekerezo cyanjye kanyanga ntabwo aricyo kiyobyabwenge cyonyine kiri murwanda numva nibindi bimeze nkabyo byajya bigwanywa nk’inzoga itabi urumogi nibindi................

Maaruf suleiman yanditse ku itariki ya: 15-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka