Kigali: Imodoka irakongotse
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023 ahagana saa mbili n’iminota 20 imodoka nto y’ivatiri ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Uwitwa Niyifasha wari ahabereye iyi mpanuka yavuze ko byabereye ku Giticyinyoni hakuno y’ahari uruganda rw’imifariso, hagati yo ku Kiraro cya Nyabarongo n’amahuriro y’imihanda yerekeza mu Majyaruguru no mu Majyepfo.

Niyifasha avuga ko icyateye iyo nkongi kuri iyo modoka ifite pulaki nimero RAE 033B kitahise kimenyekana, kandi ngo nta kibazo tekini yari ifite.
Ati "Nari inyuma yayo mu modoka nk’iya gatandatu, tugiye kubona tubona igice cy’imbere muri moteri gifashwe n’umuriro, nta handi wahera uzimya."
Niyifasha avuga ko mbere y’uko Polisi iza kuzimya iyo nkongi, urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri uwo muhanda rwari rwahagaritswe hafi nk’isaha yose.


Ohereza igitekerezo
|
Ni akomere