Volleyball : Hasojwe agace ka gatatu ka shampiyona y’abafite ubumuga
Ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023 mu Karere ka Gicumbi hasorejwe agace ka gatatu ka shampiyona ya Volleyball y’abafite ubumuga (Sitting Volleyball) hanamenyekana amakipe azakina imikino ya kamarampaka (Playoffs) izakinwa muri Gicurasi.

Nyuma yo kwitwara neza mu mu duce dutatu tumaze gukinwa harimo n’agace (Phase) kakiniwe mu Karere ka Gicumbi, amakipe arimo Musanze, Bugesera, Gicumbi na Nyarugenge mu cyiciro cy’abagore ni yo yatsindiye kuzakina imikino ya nyuma ya Kamarampaka izanagena uzegukana igikombe cya shampiyona.
Mu cyiciro cy’abagabo nyuma yo guteranya amanota amakipe yose yagize mu duce dutatu duheruka, amakipe ya Gasabo, Gisagara, Musanze na Rusizi ni yo azakina mu gace ka kane ari na ko ka nyuma kazaba kagizwe n’imikino ya kamarampaka ndetse ari nabwo hazamenyekana uwegukana igikombe cy’uyu mwaka agasimbura ikipe ya Gisagara yacyegukanye mu mwaka w’imikino ushize wa 2022.
Iyi mikino yose iteganyijwe hagati ya tariki ya 6 na 7 Gicurasi uyu mwaka ikazabera mu nzu y’imikino ya Gisagara Gymnasium iri mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu mpera z’icyumweru gishize mu Karere ka Gicumbi hakiniwe agace (phase) ka gatatu ka shampiyona ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore.

Agace ka kane cyangwa (Phase 4) ni yo izaba ari iya nyuma, ikazahuza amakipe ane muri buri cyiciro abagabo n’abagore aho bazahura mu buryo bukurikira:
Ikipe ya mbere izahura n’ikipe ya 4 iya 2 ihure n’iya 3 izitsinze zihurire ku mukino wa nyuma, izitsinzwe zihatanire umwanya wa 3.
Umwaka ushize w’imikino iki gikombe cyegukanywe n’ikipe ya Gisagara mu bagabo na Bugesera mu bagore.



Ohereza igitekerezo
|