Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma burifuza ko ishuri rikuru rya PIASS ryabakorera ubushakashatsi butanga umuti, ku gituma abantu bafashwa ntibatere imbere, bakaguma mu bukene.
Abagore bibumbiye muri Club Soroptimiste-Butare, bamaze imyaka 25 biyemeje kujya begeranya ubushobozi bagafasha abagore bakennye, bakanifuza ko haboneka abandi benshi bafite ubushobozi bagera ikirenge mu cyabo, kuko byafasha mu iterambere ry’umugore.
Abanyeshuri bize imyuga mu mashuri yisumbuye ubu bakaba baraje kwiga muri IPRC-Huye muri uyu mwaka wa 2022, bavuga ko baje bafite mu mutwe imishinga y’udushya bazahanga.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022, mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare (GSOB), hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka uwahoze ari umuyobozi w’icyo kigo, Padiri Kayumba Emmanuel, aho ibikombe byegukanywe na APR VC na RRA VC.
Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye (IPRC-Huye) hamwe n’abarimu babo, bateye ibiti bisaga ibihumbi bitanu, kuri uyu wa 4 Werurwe 2022.
Abayobozi b’imidugudu bo mu Karere ka Huye bahawe umukoro wo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye aho bayobora.
Minisitiri w’Ibikorwa by’ubutabazi, Marie Solange Kayisire, arasaba ko abataraziritse ibisenge by’inzu zabo bakwihutira kubikora, kandi bakarinda inkuta z’inzu zabo kwinjirwamo n’amazi, mu rwego rwo gukumira ibiza, kuko hazagwa imvura nyinshi mu itumba ry’uyu mwaka wa 2022.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Huye, rwahaye inka Vincent Irikujije, wamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, ubu akaba atuye mu Murenge wa Rwaniro.
Abagore bahagarariye abandi mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye bavuga ko basanze hari ababyeyi batimurira abana mu mashuri abanza, bakabasibiza mu marerero kubera amafunguro bahafatira.
Abahinzi ba kawa b’i Mugobore mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, bavuga ko izamuka ry’igiciro cyayo ryatumye n’abari baraterewe ikawa ntibayiteho ikangirika abandi bakayirandura, ubu barimo gutera iyindi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abahinzi bataratera imyaka ijyanye n’igihe cy’ihinga cya B, kwihutira kuyitera bitarenze iki cyumweru, kugira ngo imvura itazavaho icika batejeje kuko uhinze kare ngo ari we weza neza.
Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, arasaba urubyiruko gukorera ku ntego, bahura n’ingorane bakihangana bagakomeza inzira biyemeje, kuko ngo udafite intego ahugira mu bitamufitiye umumaro, akazisanga abandi baramusize.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Huye, buributsa abayobora n’abigisha mu matorero batabifitiye impamyabumenyi, ko hasigaye umwaka umwe n’igice gusa ngo babe batakibyemerewe.
Umugabo w’ahitwa mu Rusagara mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye yabitswe ko yapfuye, abe bagiye gufata umurambo ku bitaro basanga ari muzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, asaba abanywa inzoga z’inkorano bita Ibikwangari, Muriture n’andi mazina aturuka k’uko zica abantu, kuzireka kuko zangiza ubuzima, akanababwira ko kutazinywa ari byo byatuma zicika abazicuruza babireka.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, buvuga ko nta rubanza rw’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside basigaranye rutararangira, kandi ko babikesha itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara.
Abahagarariye amadini n’amatorero mu Karere ka Huye, bavuga ko Covid-19 itazahaje ubukungu gusa, ahubwo n’imyemerere y’abayoboke.
Intwari y’Imena, Prisca Uwamahoro, umwe mu bana b’i Nyange bagaragaje ubutwari banga kwitandukanya nyuma yo kubisabwa n’abacengezi, abwira urubyiruko ko ibikorwa bitoya (byoroshye) ari byo bivamo ubutwari, kuko iyo ubaye ikigwari mu tuntu dutoya, n’ibikomeye utabishobora.
Nyuma yo kubona ko umubare w’abana bo mu muhanda ugenda wiyongera aho kugabanuka, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwiyemeje kubashyira mu itorero baherwamo inyigisho zizatuma noneho baguma mu miryango.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Annonciata Kankensha, avuga ko mu gihembwe cya kabiri cy’amashuri kirimo ubungubu cyonyine, hari abana bagera ku 6,352 batagarutse ku ishuri.
Nyuma y’uko indwara ya Coronavirus yakomye mu nkokora ibikorwa byinshi harimo n’iby’imyigishirize, ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) ryatangije umushinga wo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga mu Karere k’ibiyaga bigari.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu Karere ayobora abamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa Covid-19 barenga 90%, agashishikariza n’abasigaye kubyihutira mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo.
Caritas ya Butare yagabanyije umubare w’abana yarihiraga mu mashuri bigamo badataha, ahubwo itangira gutanga ay’ifunguro ryo ku ishuri ku biga bataha, b’abakene.
Mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ahajya hagaragara imbwa zizerera ku buryo abazibona bifuza kuzikizwa kuko hari n’uwo imwe iherutse kurya.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Huye, bavuga ko bishimiye kuba Leta yaratangiye kongera 10% ku mishahara y’abarimu buri mwaka, ariko bakavuga ko ku bafite impamyabushobozi za A2 bo bari bakwiye kubanza kongererwa umushahara, mbere yo gutangira kongeraho 10%.
Abantu barimo umukinnyi wa Mukura VS bakurikiranyweho guhimba ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19, byerekana ko ari bazima bajya gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi harimo abarwaye icyo cyorezo.
Ku wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Huye yataye muri yombi abantu 78 bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, barimo 11 bafashwe bagiye gusengera mu gishanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ku bufatanye n’umuryango Ushahidi Network, bwatanze impano ku bakobwa babyaye hanyuma bagasubira ku ishuri.
Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi gaturika ya Butare, asaba abakirisitu kwikingiza Covid-19 agira ati “kuki utakwikingiza ngo wirinde, urinde n’abandi?”
Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), Prof. Elisée Musemakweli, arasaba abanyeshuri barangije muri iryo shuri kutiheba bavuga ngo nta kazi kakiboneka kubera Covid-19, ahubwo bagashyira imbaraga mu kukishakira.