Huye: Hari abagore bamaze imyaka 25 bafasha bagenzi babo bakennye

Abagore bibumbiye muri Club Soroptimiste-Butare, bamaze imyaka 25 biyemeje kujya begeranya ubushobozi bagafasha abagore bakennye, bakanifuza ko haboneka abandi benshi bafite ubushobozi bagera ikirenge mu cyabo, kuko byafasha mu iterambere ry’umugore.

bamaze imyaka 25 bafasha abagore bagenzi babo bakennye
bamaze imyaka 25 bafasha abagore bagenzi babo bakennye

Christine Niwemugeni uyobora iyo club, avuga ko yatangiye gukora ku itariki ya 23 Gashyantare 1997, kandi ko mu bikorwa bishimira bamaze kugeraho harimo kuba barabashije kubakira abapfakazi ba Jenoside 20, bakanafasha abakobwa babyariye iwabo mu kwiyubaka.

Annonciata Mukandagano, umwe mu bapfakazi bubakiye ubu akaba yaraniyemeje kuba umunyamuryango w’iryo huriro, avuga ko ubufasha babahaye nk’abapfakazi ari bwinshi, ku buryo batazigera babibagirwa.

Agira ati “Batwubakiye n’ibikoni n’ubwiherero. Buri mwaka baradusuraga, bakatuzanira ibyo kurya n’imyambaro. Nanjye naravuze nti reka mbisunge, izina ryabo ritazavaho ryibagirana mu mudugudu iwacu”.

Yvonne Nayituriki na we wo mu Muyogoro, yabyaye akiri mutoya abaho mu buzima bugoranye kuko iwabo ngo bahise bamuha icyumba cye, banamucira umuryango asohokeramo wa wenyine ureba mu rutoki.

Ashimira ihuriro Soroptimiste-Butare ryamufashije kwiga ububoshyi, akesha kubona amafaranga amutunga n’umwana.

Agira ati “Iyo bigeze aho umuryango ukubwira ngo ndakwanze, ukagucira umuryango ujya mu rutoki, numvaga ko ubuzima bwarangiye. Soroptimiste ndabashimira ko badushubije agaciro, bagatuma n’ababyeyi bongera kutugirira icyizere, babona ko hari icyo twazabasha kwigezaho.”

Ihuriro Soroptimiste-Butare, ubu rigizwe n’abanyamuryango 16, bakabaye 19, ariko hari batatu muri bo bamaze kwitaba Imana.

Abarigize bafasha abagore bakennye bifashishije amafaranga bagenda begeranya ubwabo, ndetse n’inkunga bahabwa n’abasoroptimiste bo mu bihugu byo mu mahanga.

Ayo mafaranga kandi ngo bayafashisha nta na rimwe bisigiye, byagiye bituma hari abiyemezaga kuba abanyamuryango bibwira ko hari indonke bazakuramo, nyuma basanga ari ntayo ahubwo ari bo bagomba gutanga, bakabivamo.

Bizihije imyaka 25 bishyize hamwe
Bizihije imyaka 25 bishyize hamwe

Banahamagarira abandi bagore kugira umutima wo gufasha bagenzi babo bari mu bibazo.

Niwemugeni ati “Nahamagarira abagore n’abakobwa bumva bashobora guhura, atari ku nyungu zabo gusa, ahubwo bagahura bahuje umutima, kugira ngo bagire icyo bakora mu gukemura ibibazo bitwugarije hirya no hino.”

Mu Rwanda hose hari club soroptimistes 9, kandi nta n’imwe ijya irenza abanyamuryango 25. Iyo habonetse abashya benshi, club yigabanyamo.

Club Soroptimiste yatangiwe n’abagore bo muri Amerika mu mwaka wa 1921, nyuma y’intambara ya mbere y’Isi. Bari bagamije kwegeranya ubushobozi bwo gufasha bagenzi babo (Abagore n’abakobwa) basizwe iheruheru n’intambara. Mu Rwanda yatangijwe bwa mbere i Kigali mu 1993.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka