Huye: Abanyeshuri ba IPRC bateye ibiti basabwa no kuzabibungabunga

Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye (IPRC-Huye) hamwe n’abarimu babo, bateye ibiti bisaga ibihumbi bitanu, kuri uyu wa 4 Werurwe 2022.

Bateye ibiti baniyemeza kubikurikirana
Bateye ibiti baniyemeza kubikurikirana

Ni igikorwa cyabanjirije kwakira abanyeshuri baje kuhiga muri uyu mwaka, bari bamaze icyumweru bamenyerezwa kandi basobanurirwa ibyaho.

Lt. Col. Dr. Barnabé Twabagira, umuyobozi wa IPRC-Huye, yabwiye abo banyeshuri ko ikigo bigamo gifite ubutaka bunini, bakaba bariyemeje kugiteramo ibiti, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Murabizi ko ibiti ari ubuzima. Bisukura umwuka duhumeka. Iyi ni intangiriro, tuzatera n’ibindi birenze biriya.”

Yasabye buri wese kandi kutazibagirwa aho yateye igiti cyangwa ibiti ku bateye ibirenze kimwe, kugira ngo bazabibungabunge.

Ati “Aho buri wese yateye igiti, arahazi. Buri wese najya kurangiza tuzajya tumusaba atwereke icyo yateye uko kimeze.”

Yunzemo ati “Aho muzaba muri hose muzenguruka, muzajye muvuga muti reka tujye gusura cya giti twateye. Nusanga kitameze neza, ugikorere gise neza. Nusanga cyarapfuye, wegere abashinzwe iby’ubuhinzi, bafite za pepiniyeri zifite ibiti byinshi, wongere uteremo ikindi.”

Umuyobozi wa IPRC Huye, Lt. Col. Dr. Barnabe Twabagira yifatanyije n'abanyeshuri mu gutera igiti
Umuyobozi wa IPRC Huye, Lt. Col. Dr. Barnabe Twabagira yifatanyije n’abanyeshuri mu gutera igiti

Abanyeshuri bateye ibiti bavuga ko babiteye babyishimiye kuko biyumvagamo kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.

Aloys Hirwa Semahoro wiga ibijyanye n’ubwubatsi mu mwaka wa gatatu yagize ati “Ni byiza gutera ibiti kuko bituzanira umwuka mwiza, bikaturinda n’isuri. Ibihe ntibihindagurika cyane iyo hari ibiti.”

Icyakora, yanagaragaje icyifuzo cy’uko hakwiye gutezwa imbere gukoresha ingufu zisubiramo, urugero nka gaz, kuko kuba Abaturarwanda ari benshi, banifashisha ibiti mu gucana, bituma bigenda bikendera, bigatera imihindagurikire y’ikirere itari myiza.

Ati “Nasaba Guverinoma y’u Rwanda korohereza Abanyarwanda ku bijyanye n’igiciro cya gaz, kugira ngo n’utuye mu cyaro abashe kuyibona ku giciro cyiza, bityo ya mashyamba yatemwaga acanwa nk’inkwi cyangwa amakara tuyabungabunge, hanyuma tubashe kugira ikirere cyiza.”

Ku bijyanye no kubungabunga ibiti bateye, ngo biteguye gukurikiza amabwiriza bahawe kuko batekereza ko ari ingenzi.

Albert Fredy Muhizi watangiye mu mwaka wa mbere ati “Aho nagiteye ndahazi kandi nzagikurikirana. Nko muri weekend, na nyuma y’amasomo nzajya nshaka umwanya njye kukireba.”

Na we atekereza ko hari hakwiye gushakishwa uko igiciro cya gaz kigabanuka, kugira ngo abantu bayifashishe, bityo n’amashyamba asagambe.

Ibi abivugira yuko ngo gaz yahenze, abayikoreshaga bakaba barabitse amacupa bagasubira ku makara n’inkwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abobanye shuribakoze igikorwa cyubutwapeee!!!! Bakwiyegushimirwa

Emeryne yanditse ku itariki ya: 13-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka