CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside

Umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), Dr. Sabin Nsanzimana, arasaba abaganga ayobora ko hatazongera kuboneka uhapfira nyamara bari bafite ubushobozi bwo kumufasha agakira, nk’uko byagenze mu gihe cya Jenoside.

Kwibuka byabimburiwe n'urugendo rwo kuva kuri CHUB kugera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye (UR)
Kwibuka byabimburiwe n’urugendo rwo kuva kuri CHUB kugera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR)

Yabigarutseho tariki 20 Gicurasi 2022, mu gikorwa cyo kwibuka abari abaganga, abarwayi n’abarwaza biciwe muri ibi bitaro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yagize ati "Mu gihugu cyose habarurwa abaganga hafi 59 bagize uruhare muri Jenoside. Ariko 1/2 cyabo ni aba hano muri CHUB cyangwa hano mu mujyi wa Butare. Binagaragaza umwihariko mubi abavuzi bagize mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane ahangaha, hari igicumbi cy’abavuzi b’abahanga."

Yaboneyeho gusaba abaganga bafite ubungubu ndetse n’abakiri kubwiga kuzirinda kwitwara nka bagenzi babo bishe ababagana aho kubavura.

Dr. Sabin Nsanzimana, umuyobozi mukuru wa CHUB
Dr. Sabin Nsanzimana, umuyobozi mukuru wa CHUB

Ati "Niba dufite umuhamagaro wo gufasha Imana gukiza umuntu uburwayi n’impanuka, uzatugera mu biganza azatahe yishimye, yakize. Ntihazagire utugwa mu biganza kandi dushobora kumukiza."

Yunzemo ati "Turibuka ibibi byabaye muri uru rugo rwacu, ariko tuniyemeza ko umuntu wese uzajya yinjira aha atazongera kuhasiga ubuzima mu gihe dufite ubushobozi bwo gukora ibishoboka byose agakira."

Abatangabuhamya n’abaganga na bo basaba abaganga kudatatira indahiro

Ildephonse Gasana wari kuri CHUB mu gihe cya Jenoside, yaratemwe mu mutwe no ku maguru ku buryo atanabashaga kugenda, yatanze ubuhamya ku kuntu yahamaze igihe ntawe umwitayeho nyamara yari ababaye, ndetse n’ukuntu Abatutsi bazanwaga ngo bavurwe, bamara gukira bakicwa.

Byamuteye gusaba abaganga kudatoranya ababagana agira ati "Umuganga rwose nabe muganga w’abantu bose."

Isabelle Mukankusi na we wari warahungiye muri ibi bitaro, asobanura ukuntu hari abaganga bagiye bagira uruhare mu kwica abarwayi n’abarwaza. Icyo gihe ngo yari afite imyaka 13.

Agira ati "Nimugoroba, bitangiye kuba nka saa mbili, batwaraga abantu bakajya kubicira hepfo ya maternité. Nigeze guhurira muri corridor n’umuganga, yambaye itaburiya ku manywa, nyamara nari naraye mubonye mu baje gutwara abantu bajya kubica. Icyo gihe narikanze, nsubira inyuma."

Abaganga bo kuri CHUB ubungubu, bagaya imyitwarire ya bagenzi babo batatiye indahiro yabo, mu gihe cya Jenoside.

Albert Busumbigabo ukuriye ishami rya farumasi ati "Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu ubundi ushinzwe gutanga ubuzima, aho kuvura umuntu amwica. Ibi biduha isomo rikomeye ry’uko indahiro abaganga bagira idakwiye kuba umuhango wo kugira ngo barangize amashuri, ahubwo bakwiye kubikora babishyizeho umutima, bazi ko bagomba gutanga ubuzima aho gutuma abantu babubura."

Raporo y’Abaganga batagira umupaka bakoreraga kuri CHUB ivuga ko muri CHUB haguye Abatutsi barenga 200, kandi ko abenshi bishwe ku itariki ya 22 n’iya 23 Mata kuko muri iyo minsi ibiri yonyine haguye abasaga 150.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka