Urubyiruko rwiganjemo urwiga muri Kaminuza i Huye, ruvuga ko rwasanze bidakwiye ko abantu bamira bunguri ibinyuze mu itangazamakuru byose.
Mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira uwa 30 Werurwe 2023, abajura bateye ahantu habiri mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Kagari ka Rukira Umurenge wa Huye, bakomeretse abantu batatu.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, aributsa abagabo ko bidateye ipfunwe kuba umugabo yateka. Yabigarutseho ubwo yashyikirizaga imbabura za rondereza abagore 24 bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, tariki 29 Werurwe 2023. Byanajyaniranye no gushyikiriza uyu Murenge amabati (…)
Mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, batangije ubukanguramgaba bwo gutera ibiti by’imbuto ahari ubusitani hose, bise icyanya cy’ubuzima. Iyi gahunda yatangirijwe mu busitani bw’ibiro by’Umurenge wa Huye tariki 29 Werurwe 2023 ahatewe ibiti by’imbuto zitandukanye, n’abaturage bahagarariye abanda bibutswa ko gutera ibiti (…)
Mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, hari ababyeyi bifuza iyongerwa ry’amashuri yisumbuye, kuko hari abanyeshuri bakora urugendo rw’amasaha abiri bajya kwiga.
Abanyamakuru bavuga ko hari abayobozi b’Uturere bamwe na bamwe batajya bemera ko hari abandi bakorana batanga amakuru, bagatekereza ko babahaye ubwo burenganzira imikoranire yarushaho kugenda neza.
Imvura yaguye i Huye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023 yasize mu gahinda gakomeye umubyeyi w’uwitwa Jean de Dieu Habiyaremye, kuko yamukubitiye umuhungu w’imyaka 24 witeguraga kujya kwiga muri kaminuza.
Abasaga 500 biganjemo urubyiruko, kuri uyu wa 11 Werurwe 2023, bakoze umuganda wo gutera ibiti mu ishyamba rikikije ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, rizwi ku izina rya Arboretum, mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko hari igihe Akarere ka Huye kari kuba aka mbere mu mihigo, iyo kataba inyuma mu bwisungane mu kwivuza.
Abatuye i Cyarwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bavuga ko hagaragara imbwa nyinshi zizerera ku buryo zijya zinanyuzamo zikabarira amatungo, bityo bakifuza kuzikizwa.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare buvuga ko indwara z’amenyo ziri mu ziza imbere mu zivuzwa n’ababagana, nyamara kuyagirira isuku byafasha kudakenera kujya kwa muganga.
Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe yagaragaje amanota uturere twagize mu kwesa imihigo mu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022, ku wa 28 Gashyantare 2023, Akarere ka Huye kakaba kabaye aka kabiri, abagatuye bavuga ko bazishima neza nibaba aba mbere.
Abamotari bo mu Karere ka Huye baribaza igihe ikibazo cy’ubwishingizi (assurance) buhenze bwa moto kizakemukira, nyuma y’uko mugenzi wabo wo mu Ruhango yari yakigejeje kuri Perezida Kagame, agasezeranywa ko mu mezi abiri kizaba cyakemutse.
Abatanga serivisi z’amaresitora, utubari, utubyiniro n’amahoteli b’i Huye, bavuga ko iyaba bahoranga ibikorwa bihazana abantu benshi nk’amasiganwa y’amagare, byabafasha muri bizinesi zabo.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yasabye abantu bose batanga serivisi igihe baganwe n’abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, ko bajya bayitanga mu Kinyarwanda, kugira ngo bakomeze gusigasira ururimi gakondo.
Cyprien Murekamanzi utuye mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, arasaba abafite umutima utabara kumufasha kujya kuvuriza mu Buhinde umwana we w’amezi atandatu.
Nyuma y’uko abantu bakomeje kwibaza irengero ry’imiti yakorwaga n’icyari ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga (IRST), banavugaga ko yavuraga, ubuyobozi bw’Ikigo cyo guteza imbere inganda (NIRDA), buvuga ko kigiye gutangira kuyisubiza ku isoko.
Padiri Francis Ndawula wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Butare yitabye Imana azize Uburwayi.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kaminuza y’u Rwanda, ku wa 10 Gashyantare 2023 bizihije isabukuru y’imyaka 35 y’uwo muryango bataha inzu bubakiye utishoboye.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Alice Kayitesi, hamwe n’uw’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Rémy Cishahayo ndetse n’umujyanama mu by’amategeko w’Intara ya Ngozi mu Burundi, bagiriye inama i Huye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023.
Itorero rya ADEPR, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ryatangije urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Huye, ku wa Kane tariki 08 Gashyantare 2023.
Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) ryubatse inzu yubatse mu buryo irengera ibidukikije, ikazajya inigishirizwamo ibijyanye no kurengera ibidukikije. Icya mbere umuntu abona agitunguka kuri iyo nzu ni ibikoresho by’ikoranabuhanga bizwi nka ‘Panneaux’ bifata imirasire y’izuba biri ku rukuta rwose rw’uruhande rumwe. (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, arasaba abo ayobora guharanira ibikorwa by’ubutwari, kuko kuba intwari ari ko gaciro ka buri muntu, bikaba ari n’agaciro k’Igihugu.
Abahinzi b’urutoki mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, binubira kuba batemererwa kwenga urwagwa binywera mu ngo zabo.
Abunzi bo mu Karere ka Huye bahawe amagare ku wa 18 Mutarama 2023, banibutswa ko icyo basabwa mbere y’ibindi byose ari uguhuza abafite amakimbirane bakabafasha kumvikana, bitabaye ngombwa ko bajya mu manza.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2023, ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO itwara ibitaka aho Abashinwa barimo gushyira kaburimbo mu muhanda Rwabuye-Mbazi, yagonze umwana w’imyaka itatu ahita yitaba Imana.
Umubyeyi wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, avuga ko ababazwa no kuba hari umugabo w’imyaka 58 ukekwaho kumusambanyiriza umwana w’imyaka 13, akaba ubu yidegembya.
Ikamyo yari itwaye ibitaka ahari gushyirwa kaburimbo mu muhanda uturuka mu Rwabuye ugana ku biro by’Umurenge wa Mbazi, yagonze inzu ebyiri.
Abenshi mu rubyiruko rw’abahungu bakuwe mu muhanda mu Karere ka Huye, ubu bakaba barererwa mu miryango, bavuga ko ubuzima bwo mu muhanda bwari amaburakindi, kandi ko biyemeje kwiga kugira ngo bazagire icyo bimarira.
Pasitoro Eraste Rukera urimo gukorera impamyabumenyi ya ‘Masters’ mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), avuga ko abizera Imana badatekereza kwita ku bidukikije kuko bumvise nabi amagambo yo muri Bibiliya, aho mu gitabo cy’Intangiriro mu mutwe wa mbere n’uwa kabiri Imana yahaye umuntu ububasha bwo “Kororoka, gukwira (…)