#Afrobasket2025: U Rwanda rutangiye rutsindwa na Ivory Coast

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball mu bagabo, itangiye imikino y’igikombe cy’Afurika itsindwa na Ivory Coast amanota 78 kuri 70.

Ni umukino wari wegeranye ariko u Rwanda ntirwahiriwe n'agace ka nyuma
Ni umukino wari wegeranye ariko u Rwanda ntirwahiriwe n’agace ka nyuma

Wari umukino wa mbere mu itsinda rya mbere (group A), aho ikipe y’Igihugu yari yatangiye icakirana na Ivory Coast ariko bikarangira itakaje umukino wa mbere, bitumye ihita ijya no ku mwanya wa nyuma nubwo amakipe ya Cape Verde na DR Congo basangiye itsinda atarakina.

Ni umukino wari wegeranye cyane kuva watangira, dore ko n’agace ka mbere karangiye amakipe yombi anganya amanota 14 kuri 14.

U Rwanda rwaje kwegukana agace ka kabiri n’amanota 23 kuri 22, bivuze ko harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe gusa.

Ntore Habimana w'u Rwanda agenzura uko bagenzi be bahagaze
Ntore Habimana w’u Rwanda agenzura uko bagenzi be bahagaze

Agace ka gatatu kegukanywe n’ikipe ya Ivory Coast itsinze u Rwanda amanota 21 kuri 18, aha wabonaga ko nanone hatarajyamo ikinyuranyo cy’amanota menshi ku mpande zombi.

Agace ka kane ari nako ka nyuma, ntabwo kahiriye ikipe y’u Rwanda kuko iya Ivory coast yakegukanye ku manota 21 kuri 15 y’u Rwanda.

Muri uyu mukino, umukinnyi Matt Costello w’ikipe ya Ivory Coast ni we watsinze amanota mpenshi kuko yatsinze 27, akurikirwa na Ntore Habimana w’u Rwanda we watsinze amanota 21.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa gatanu tariki ya 15 Kanama 2025 saa kumi n’imwe z’umugoroba, iyi mikino ikaba irimo kubera muri Angola.

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ntiyatangiye neza igikombe cy'Afurika
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ntiyatangiye neza igikombe cy’Afurika

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka