Urubyiruko rurasabwa gukorera ku ntego

Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, arasaba urubyiruko gukorera ku ntego, bahura n’ingorane bakihangana bagakomeza inzira biyemeje, kuko ngo udafite intego ahugira mu bitamufitiye umumaro, akazisanga abandi baramusize.

Minisitiri Rosemary Mbabazi aganira n'abiga ikoranabuhanga mu kigo cy'urubyiruko cy'i Huye
Minisitiri Rosemary Mbabazi aganira n’abiga ikoranabuhanga mu kigo cy’urubyiruko cy’i Huye

Yabibwiye urubyiruko rwiga ubudozi n’ikoranabuhanga mu kigo cy’urubyiruko cy’i Huye, ku wa 12 Gashyantare 2022, ubwo yagendereraga ibikorwa binyuranye by’urubyiruko muri aka karere.

Yagize ati “Jya uzinduka ufite gahunda, niba bishoboka unayandike mu gatabo. Nimugoroba wisuzume, niba hari icyakunaniye ejo uzagitangirireho.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rufite gahunda ari rwo rutera imbere, hanyuma ahereye ku kuba ikigo cy’urubyiruko cyigisha imyuga irenze umwe, ababwira ko umuntu ashobora kwiga ibiri icya rimwe, aho kujya kwirirwa asura abantu, n’ubwo na byo atari bibi.

Yagize ati “Ni byiza gusura inshuti n’abavandimwe, ariko ni byiza kubikora ufite icyerekezo. N’igihugu kigendera kuri gahunda. Mujya mwumva viziyo ya 2020 twarangije, ubu dufite 2035 ndetse na 2050. Uko igihugu gikora ni ko natwe dukwiye gukora.”

Yanababwiye kandi ko utagendera kuri gahunda uje wese amujyana mu ye, bityo abajya mu biyobyabwenge no mu zindi ngeso mbi bakamujyana.

Yunzemo ati “Hari ikintu twigira ku ngabo z’Inkotanyi. Iyo zikoze ikintu ntigikunde, ziravuga ngo reka nihangane undi munota, ukihangana undi munota, ukwezi kugashira, umwaka, ariko icyo ushaka ukakigeraho. Ushobora kwiga nk’uku ugatangira kuvuga ko nta cyo uzageraho kubera ko nta bikoresho, ukaba ubivuyemo, wazagaruka ugasanga abo mwatangiranye bageze kure.”

Urubyiruko rwamukurikiye ruvuga ko rwiyemeje gukorera ku ntego, kandi ko rwabonye bagenzi babo batayigendeyeho byarabagarutse.

Uwitwa Jean Bizimana yagize ati “Urubyiruko ruzavamo umugabo ushima Imana ufite amafaranga, ni ukorera ku ntego. Akagira intego y’igihe kigufiya n’iy’igihe kirekire.”

Urubyiruko rwiga ubudozi ruvuga ko rwiyemeje gukorera ku ntego
Urubyiruko rwiga ubudozi ruvuga ko rwiyemeje gukorera ku ntego

Ku kibazo cyo kumenya niba hari uwo yabonye utarakoreye ku ntego bikamugiraho ingaruka yagize ati “Yego, hari abo nabonye usanga bafite n’imiryango ariko barananiwe kuyitunga.”

Yunganiwe na Mariamu Niyonizera wagize ati “Hari bagenzi banjye bamwe ubu bari ku muhanda, kuko batamenye kugira intego no kuyigenderaho.”

Diane Nayituriki na we yagize ati “Hari bagenzi bacu bamwe ubu babyaye nta bagabo, abandi babaye indaya, ariko abari bafite intego bagiye kwiga imyuga, none ubu baritunze.”

Aba basore n’inkumi banavuga ko nyuma yo kurangiza kwiga imyuga bazibumbira mu makoperative bagakora, kandi ngo bizeye ko bazatera imbere, kuko ngo ushaka ari we ushobora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka