Ikawa 20 zahize izindi zigiye kugurishwa mu cyamunara mpuzamahanga
Ikawa 20 zahize izindi muri 2025, mu marushanwa ngarukamwaka y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda, zigiye kugurishwa binyuze muri cyamunara mpuzamahanga izakorwa hifashishije ikoranabuhanga, nyuma yo kugaragaza ko hari ikawa yo mu Rwanda ifite ubuziranenge ntagereranywa.
Ni amarushanwa ngarukamwaka yabaga ku nshuro ya kabiri ategurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), hagamijwe kugaragaza ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda.
Aya marushanwa anategurwa mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga, ku muhate bagira mu guteza imbere ikawa y’umwimerere ndetse no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Muri rusange amarushanwa yari yitabiriwe n’ikawa 316, muri zo 50 zatsinze ku rwego rw’Igihugu nyuma yo kugira amanota 86.55% kuzamura, mu gihe 20 zagize amanota ari hejuru ya 87.49% ari zo zatsinze amarushanwa, ari na zo zizagurishwa ku rwego mpuzamahanga, binyuze muri cyamunara izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, tariki 8 Ukwakira 2025.
Ubwo hatangwaga ibihembo nyamukuru, ku wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025, hahembwe sitasiyo 20 zahize izindi zose ku rwego rw’Igihugu, zikazagurishiriza ikawa yazo muri ya cyamunara mpuzamahanga, amafaranga azavamo akazifashishwa n’abahinzi bakorana n’izi sitasiyo mu kongera umusaruro.
Mu muhango wo guhemba izi kawa wabereye i Kigali, Umuyobozi mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko guhemba ikawa zahize izindi aba ari umwanya mwiza wo kuzirikana no gushimira abahinzi n’abazitunganya bagira uruhare mu guhinga no gukorera ikawa bongera umusaruro n’ubwiza.
Yagize ati “Iyi ni intangiriro ariko ntitwari twagera aho twifuza kugana, kubera ko musabwa gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo hatazabamo icyuho mu buryo dutegura ikawa yacu, ibyiza tugezeho bikazasubira inyuma. Izi kawa zahize izindi zizagurishwa mu cyamunara, kandi ikizavamo kizasaranganywa abahinzi bagemuye iyo kawa n’inganda zabafashisje kuyitunganya. Iyo tugiye mu mibare dusanga haragenwe uburyo umuhinzi yajya abona ikiguzi cyiza kizaturuka muri iyo cyamunara.”
N’amarangamutima menshi, Ignace Ndayahundwa wari uhagarariye sitasiyo ya K Organic, yahize izindi kawa zari zihatanye, yavuze ko batunguwe bakanashimishwa no guhiga abo bari bahatanye, kuko ari wo musaruro wa mbere bari bashyize ku isoko.
Ati “Kugira ngo tuzashobore gutsinda ku ruhando mpuzamahanga, hari ibikorwa dukora mu gutegura ikawa, bisaba ubwitonzi no kuyitaho cyane kurusha uko twabikoraga, cyane cyane mu kumenya kujonjora ikawa, uburyo bwo gusarurwa, kuyanika, kuyanura. Ibyo ni ibintu tugomba kubaho maso, no kuyitegura cyane kugira ngo tugire ikawa igira uburyohe burenze ubwo ifite iyu munsi.”
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abohereza ikawa mu mahanga bakanayitunganya (CEPAR), Orest Baragahorana, avuga ko nubwo ubwiza buhari ariko inzira ikiri ndende kuko basabwa byinshi.
Ati “Birasaba ko abahinzi bagomba kudufasha twese dufatanyije kongera n’ubwinshi bwa kawa, kuko ubwiza buhari ariko umusaruro ari muke ntabwo twabona icyo dushakamo nk’urwego rw’ikawa muri rusange. Nkaba mbashishikariza gufatanya n’abandi bahinzi kongera ubwiza ariko bakanongera ubwinshi bwa kawa kugira ngo tuzabonemo amadevize menshi, ubuzima bw’Abanyarwanda buhinduke biturutse mu gihingwa cya kawa.”
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Olivier Kamana, yabwiye abatashoboye gutsinda ko atari uko batakoze neza.
Yagize ati “Ahubwo bibabere intangiriro yo kubona ko umuntu uwo ari we wese yaba muto cyangwa munini, igihe cyose yakoze neza ibyo agomba gukora ashobora kugera ku ntsinzi nk’uko aba ngaba bayibonye.”
Amarushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda, ategurwa na NAEB, aho ikawa za mbere ziboneka nyuma yo kwakira impagararizi zitangwa n’abahinzi, abatunganya n’abohoereza ikawa mu mahanga, abasogongezi b’ikawa ku rwego rw’Igihugu bahagarariwe n’umusogongezi mpuzamahanga mukuru bagahitamo ikawa zijya mu cyiciro cy’amarushanwa ku rwego rw’Igihugu, izitambutse icyo cyiciro zikaba ari zo zivamo iza mbere zitsinda irushanwa.
Muri rusange mu mwaka wa 2022/2023 ikawa yoherejwe mu mahanga yari toni 20.064,9 zinjije Miliyoni 115,9 z’Amadolari, mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2021/2022 hari hoherejwe hanze ibilo 15,184,566 byinjiza Miliyoni 75,5 z’Amadolari.
Muri icyo gihe iyo kawa yagurishijwe ku Mugabane w’u Burayi, Amerika, Aziya, ndetse na Afurika.
Muri 2024 ikawa y’u Rwanda yabonye irindi soko ryoherejwemo toni 76.8 za kawa itonoye [green coffee] yinjije ibihumbi birenga 384by’Amadolari.
Ibihugu bya mbere u Rwanda rusanzwe rwoherezamo ikawa birimo u Busuwisi, u Bwongereza, Finland, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buholandi, u Budage, u Buyapani, u Bufaransa ndetse na Sudani y’Epfo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|