Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana, yabisabye abahinzi b’i Mugobore mu Murenge wa Simbi, ubwo ku 15 Gashyantare 2022 yifatanyaga na bo, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga B.
Yagize ati “Ubu turi ku itariki 15. Turifuza ko byibura iki cyumweru cyarangira abantu barangije gutera kugira ngo imvura iramutse icitse kare, ibihingwa bitazarumanga.”
Yunzemo ati “Hari igihe dutungurwa nk’imvura igacika kare, cyangwa se ikaba nyinshi cyane ikaba yakwica imyaka, ariko ikimaze kugaragara ni uko imyaka ya kare akenshi ari yo yera.”
Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga i Mugobore, hatewe ibishyimbo mu mirima y’amaterasi. Abahinzi berekerewe n’umujyanama w’ubuhinzi ko mu kubitera, bacukura imyobo bagashyiramo ifumbire y’imborera ndetse na mvaruganda hanyuma bagateramo ibishyimbo.
John Hakuzimana, umukozi wa RAB ushinzwe gahunda ya Twigire muhinzi muri sitasiyo ya Rubona, na we wari witabiriye iki gikorwa, yigishije abahinzi uburyo bakwifashisha ifumbire nkeya kandi bakazabona umusaruro mwiza.
Yababwiye ko umuhinzi ashobora gukora uduferege twa cm 10 z’ubujyakuzimu ku butambike bw’umurima bwose, kandi hagati y’agaferege n’akandi agasiga cm50 igihe agiye gutera ibishyimbo bishingirirwa.
Yakomeje agira ati “Umuhinzi ayora imborero n’amashyi abiri, akayinyanyagiza muri ka gaferege ku burebure bwa metero, hanyuma akarenzaho imvaruganda ya DAP bakoresha ku bishyimbo, ku buryo iyuzuye agafuniko ka fanta ijya kuri bwa burebure bwa metero, hejuru y’imborera.”
Yanasobanuye ko ku ifumbire barenzaho agataka gakeya, hanyuma bagashyira imbuto ebyiri ebyiri ku ntera ya cm 10, hanyuma bakongera bakarenzaho agataka.
Ikindi ngo ifumbire yashyizwe ahatari ibishyimbo imizi y’igihingwa igenda iyikurura, yifashishije utuzi dutoya two mu mpande, cyane ko igenda itembana n’amazi igana ku bihingwa, bityo ntipfe ubusa. Itatembanye n’amazi igana ibihingwa, ibishyirwaho mu gihe cyo gusukira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|