Imiryango itari iya Leta ikorera mu Karere ka Huye ivuga ko u Rwanda rwamaze gutera intambwe igaragara mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko ko hakiri ibyo gukosora byafasha gutuma ibintu birushaho kugenda neza.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye rurahamagarira abifuza gushora imari mu bukerarugendo no mu bucuruzi, kugana Huye kuko bihabereye.
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abakozi 50 mu bitaro bya CHUB biherereye mu Karere ka Huye. Ni amahugurwa y’iminsi itatu yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2021 kugeza tariki ya 10 Ukuboza 2021.
Umunyamabanga uhoraho (PS) muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Olivier Kayumba, arasaba abaturarwanda kwirinda ibihombo baterwa n’ibiza bibagwirira nyamara bashoboraga kubyirinda.
Abajya gusengera i Kibeho bakunze kuvuga ko bahabonera ibitangaza binyuranye byaba ibimenyetso by’uko Bikira Mariya ari kumwe na bo, byaba gukemurirwa ibibazo bari bafite mu buzima, n’ibindi.
Abahoze mu nama njyanama y’Akarere ka Huye batongeye gutorwa babwiwe ko nta mujyanama ucyura igihe, ahubwo ko ahindura ingamba. Byagarutsweho mu muhango wo kurahira wa komite nyobozi y’Akarere ka Huye ku wa 22 Ugushyingo 2021.
Nyuma y’igihe bivugwa ko hazashyirwaho ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe yo mu Bufaransa Paris Saint-Germain, ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2021, mu Karere ka Huye.
Prof. Dr. Vincent Sezibera, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko amakimbirane yo mu ngo ari kimwe mu bituma ireme ry’uburezi ritagerwaho, bityo ababyeyi bakaba bakwiye kwitwararika.
Abatuye mu Mudugudu wa Kaburemera mu Kagari ka Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, barifuza gushyirirwa irimbi mu Kagari batuyemo, kuko ngo kuba aho bashyingura ari kure bituma batabasha guherekeza ababo bitabye Imana, uko babyifuza.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, arasaba abagize komite nyobozi y’Akarere ka Huye gushyira imbaraga mu kwihutisha gushyira mu bikorwa ibijyanye na gahunda Perezida wa Repubulika yiyemeje kuzageza ku Banyarwanda, mu myaka itatu isigaye ngo manda irangire.
Amatora yabaye ku wa 16 Ugushyingo 2021 yasigiye uturere two mu Ntara y’Amajyepfo abajyanama bakurikira:
Nyuma y’uko hasubukuwe gahunda yo guha telefone zigezweho (smart phone) Abanyarwanda badafite ubushobozi bwo kuzigurira, kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021 mu Karere ka Huye hatanzwe telefone 506 zagenewe umuntu umwe muri buri mudugudu.
Nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo kuvugurura isoko rya Rango, hakaboneka n’abiyemeje guhuza imbaraga zo kuryubaka ubu banatunganyije aho riba ryimukiye, abacuruzi bakenera umuriro ntibishimiye kuba barimo gusabwa ibihumbi 30 byo kugira ngo bimurirwe cash power zabo, nyamara ngo rwiyemezamirimo yari yabemereye kubimurira (…)
Nyuma y’uko umuyaga w’inkubi uvanze n’imvura wasenyeye abatuye i Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, n’abafite inzu zasambutse bagahabwa amabati yo kuzisana, abafite izisakaje amategura bavuga ko bishobotse na bo bakwibukwa, kuko na bo ntako bahagaze.
Urubyiruko rwahuguriwe kuyobora ba mukerarugendo mu mujyi wa Butare ruhangayikishijwe no kuba hari ibirangamateka by’uwo mujyi bigenda bikendera, bagasaba ko hagira igikorwa ngo bibungabungwe.
Mu bihe bitandukanye Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe abantu batatu bafite Amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 40 y’amiganano, abafashwe ni Ndahayo Maurice w’imyaka 24, yafatanwe amafaranga ibihumbi 30, na ho Kabandana Eric w’imyaka 22 na Rukundo William w’imyaka 20 bafatanywe amafaranga ibihumbi 10 na yo y’amiganano.
Nyuma y’igihe bivugwa ko Umujyi wa Butare (Huye) ufite amateka ashobora gukurura ba mukerarugendo, ubu noneho abazajya bawusurisha bamaze guhugurwa, ku buryo uwifuza kumenya ibyawo yabifashisha.
Amoris Restaurant VIP ikorera hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR/Huye), yasohoye itangazo ryihanangiriza abakiriya barura ibiryo byinshi kuko ngo bayihombya.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abana bigamo bataha byo mu Karere ka Huye bavuga ko bitaboroheye kugaburira n’abana bo mu mashuri abanza, kuko nta bikoresho byo kwifashisha bafite birimo inkono nini cyangwa muvelo zagenewe gutekera abantu benshi.
Buri gihe uko hasohotse amanota abanyeshuri bagize mu bizamini bya Leta, abiga kuri ENDP Karubanda baratsinda, kandi bagatsindira ku manota menshi. Ibi bitera kwibaza icyo muri iri shuri bakora gituma batsinda kurusha ahandi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bidatsindisha neza kwegera ab’indashyikirwa, na bo kandi bakabemerera, bakabigiraho.
Abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe muri Kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko uburwayi bwo mu mutwe ari indwara nk’izindi, ko ubufite adakwiye guhabwa akato.
Abatuye i Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye basizwe iheruheru n’imvura y’amahindu yabasenyeye inzu ikanabangiriza imyaka, barishimira ubufasha bahawe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, ariko barifuza ko bahabwa n’ibyo kurya.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Ukwakira 2021, i Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, yahitanye abantu batatu inasenya inzu zirenga magana abiri.
Abagore bo mu Murenge wa Maraba mu Karereka Huye bavuga ko iterambere ryabo ribangamirwa no kuba bafite ubumenyi buke ku bijyanye n’imishinga ibabyarira inyungu.
Mu isuzuma ry’amaso ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) byakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye (UR/Huye), byasanze abanyeshuri 54.1% barwaye amaso.
Muri iki cyumweru ku isi hose bazirikana kwirinda ubuhumyi, Dr. Félicité Mukamana, muganga w’amaso kuri CHUB, avuga ko kwirinda gutokorwa no kwirinda kwivura amaso ari bumwe mu buryo bwo kuyabungabunga.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye buributsa abakozi b’ibitaro bishyuza agahimbazamusyi ko gatangwa kabonetse kuko kugahabwa atari itegeko.
Guhera ku wa 11 Ukwakira kugeza ku wa 15 Ukwakira 2021, ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda by’i Butare (CHUB) biri gusuzuma amaso abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR-Huye).
Nyuma y’uko abahinzi b’i Nyaruguru na Nyamagabe bemerewe ishwagara kuri Nkunganire, abahinzi bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye bifuza ko na bo babigenzerezwa gutyo kuko ngo babona Karama idatandukanye na Nyaruguru.