Amajyepfo: Abagore 160 biyamamaje bakanatorwa bahawe amahugurwa

Umuryango Pro-Femmes Twese Hamwe wahuguye abagore 160 bo mu Ntara y’Amajyepfo mu bijyanye no kuyobora, unabashishikariza kwiyamamaza, none urishimira ko mu matora y’inzego z’ibanze aheruka biyamamaje bakanatorwa.

Ubwo bashyikirizwaga ibyemezo by’amahugurwa bahawe muri uku kwezi kwa Werurwe 2022, Emma Marie Bugingo, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe, yasobanuye ko bagiye bahabwa inyigisho na bagenzi babo 40 bari basanzwe mu myanya y’ubuyobozi. Buri muyobozi yigishaga bane.

Mu byo bigishijwe harimo gutinyuka bakajya mu myanya ifata ibyemezo kuko na bo bashoboye, nk’uko bivugwa na Assoumpta Mukarusine wo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara, umurezi, akaba anashinzwe imibereho myiza mu nama y’igihugu y’urubyiruko mu Kagari ka Gisagara.

Agira ati “Numvaga ntahaguruka mu ruhame wenda habaye nk’inama, ngo mbe natanga igitekerezo. Nabaga mvuga ngo baranyita inshyanutsi, baranyita ukundi kuntu, ariko ubu mbasha guhagarara nkatanga ikiganiro mu bandi.”

Mu byo batojwe kandi harimo kumenya gukoresha igihe neza ku muyobozi nk’uko bivugwa na Sandrine Iradukunda na we uri mu nzego z’urubyiruko mu Karere ka Gisagara.

Agira ati “Nashoboraga kuba ndi bujye mu nama ya saa tatu, kubera akazi ko mu rugo nkayikererwa. Uwampuguye yabanje kunyigisha ukuntu umuntu apangira igihe maze ibyo agomba gukora akabikora byose, kandi neza.”

Avuga kandi ko yatojwe kunga imiryango ibanye nabi, kuganiriza abangavu, kuganiriza abana bataye ishuri, mbese gukora ibituma Abanyarwanda bagira imibereho myiza.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko inyigisho za Pro-Femmes Twese Hamwe zatanze umusaruro kuko mu nama njyanama z’uturere harimo 45.5% by’abagore mu gihe atari ko byari byifashe mbere. N’inama njyanama z’uturere tune ku munani tugize Intara y’Amajyepfo zikuriwe n’abagore.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi

Akomeza agira ati “Mu matora ya PSF tuvuyemo, muri batatu bayiyoboye, babiri ni abagore. Ariko no mu bakuriye ibyiciro dufitemo abagore benshi. Kandi ntabwo bagiyemo kuko ari abagore, ahubwo kubera kwiyamamaza neza ndetse n’imigabo n’imigambi yatumaga inteko ibagirira icyizere.”

Guverineri Kayitesi yagaragaje kandi ko hakiri urugendo rwo kugaragariza abagore ko na bo bashoboye kugira ngo babashe gushyirwa mu myanya ifata ibyemezo, kuko nk’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge b’abagore bakiri bake, mu gihe byagaragaye ko ku midugudu iri ku isonga mu kuyoborwa neza, 80% iba iyoborwa n’abagore.

Abagore 160 bahuguwe ni abo mu Mirenge 16 yo muri Huye, Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara. Pro-Femmes Twese Hamwe irateganya ko nihaboneka ubushobozi bazahugura n’abo mu mirenge yasigaye, kandi bakagera no mu tundi turere two mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka