Baranenga ababyeyi basibiza abana mu marerero kubera amafunguro bahafatira

Abagore bahagarariye abandi mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye bavuga ko basanze hari ababyeyi batimurira abana mu mashuri abanza, bakabasibiza mu marerero kubera amafunguro bahafatira.

Banabiganiriyeho mu mahugurwa ku cyo basabwa gukora nka ba mutima w’urugo mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza mu murenge wabo.

Ubwo baganiraga kuri gahunda mbonezamikurire y’abana, basanze hari ababyeyi bakeya batarumva akamaro ko kujyana abana mu ishuri, usanga babajyana mu marerero ku minsi baba bari buhabweho igikoma cyangwa amagi, ku yindi minsi ntibabajyaneyo.

Hari n’abandi bashaka kugumisha abana bakuze mu marerero, ntibabajyane kwiga mu mashuri abanza, kuko mu mashuri abanza basabwa kubatangaho amafaranga yo kurya saa sita, nk’uko bivugwa na Violette Mukamudenge watowe muri 30% by’abagore mu nama njyanama y’Umurenge wa Maraba.

Agira ati “Hari abo byagaragayeho, n’ubwo ari bakeya ariko barahari, bashaka kugumisha abana mu marerero. Bavuga ko nta bushobozi bwo kubatangira amafaranga yo kurya ku ishuri saa sita. Urebye ni ikibazo cy’imyumvire, kuko ni ababyeyi batize, bataramenya akamaro k’ishuri neza.”

Ku bw’ibyo, aba bagore biyemeje kwegera bagenzi babo badaha agaciro gakwiye uburere bw’abana babo, kuko basanze bituruka ku myumvire yabo ikiri hasi.

Marie Chantal Mukanyabyenda uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Maraba yagize ati “Umukoro dutahanye twese, ni uko nta mwana uzongera gusiba ishuri ngo igikoma cyashize.”

Yunzemo ati “Tugiye kwigisha ababyeyi, igihe igikoma cyo mu irerero cyashize na we yumve ko ari inshingano ye kuba yapfunyikira umwana igikoma ajyana ku ishuri, bakumva ko igihe ubufasha bwagabanutse cyangwa buzaba butagihari, umubyeyi wese agomba kumva ko ubuzima n’uburere bw’umwana we bumureba.”

Marie Rose Mugirwanake na we uhagarariye 30% by’abagore mu nama njyanama y’Umurenge wa Maraba na we ati “Nta mpamvu yo gusibiza umwana mu irerero. Niba ageze ku myaka yo gutangira nibagende bamutangize.”

Yongeraho ko n’iyo umuntu yagira ikilo cy’ibishyimbo yakijyana ku ishuri umwana akarya, cyangwa ko n’ubwo umubyeyi yajyana igitebo cy’ibijumba umwana yagenerwa iminsi azarya, byaba bitanabonetse agataha, agasangira n’abandi mu rugo, hanyuma agasubira kwiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka