Imihanda ya kilometero 4.9 yo mu mujyi wa Huye igiye gushyirwamo kaburimbo
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022, bazatangira gushyira kaburimbo ku bilometero 4,9 mu mihanda yo mu mujyi wa Huye.

Iyo mihanda ni ibiri, harimo uw’ibilometero 4 uturuka ahitwa mu Rwabuye ukagera ku biro by’Umurenge wa Mbazi, n’uw’ibilometero 0.9 uturuka aho taxi zihagarara i Tumba, ukanyura ku biro by’Umurenge wa Tumba, ugatunguka kuri kaburimbo igana mu Irango.
Iyi mihanda ni mikeya ku yiteganywa gutunganywa mu mujyi i Huye, ugendeye ku gishushanyo mbonera cy’icyerekezo 2050, ariko Meya Sebutege avuga ko iyo bamaze kubonera ubushobozi ari iriya, kandi ko n’indi izagenda ikorwa.
Agira ati “Igishushanyo mbonera kigenda gishyirwa mu bikorwa gahoro gahoro. Icyo dufite ni n’icy’icyerekezo 2050. ”
Mu yindi mihanda iteganywa kuzashyirwamo kaburimbo mu mujyi i Huye, harimo uzaturuka aho bita kwa Nkundabagenzi, ukanyura ku biro by’Umurenge wa Mbazi, ugatunguka i Simbi.

Harimo n’ushobora kuzanyura kuri Magerwa ugatunguka ku Mukoni, ndetse n’uturuka ku Gasantere k’Agahenerezo mu Murenge wa Huye, ukanyura ku biro by’uwo murenge, ugatunguka ahitwa ku Kamatyazo.
Ohereza igitekerezo
|
Umuhanda uva ku Gateme ugera kumashuri GS Cyarwa wo ndabona warabuze kivugira pe. Inshuro umaze gupimwa ngo ukorwe ariko bikarangira udakozwe ntizibarika. Umenya Cyarwa rwose yarabuze ubuvugizi kuko ni umwe mumuhanda igendwa cyane muri Huye nyamara warangiritse kuburwo bukomeye.
Umuhanda uva ku Gateme ugera kumashuri GS Cyarwa wo ndabona warabuze kivugira pe. Inshuro umaze gupimwa ngo ukorwe ariko bikarangira udakozwe ntizibarika. Umenya Cyarwa rwose yarabuze ubuvugizi kuko ni umwe mumuhanda igendwa cyane muri Huye nyamara warangiritse kuburwo bukomeye.
Mutubarize nyakubahwa mayor kuki umuhanda Cyarwa ugana kumashuri baje bakanatera nimambo nyuma bakazirandura harazira iki kuki umuhanda utakozwe kdi rwose habaye nabi.mutubarize rwose
Ariko mumihanda itecyerezwa rwose numuhanda ugana Mpare Nyacyibanda Kadahokwa nawo watuma umujyi waguka Huye oyeeeeee
Byaba byiza mudukoreye umuhanda uturuka kugateme ukagera icyarwa kumashuri urakenewe murwego rwoguteza imbere akagari ka cyarwa.
Mwaramutse neza? ibi bitecyerezo mwanditse ndabishyigikiye ariko munyemerere nongereho SAVE - RUGUGWE na RUGARAMA ( mu Rugarama)
Murakoze
Mutubarize Bwana Mayor niba atazi umuhanda uva ahitwa kugateme i CYARWA werekeza ku mashuri i cyarwa wabaye igisoro
Mwiriwe?mumihanda itekerezwa umuhanda uturuka SAVE kumuhanda munini wa KIGALI-BUTARE SAVE-RUGOGWE-Rugarama nawo utekerezweho cyane kuko uzinjiriza igihugu imisoro kubera amasoko ahari urujya nuruza,niterambere rihari rishingiye kubukungu buhari
Nibyo rwose uwo muhanda nawo urakenewe ariko urumvako Mayor yatanze ikizereko hari nindi izakorwa uko ubushobozi buzagenda buboneka kdi buzaboneka nawo uzakorwa rwose!
Huye oyeeee!!!!
Dukorane umurava,Dutere imbereeee!!!!