Huye: Umugore n’umugabo basanzwe hafi ya ruhurura bapfuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2022, umugabo w’imyaka 65 n’umugore we w’imyaka 72 b’i Rusatira mu Karere ka Huye basanzwe bapfuye, bari mu gitaka ndetse no mu byatsi byamanuwe n’umuvu.

Aha ni ho basanze imirambo y'abo bombi
Aha ni ho basanze imirambo y’abo bombi

Abababonye bavuga ko bitegereje babona baba batwawe n’umuvu, waturutse ku mvura nyinshi cyane yaguye mu mugoroba w’ejo ku Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Constantin Kalisa, na we avuga ko n’ubwo nta muganga uremeza icyo aba bantu bazize, ukurikije uko babasanze bashobora kuba barushijwe imbaraga n’amazi y’imvura yari menshi cyane, hanyuma akabajyana muri ruhurura, ari na yo yabatwaye hanyuma bagapfa.

Imirambo yabo yasanzwe mu Mudugudu w’Umuremera mu Kagari ka Kirihura, ngo bakaba bari bavuye ku itabaro ahitwa i Mara mu Murenge wa Ruhashya.

Gitifu Kalisa agira ati "Imirambo yabo igiye kujyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kugira ngo bapimwe, barebe icyo bazize nyakuri."

Anavuga ko imvura yaraye iguye yari nyinshi cyane ku buryo uretse bariya babiri yahitanye, hari n’inzu ataramenya umubare neza zasenyutse, ariko igikomeye ngo ni abantu bapfuye.

Agira ati "Ndihanganisha umuryango wabuze ababo, nkanasaba abantu kugama igihe harimo kugwa imvura nyinshi, kuko amagara araseseka ariko ntayorwa."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka