Minisitiri Kayisire yasabye abaturage kuzirika ibisenge no kurinda inkuta z’inzu zabo ko zinjirwamo n’amazi

Minisitiri w’Ibikorwa by’ubutabazi, Marie Solange Kayisire, arasaba ko abataraziritse ibisenge by’inzu zabo bakwihutira kubikora, kandi bakarinda inkuta z’inzu zabo kwinjirwamo n’amazi, mu rwego rwo gukumira ibiza, kuko hazagwa imvura nyinshi mu itumba ry’uyu mwaka wa 2022.

Minisitiri Kayisire aganira n'umuryango w'abari basenyewe n'ibiza bakaza kubakirwa indi nzu
Minisitiri Kayisire aganira n’umuryango w’abari basenyewe n’ibiza bakaza kubakirwa indi nzu

Yabivuze ubwo yagendereraga Akarere ka Huye tariki 24 Gashyantare 2022, akaganira n’abayobozi baho ku bijyanye n’ibiza byahagaragaye muri ibi bihe, akanasura bamwe mu bigeze gusenyerwa n’ibiza hanyuma bakubakirwa bundi bushya.

Yagize ati “Ikigo gishinzwe iby’imihindagurikire y’ikirere cyamaze kuvuga ko hazagwa imvura nyinshi, ariko twatangiye no kuyibona guhera mu kwa mbere.”

Yunzemo ati “Ubundi mu kwa mbere no mu kwa kabiri ntabwo bimenyerewe ko hagwa imvura nyinshi mu Rwanda. Bitubwira ko ubwo yaguye izahura n’iy’ukwa kane n’ukwa gatanu hasanzwe hagwa imvura nyinshi, igasanga ubutaka bwarasomye. Biradusaba rero kwihutira gushaka ibyadufasha gukumira.”

Ku bw’ibyo yasabye ko abatarazirika ibisenge by’inzu zabo bakwihutira kubikora, abatarazubakanye na fondasiyo z’amabuye bakazishyiraho (gukikiza inzu na fondasiyo bamwe bita ibitebe), mu rwego rwo gukumira ko amazi yakwinjira mu nkuta hanyuma inzu zikagwa.

Yasabye kandi ko habaho gufata amazi y’imvura aho bishoboka, agahabwa inzira ituma atajya gusenya inzu, imigende y’amazi ku mihanda igasiburwa, naho mu mirima no ku misozi hagacukurwa imiringoti igabanya ubukana bw’umuvuduko w’amazi.

Minisitiri Kayisire yanibukije ko ingufu zikwiye gushyirwa mu gukumira kurusha mu gusana ibyangiritse, cyane ko no kubona ubushobozi bwo gusana bigorana.

Yagize ati “Usanga bidutwara imyaka ibiri itatu kugira ngo dusubiranye ibyangiritse mu mwaka umwe, mu mwaka ukurikira hakiyongeraho ibindi. Bisa nk’aho ari ikibazo kigenda kiremera, ntabwo amafaranga yo gusana ibyangijwe n’ibiza ajya ahaza. Bidusaba rero gushyira ingufu nyinshi mu gukumira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, na we asaba abo ayobora gukumira ibiza kuruta gusana ibyangiritse, kuko nko kuzirika igisenge cy’inzu bishobora gutwara ibihumbi 10 gusa, nyamara kubaka igisenge bundi bushya bigatwara ibihumbi magana.

Yungamo ati “Umuturage wahuye n’ibiza, Leta iramugoboka, ariko nibura twumve ko amafaranga abigendaho ava mu misoro yakabaye akora n’ibindi. Kandi n’ubwo umuturage wamugoboka aba yahungabanye. Inzu kugira ngo izongere kubakwa no gusakarwa, na we hari izindi mbaraga bimutwara.”

Valentine Igirukwayo hamwe n’umugabo we Yoweri Sibomana batuye i Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, bahamya ko ibiza bihungabanya bahereye ku kuba inzu yarabagwiriye muri 2020, inshyashya bayubakiwe bakayijyamo muri 2022, nyuma yo kuba mu icumbi, bibagoye.

Urukuta rw'iyi nzu yo mu Murenge wa Kinazi rwagushijwe no kuba amazi yaragiye arwinjiramo
Urukuta rw’iyi nzu yo mu Murenge wa Kinazi rwagushijwe no kuba amazi yaragiye arwinjiramo

Bagira bati “Inzu yacu yari ibiti hejuru ari amategura, amazi y’imvura ajya mu musingi, iratugwira ku bw’amahirwe ntitwapfa. Twagiye mu icumbi tuhaba nabi, umuntu agaca inshuro akagira gute...”

Kuva ku itariki ya 1 Mutarama kugeza ku ya 24 Gashyantare 2022, mu Karere ka Huye imvura mbi yasambuye inzu 42, yangiza imyaka kuri hegitari 106, yagiza ibirometero 41 by’imihanda.

Yishe kandi abantu bane, harimo babiri batwawe n’amazi mu Mirenge ya Kigoma na Rusatira, ndetse na babiri bagwiriwe n’inkuta z’urusengero mu Murenge wa Karama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi nzu basuye ntiyuzuye....bazabahe akarangi

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 26-02-2022  →  Musubize

Iyi nzu basuye ntiyuzuye....bazabahe akarangi

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 26-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka