Louange Ora Izere, ufite imyaka itandatu, amaze gusohora indirimbo enye, harimo n’iyakunzwe cyane izwi ku izina rya ‘Papa-mama’.
Aborozi b’inka bagenda bigishwa uburyo bwo guhunika ubwatsi bw’amatungo, bavuga ko babonye kubikora bifitiye akamaro amatungo mu mpeshyi, ariko ko basanze kubigeraho bihenze.
Nyuma y’uko urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye rwiyemeje gushyiraho abahwitura abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ubu rwabashyizeho no mu isoko rya Huye, icyakora hari abavuga ko batari ngombwa, kuko baje basanga hari abandi bashyizweho n’ubuyobozi bw’isoko.
Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byayo bya buri munsi byo kurwanya no gufata abakora bakanacuruza inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge, ku wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021 yafashe litiro 1,350 z’inzoga zitemewe n’ibiro 2 by’urumogi, byose bikaba byafatiwe mu Karere ka Huye, Nyamasheke na Rubavu.
Ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 ahagana saa mbiri z’ijoro, abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bafashe abantu 12 banywera inzoga muri butiki yahindutse akabari.
Mu banyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu Karere ka Huye hari babiri barwaye Coronavirus.
Abakozi b’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) baremeye abarokotse Jenoside 16, harimo umunani bahawe inka, n’abandi umunani batewe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, nyuma y’uko ubucuruzi bwabo bwahombye kubera Coronavirus.
Aline Mutembayire w’imyaka 41 y’amavuko aherutse gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye tariki ya 12 bigasozwa ku ya 14 Nyakanga 2021, akaba afite abana barimo abiga mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza.
Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021, hari abanyeshuri bagera kuri 97 bagombaga kubikora batitabiriye. Nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, muri aba bana nta wasibijwe n’uburwayi cyangwa icyorezo cya Coronavirus, cyane ko u Rwanda rwanagennye uburyo (…)
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ako Karere, buvuga ko Uwikorera uzongera kugaragaraho kudashaka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coovid-19, azajya aba ahagaritswe aho kuzatuma hafungirwa benshi.
Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021, insengero zo mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi i Huye zabaye zifunzwe, kikaba ari icyemezo kizamara ibyumweru bibiri.
Ku wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021 mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba yafatiye muri resitora y’uwitwa Nshimiyimana Anatole bakunze kwita King w’imyaka 43 abantu 17 bayihinduye akabari bikingiranye barimo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo (…)
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021 mu masaha ya saa moya, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye ku bufatanye n’inzego z’ibanze, bakoze igikorwa cyo kugenzura abatubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Muri icyo gikorwa abantu 19 bafatiwe mu tubari tubiri twa (…)
Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abemera Imana bagiye bagaruka ku butumwa buvuga ko kwica umuntu utaremye ari icyaha, ko ari ukwigomeka ku Mana, ko bidakwiye.
Vincent Duclert wayoboye Komisiyo yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron, igomba gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe AbatutsiMU 1994, avuga ko bamwe mu bikomerezwa byo mu butegetsi bwa Mitterand bashatse gutesha agaciro raporo bakoze.
Abakurikirana iby’imyigishirize mu bigo bya Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Butare, buvuga ko amasezerano y’imikoranire ya Kiliziya na Leta yari akwiye kuvugururwa, kuko aheruka yo mu 1987 atakijyanye n’igihe.
Ubuyobozi bw’ihuriro rusange ry’abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR-Huye) buvuga ko bwatanze isoko kuri rwiyemezamirimo ugomba kubagaburira, ndetse aza gutangira imirimo ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2021, ariko Kaminuza ngo imwangira gutangira ako kazi.
Abarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’uburezi mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), barinubira kuba Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yarabasabye gukora imenyerezamwuga (stage) kugira ngo bemererwe gukora akazi batsindiye, amezi akaba abaye atandatu bataremererwa gukora.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yategetse ko abana bose barererwa mu miryango ibigo byareraga imfubyi bigafungwa, abana bafite ubumuga bari basigaye mu bigo na bo bagiye koherezwa kurererwa mu miryango.
Ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangije ikigo cyagenewe abifuza guhanga udushya hifashishijwe ikorabuhanga (Huye Innovation Hub), igikorwa cyabaye ku wa 14 Kamena 2021.
Prof. Elysé Musemakweli, Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIAS), avuga ko biteye isoni n’ipfunwe kuba nta murinzi w’igihango wabonetse mu ryari Ishuri rya Tewolojiya (ubu ryabaye Piass) nyamara barigishaga urukundo.
Senateri Dr. Emmanuel Havugimana, avuga ko Musenyeri Bigirumwami Aloys atigeze yemera gutsindwa n’ibitekerezo by’ivangura, akanatekereza ko yabera urugero abashaka kubaka u Rwanda, barwanya akarengane.
Umubikira Sr Solange Uwanyirigira, watangije gahunda yitwa ’Huye-Kundwa Kibondo’ muri 2017, ubu ni umwe mu basurwa n’abakozi b’utundi turere tw’Amajyepfo, aho baba baje kureba uko yarwanyije imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
Muri iki gihe Abanyarwanda bakangurirwa kohereza abana bose ku ishuri, hari abatekereza ko byagenda neza kurushaho hashyizweho abajyanama b’uburezi.
Kuva aho icyunamo cyatangiriye ku itariki 7 Mata 2021, mu Karere ka Huye hamaze kugaragara ibikorwa 10 by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byakorewe abayirokotse.
Musenyeri Philippe Rukamba, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, avuga ko hakwiye kubaho abatega amatwi abana mu bigo by’amashuri, kuko hari ubwo baza kwiga bafite ibibazo byo mu miryango ntibige neza.
Amashanyarazi aheruka kugezwa mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye amaze guhindura ubuzima bw’abahatuye. Umurenge wa Rwaniro ni wo Murenge wa nyuma wagejejwemo amashanyarazi mu Karere ka Huye, uyu Murenge ukaba waragejejwemo amashanyarazi mu mwaka wa 2020.
N’ubwo kuri ubu abatuye mu Karere ka Huye basabwa kuba bageze mu rugo saa moya za nijoro, hari abantu 27 baraye bafatiwe mu kabari saa mbili z’ijoro.
Virginie Mukashyaka warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahawe inka na IPRC-Huye, arayishimira ayita Imararungu, kandi ngo yatangiye kuyibonamo igisubizo ku bibazo afite byose, byaba iby’ubukungu ndetse n’iby’uburwayi.
Senateri Espérance Nyirasafari avuga ko kuba Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango, aho gushyigikira iterambere ryawo agashyigikira ubwicanyi akanabushoramo umuhungu we n’umukazana we, ari igisebo ku babyeyi.