Huye: Abakuru b’imidugudu bahawe umukoro wo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye
Abayobozi b’imidugudu bo mu Karere ka Huye bahawe umukoro wo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye aho bayobora.

Uwo mukoro bawuhawe mu biganiro bagiranye n’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu (GMO), tariki 2 Werurwe 2022.
Mu bibazo bibangamiye uburinganire n’ubwuzuzanye bagaragaje ko bakunze gukemura, iby’ingenzi ni ukuba abagabo bakunze kwiharira imitungo y’urugo yinjiza amafaranga, n’igihe umugore yaba afite akazi umugabo akamutegeka kuzajya azana ayo yakoreye, umugabo akaba ari we ugena uko azakoreshwa, kandi igice kinini akagikoresha mu bitari iby’urugo.
Ikindi cyagaragajwe ni ukuba abangavu baterwa inda, hakaba n’imiryango usanga irangwa n’amakimbirane, rimwe na rimwe inzego z’ibanze hamwe n’ishuti z’umuryango zayigira inama ntibigire icyo bitanga.
Abakuru b’imidugudu biyemeje kuzajya basobanurira abo bayobora iby’uburinganire n’ubwuzuzanye, ariko bifuza kubiherwa imfashanyigisho.
Emile Musinga Murwanashyaka uyobora Umudugudu wa Gahondo i Sazange mu Murenge wa Kinazi watanze icyo gitekerezo, yagize ati “Dukeneye imfashanyigisho tuzajya twifashisha mu nteko z’abaturage, kugira ngo tubashe kugera ku ntego.”
Abakuru b’imidugudu banifuje ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryasobanurirwa abakiri batoya, bagakura barizi kuko abakuru baryumva nabi, ariko n’abagiye gushinga ingo bakarisobanurirwa byimbitse, cyane cyane ku bijyanye no gucunga umutungo w’urugo.
Beaudouin Habingambwa uyobora Umudugudu w’Umuyinza mu Murenge wa Ruhashya, ari na we wagaragaje iki gitekerezo, yagize ati “No mu gihe cyo gusezerana kw’abagiye gushinga ingo, hajye habaho inyigisho zimbitse mu bijyanye no gucunga umutungo w’urugo. Umwe aba afite ibibazo bye undi ibye, ntibabishyire hamwe ngo babicoce, hanyuma babashe kubikemurira hamwe.”
Umugenzuzi mukuru w’uburinganire muri GMO, Rose Rwabuhihi, yemeye ko imfashanyigisho bagiye kuzishaka, kuko ngo “ari ikintu bashobora kwifashisha mu migoroba y’imiryango, mu nteko z’abaturage no mu bindi biganiro.”
Yanabasabye ko igihe ikibazo kibananiye kugikemura bakwiyambaza abayobozi bandi babegereye, kandi bakereka abo bayobora ko kuganira ku bibazo by’urugo ari byo bibikemura, aho guhangana.

Abakuru b’imidugudu banasobanuriwe ko kutubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bidakwiye kureberwa mu ngo gusa, ahubwo no hanze yazo, kuko igihe cyose umuntu abujije undi uburenganzira bwe bitewe n’uko ari uw’igitsina runaka, aba amuhohoteye.
Ikindi, ni uko uwahohotewe atari we wenyine ushobora gutanga ikirego ku ihohoterwa, kuko n’undi muntu wese ndetse n’umuyobozi ashobora kugitanga, igihe nyir’ubwite atabishaka cyangwa atabishoboye, nyamara bigaragara ko abangamiwe.
Ohereza igitekerezo
|