Barasaba gusurwa mbere yo gusubizwa abana babo bafite ubumuga

Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bari bakirererwa mu kigo ADAR-Tubahoze, barifuza ko mbere yo gusubizwa abana babo ngo babirerere, babanza gusurwa kuko babona bizabagora kubitaho.

Barasaba gusurwa mbere yo gusubizwa abana babo bafite ubumuga bwo mu mutwe
Barasaba gusurwa mbere yo gusubizwa abana babo bafite ubumuga bwo mu mutwe

Banabigaragarije abakozi b’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, mu nama bagiranye tariki 25 Gicurasi 2021, hagamijwe kubashishikariza kwita ku bana babo bakabaha urukundo rwa kibyeyi n’urwa kivandimwe buri muntu akenera.

Umubyeyi umwe ufite umwana w’umukobwa w’inkumi wiyambura ubusa, umuntu yamubuza kujya aho ashatse akarwana, n’ikiniga yagize ati "Rwose bazabanze badusure, barebe niba bazaza tukabashobora. Njyewe uwanjye mbona ntazabasha kumwitaho."

Uyu mubyeyi anivugira ko n’umukozi wo kumufasha kumwitaho yamushaka, ariko ngo iyo uyu mwana we ari mu rugo barasezera bakigendera bitewe n’uko n’ubwo ari inkumi, bisaba kumwuhagira no kumwambika, nyamara aba atabishaka, bikanatuma arwana.

Ikindi ngo aba ashaka kugenda, nyamara mu rugo baba bafite impungenge ko hagira abamugirira nabi, kandi no kumubuza kugenda bituma arwana.

Uyu mubyeyi yungamo ati “Bakwiye kureba umwana ku wundi, bakamenya abo bakura mu bigo n’abo barekerayo. Hari n’abo bakuyemo tubona za Nyabugogo bavuye amaraso, za mayibobo zabahohoteye. Nk’uwanjye agira umuntu aharaye. Mu kigo haba hari abantu benshi, uwo aharaye bagakorana, nyamara mu rugo ntibyashoboka kuko nta bantu ngira.”

Mu babyeyi bamaze kwakira abana, hari abavuga ko bitaboroheye kuko batabasha kujya gukora babasize, nyamara nta n’umuntu wakwemera kubasigarana. Nanone ariko, ngo ntibakwihanganira ko hagira ubarerera wundi (malayika murinzi) utari ikigo.

Mukanzayino urwaje igicuri we avuga ko akimara kuzana umwana we amukuye muri ADAR, murumuna we babanaga mu rugo yahise yigendera bitewe n’uko kimufata akamera, ariko nanone ngo yakiriye umwana we neza, kandi azakomereza aho abamumufashaga bari bagejeje.

Ati “Bamumfatiye afite imyaka icyenda, ubu afite 26. Yari yagiye mu mihango akiri mutoya, ngira ubwoba ko bazamutera inda kuko yazereraga. Namwakiriye neza, uko bimeze kose narabyakiriye.”

Uwitwa Niyonsaba ufite umwana wamugaye mu mutwe, amaguru n’amaboko (Yicara yitunnye, n’amaguru ntajya atandukana), we avuga ko nyuma yo kwakira umwana we atakongera kumutanga, n’ubwo kumwitaho bitamworoheye.

Agira ati “Aba asekeje pe. Arashimishije. Kandi mba numva igihe namaze nifuza kumubona, ntawe nakongera kumuha.”

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Huye, Announciata Kankesha (uhagaze)
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye, Announciata Kankesha (uhagaze)

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, avuga ko mbere yo gusubiza ababyeyi abana babanza kubasura, bakareba ibyo bakeneye, ibyo bashobora gukora nk’abayobozi bakabikora.

Ati “Ababyeyi icyo tubasaba ni rwa rukundo rwa kibyeyi. Ntabwo umuntu yanderera ndi umubyeyi w’umwana ngo ansibure. Ikindi umubyeyi agomba kumva ko n’uwamurerera bafatanya, ariko umwana afite aho ataha mu muryango.”

Mbere yo gutangiza gahunda yo gusubiza abana bafite ubumuga bwo mu mutwe mu miryango bavukamo, muri ADAR-Tubahoze hari abana 27, kandi ubu hamaze gucyurwa 11. Kuri ubu basigaranye 17 kuko hari n’uwaturutse mu kindi kigo babaye bakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka