Ibikwangari byangiza ubuzima, kutabinywa ni byo byabica - Meya Sebutege
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, asaba abanywa inzoga z’inkorano bita Ibikwangari, Muriture n’andi mazina aturuka k’uko zica abantu, kuzireka kuko zangiza ubuzima, akanababwira ko kutazinywa ari byo byatuma zicika abazicuruza babireka.

Uwo muyobozi avuga ko igihe cyose bakoze inama y’umutekano itaguye, ibyaha bikunze kuza ku isonga ari icyo gukubita no gukomeretsa, kandi ko ahanini biba byakozwe n’abanyoye inzoga z’inkorano cyangwa byaturutse ku businzi muri rusange.
Akomeza agira ati “Buri cyumweru muri Huye hamenwa inzoga z’inkorano zitari munsi ya litiro ibihumbi bibiri. Ibi bikorwa mu rwego rwo gukumira ko abantu bazinywa, ariko hari n’izindi ziba zakozwe rwihishwa ziba zitagaragaye.”
Yongeraho ko n’ubwo bazirwanya abantu bakanga bakihisha bakazikora, abazinywa zijya zibaviramo indwara.
Agira ati “Hari abo ubona bagenda barwara indwara nk’umwijima ndetse n’izindi ndwara zikomeye, biturutse ku kunywa bene ziriya nzoga z’inkorano. Ubundi umuntu wakoze inzoga z’inkorano abuze uzinywa, yakunguka iki? Abazinywa baziretse, n’abazikora babura isoko.”
Kuba ibikwangari bitera indwara, bishimangirwa n’umubyeyi umwe utuye ahitwa mu Gahenerezo mu Murenge wa Huye izi nzoga zitaracika burundu, uvuga ko hari umukecuru baturanye uherutse guhitanwa n’indwara y’umwijima, biturutse ku kuba yari atunzwe n’ibikwangari.
Agira ati “Uwo mukecuru yirirwaga anywa inzoga, atarya, aragenda abyimba amaguru, abyimba amatama, abyimba n’inda. Bamujyanye kwa muganga ku bitaro bya Butare (CHUB) birananirana, bamujyana i Kigali kuri CHUK, bamugejejeyo ahita apfa. Ngo yazize umwijima wo mu bwoko bwa B.”
Dr Aloys Tuyizere, umuganga kuri CHUB, na we avuga ko icya mbere bene ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge zangiza ari umwijima.
Agira ati “Iyo umuntu anyoye nyinshi zangiza umwijima by’ako kanya, cyangwa se noneho uko zigenda ziba nyinshi mu mubiri, umwijima ukagenda wangirika buhoro buhoro, umuntu akazagera aho akarwara urushwima, amaso akaba umuhondo.”
Anavuga ko bene uyu mwijima utandukanye n’ujya uvugwa wa Hepatite B cyangwa Hepatite C, kuko yo iterwa na mikorobe. Icyakora izo mikorobe ngo zishobora guhurirana n’uko umwijima wangijwe n’inzoga, maze kuremba bikihuta.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|