Huye: Batangiye kuzamura amagorofa azatwara asaga miliyari 10
Nyuma y’imyaka itari mike abanyehuye bashishikarizwa gusenya inzu z’ubucuruzi zishaje bakubaka iz’amagorofa mu mujyi wabo, hatangiye kuboneka abazubaka, haba ahahoze inzu z’ubucuruzi ndetse no mu bindi bice.

Ni muri urwo rwego muri uyu mwaka wa 2022 ahitwa mu Cyarabu, harimo kuzamurwa amagorofa abiri y’ubucuruzi harimo n’iri kubakwa n’Ingenzi za Huye, nyuma y’uko zubatse isoko.
Umuyobozi w’Ingenzi avuga ko iyi nyubako barimo kubaka, ikaba iri na hafi kuzura kuko iri hafi gusakarwa, izaba igizwe n’amazu ane agerekeranyije, kandi izuzura itwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni 700.
Umuryango FPR Inkotanyi na wo watangiye kubaka inyubako igizwe na kave izajya yifashishwa nka parikingi ishobora kwakira imodoka 50, ibice bibiri bigerekeranye birimo salle n’ibiro ndetse n’igice cyo hejuru kizifashishwa mu buryo bunyuranye.

Iyi nyubako iri kubakwa ku buso bwa metero kare 789, izuzura itwaye amafaranga miliyoni 950 zizava mu misanzu y’abanyamuryango.
Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi na bo bashyize ibuye ry’ifatizo aho bateganya kubaka ibiro bikuru byabo byo mu Majyepfo.
Iyi nyubako izubakwa iruhande rw’urusengero basanganywe hafi ya Kaminuza y’u Rwanda, izarangira itwaye amafaranga agera kuri miliyoni 655 kandi izubakwa ku buso bwa metero kare 528.

I Huye kandi hagiye kuzubakwa inzu nini y’ubucuruzi (mall), izashyirwa mu kibanza ubu kirimo ibiro by’Umurenge wa Ngoma, Radiyo y’abaturage ya Huye na polisi yo mu Murenge wa Ngoma. Ku baheruka i Huye kera, ni ahahoze ibiro bya Perefegitura ya Butare.
Izatwara miliyari 7.9 z’Amafaranga y’u Rwanda, kandi izaba igizwe n’ inzu zigerekeranyije eshatu ndetse n’igice cyo hejuru gishobora kwifashishwa mu buryo bunyuranye.
Emmanuel Bizimana, umuyobozi wa BM Design Group yakoze igishushanyo cy’iyo nyubako ari na yo izayubaka, avuga ko n’ubwo ikibanza gifite ubuso bwa hegitari hafi ebyiri (gifite metero kare ibihumbi 19), inyubako ubwayo izaba iri kuri metero kare ibihumbi 6.6, parikingi yayo ikazaba ku bwa metero kare ibihumbi 8.6 ikazaba ishobora kwakira imodoka 390.

Albert Niyonzima, umuyobozi wa Huye Trading Company ltd (HTC) igizwe kugeza ubu n’abantu 31 biyemeje kubaka ririya gorofa, yongeraho ko bamaze kwegeranya miliyoni 320, kandi ko ku itariki ya 1 Nyakanga 2022 bazaba bamaze kwegeranya miliyoni 520.
Ati "Turateganya kuzegeranya miliyari na miriyoni 200 hanyuma tugatangira kubaka, ariko na none tuzabihabwa n’uko tuzaba twamaze kubona ikibanza, kuko tugitegereje kugihabwa".
.
Kuri ubu kandi, stade Huye na yo irimo kuvugururwa kugira ngo izajye ibasha kwakira imikino mpuzamahanga.









Ohereza igitekerezo
|
Huye ntago ikeneye amazu, ikeneye ibibyara amafanga nk’inganda, ubuhinzi n’ubworozi bigezweho kuko nta mafaranga ariyo...