Huye: Izamuka ry’igiciro cya kawa ryatumye abari barayiranduye bongera kuyitera

Abahinzi ba kawa b’i Mugobore mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, bavuga ko izamuka ry’igiciro cyayo ryatumye n’abari baraterewe ikawa ntibayiteho ikangirika abandi bakayirandura, ubu barimo gutera iyindi.

Itangazo ry’Ikigo cy’igihugu cy’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), ryo ku itariki ya 11 Gashyantare 2022, rigena ko igiciro fatizo cya kawa yeze neza igemurwa ku ruganda ari amafaranga 410 ku kilo, ndetse n’amafaranga 100 ku ikawa yarerembeshejwe.

Igiciro cyari kivuye ku mafaranga 248 ku kilo cy’ikawa yeze neza no ku mafaranga ijana ku ikawa yarerembeshwejwe, cyari cyashyizweho mu mwaka ushize wa 2021.

Ibi biciro byo mu 2021 byari byatumye abahinzi batangira bishyurwa amafaranga arenga 300, ku buryo ubungubu iza nyuma ngo barimo kuzigurisha 600 ku kilo.

Ibyo byatumye hari abari bafite ikawa nkeya batangiye kuzongera, ku buryo hari n’abahinzi bigeze gutererwa ikawa hanyuma bakayirandura, batangiye kongera kuyitera, ariko noneho igiciro fatizo cy’uyu mwaka ngo cyarushijeho gutanga icyizere ko kawa yazababera igihingwa ngengabukungu koko, nk’uko bivugwa n’uwitwa Innocent Rwigema.

Agira ati “N’abaturage bandi batari bazifite ubu barimo kuzitera ku bwinshi, n’abari baraziranduye barimo gutera bundi bushyashya, kubera ko babonye ko amafaranga y’ikawa agenda yiyongera buri mwaka.”

André Cyimana we avuga ko icyacaga abahinzi ba kawa intege, ari na cyo cyatumye hari abaziterewe hanyuma bakazirandura, ari ukubera ko ikawa zatangaga amafaranga makeya.

Ati “Umuntu yaravugaga ati umurima wanjye nawushyizemo ikawa yera rimwe mu mwaka cyangwa ikirenza n’umwaka itera, ngiye kuwushyiramo ibindi. Ariko ubu noneho kubera igiciro cyiyongereye, umuntu atera ikawa nta wubimubwirije.”

Yongeraho ko mbere ikilo cy’ikawa cyatangiriraga ku mafaranga 150 cyangwa 200.

Ubundi gahunda yo guterera abahinzi ikawa mu mirima yabo nta kiguzi batanze, mu Karere ka Huye yakozwe hagati y’umwaka wa 2009 n’uwa 2016.

Icyo gihe yatewe mu Mirenge ya Kigoma, Simbi, Maraba na Mbazi nk’ahantu isanzwe yera, mu rwego rwo kongerera abahinzi umusaruro bajyana ku isoko, ndetse no kongera ingano y’ibyoherezwa hanze y’u Rwanda.

Icyakora hari abayifashe nabi iza gucika, abandi barayirandura, kuko nta nyungu babonaga mu kuyihinga, cyane ko n’abari bayifite bavugaga ko bahabwa amafaranga makeya ku kilo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bitewe n’izamuka ry,’ibiciro ry,’ibicuruzwa ku isoko kubera iki ikawa yo itakongererwa igiciro ngoumuhinzi wayo nawe ashobore kwiteza imbere ndetse no guhangana n,ibiciro by’ibindi bihahwa byazamutse asanga50 ku ijana?

0

Tuyihayimpundu Patrick yanditse ku itariki ya: 5-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka