Minisitiri Nduhungirehe ku rutonde rw’abasabira Donald Trump igihembo cy’amahoro cya Nobel
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe ari mu bayobozi batandukanye ku Isi basabira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel (Nobel Peace Prize).

Minisitiri Nduhungirehe, aherutse kuvuga ko Donald Trump, akwiriye igihembo cy’abaharaniye amahoro ku Isi cyitiriwe Nobel nyuma yo gufasha u Rwanda na Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gusinya amasezerano y’amahoro.
Mu kiganiro cyihariye Minisitiri Nduhungirehe yagiranye n’Ikinyamakuru cyo muri Amerika, Breitbart News Network yavuze ko umuntu ubashije gutuma ikibazo cy’umutekano mucye cyari mu Burasirazuba bwa RDC kibonerwa umuti, akwiriye igihembo cya Nobel kuko akemuye ikibazo cyari kimaze imyaka irenga 30 cyaraburiwe umuti.
Ku wa 27 Kamena 2025 ni bwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye amasezerano y’amahoro, yasinywe i Washington D.C muri Amerika.

Ibiro bya Perezida wa Amerika (White House) mu bandi bayobozi yashyize ahagaragara basabira Perezida Trump iki gihembo, harimo Minisitiri w’Intebe wa Armenia, Nikol Pashinyan. Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev. Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet. Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ndetse na Guverinoma ya Pakistan.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|