Abikoreraga bazize Jenoside bari bafite ubutwari budasanzwe - PSF Huye

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Huye (PSF), Gervais Butera Bagabe, avuga ko abikoreraga bazize Jenoside bari bafite ubutwari budasanzwe, ab’iki gihe bakwiye kubigiraho.

Abikorera ba Huye bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abikorera ba Huye bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yabibwiye abikorera bo mu Mirenge ya Tumba, Ngoma, Mukura na Huye yo mu Karere ka Huye, tariki 3 Kamena 2022, bari bateraniye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma, bibuka abikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Namwe nimutekereze kugira ngo ukore ucunaguzwa, usahurwa, wibwa, ukubitwa, witwa inyangarwanda, ugakomeza! Kuba barakomeje rero, kimwe mu byo tugomba kubigiraho gikomeye, ni ukuba barakundaga igihugu cyabo."

Yatanze urugero rw’umusaza umwe wikoreraga ubuyobozi bwo mu gihe cya mbere gato ya Jenoside bwigeze gufata baramukubita, bumugira intere bumwita inyangarwanda.

Ati "Wa musaza yarabashubije ati ariko mubona ari njye nyangarwanda? Murebye igihe mwanyiciye abanjye muri 59, mfungwa buri munsi, munkubita buri munsi. Ese dushyize ku munzani, ni njye nyangarwanda? Cyangwa ni njye nkundarwanda? Ati ubundi iyo ntaza kuba nkunda u Rwanda, ntabwo uyu munsi nakabaye ndubamo!"

Kwibuka byabimburiwe n'urugendo rwo kuva ku mu mujyi rwagati kugera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nhoma
Kwibuka byabimburiwe n’urugendo rwo kuva ku mu mujyi rwagati kugera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nhoma

Ibi byose yabivuze nyuma y’ubuhanya bwa Léopold Mubera wari umucuruzi mu gihe cya Jenoside, akayirokoka abikesha mugenzi we wamuhishe, wavuze ukuntu abacuruzi bo mu gihe cya mbere ya Jenoside basuzugurwaga bakitwa ibicucu kuko batabaga barabonye amahirwe yo kwiga, bakitwa ibisambo.

Ab’Abatutsi bo ngo no gucuruza ntibyari biboroheye, kuko no kugira ngo babashe kubona inguzanyo ya banki byasabaga kuba bafite umuntu ubishingira.

Mubera yari yanavuze ukuntu abacuruzi bagiye bafungwa bakanicwa guhera mu 1990, bagatotezwa bitwa ibyitso.

Yagize ati "Icyo gihe abacuruzi bo bapfaga kabiri. Yapfaga kuko ari Umututsi, akanapfa kubera ko afite n’ubutunzi. Kwari ugukoma gatoya gusa bakaba baramwishe, kugira ngo bamutware n’ibintu bye."

Mubera kandi, ashingiye ku bivugwa ku mbuga nkoranyambäga muri iki gihe, yasabye abikorera kuba maso, kuko ngo ari ko n’izindi ntambara zatangiye.

Yagize ati "Mbona ari twe ba mbere dukwiriye kurwanya biriya bintu, kurenza ndetse n’abandi bose, kubera ko ikintu kibi iyo kije mu gihugu gihera ku mucuruzi, kuko aba afite ibiryo, buri wese aba amureba. Rero ni twe tugomba kurwanira ihihugu bwa mbere. Twagize n’amahirwe Leta yacu iduha agaciro."

Uretse mu Mirenge ya Ngoma, Tumba, Mukura na Huye, kwibuka abikoreraga bazize Jenoside byabereye icyarimwe no mu yindi mirenge uko ari 14 igize Akarere ka Huye.

Perezida wa PSF i Huye, Gervais Butera Bagabe
Perezida wa PSF i Huye, Gervais Butera Bagabe

Byajyaniranye kandi no koroza inka abantu 14 (umwe umwe muri buri Murenge) bo mu miryango y’abikoreraga bazize Jenoside, ababo basigaye ntibabashe kongera kuzamuka mu bukungu ku bw’impamvu zinyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka