Huye: Abana b’inzererezi bashyizwe mu itorero ribakundisha kuba iwabo

Nyuma yo kubona ko umubare w’abana bo mu muhanda ugenda wiyongera aho kugabanuka, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwiyemeje kubashyira mu itorero baherwamo inyigisho zizatuma noneho baguma mu miryango.

Mu itorero bahabwa inyigisho zitandukanye
Mu itorero bahabwa inyigisho zitandukanye

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Announciata Kankesha, avuga ko gutoza abo bana babitangiye muri uku kwezi kwa Mutarama, kandi ko uko bagenda babakura mu muhanda babaganiriza, bakabatoza imico myiza, bakabakundisha kuba iwabo ndetse bakabashishikariza gukunda ishuri.

Agira ati "Intego nyamukuru y’iri torero ni ukubigisha gukunda umuryango bavukamo no kubahuza n’ababyeyi babo kugira ngo bemere gutaha."

Uko bagenda baganiriza abana ni na ko baganiriza n’ababyeyi babasanze iwabo, kandi ngo hari n’abatangiye gutwara abana babo.

Ibi ngo bitanga icyizere ko iyi gahunda ikiri mu igerageza izatanga umusaruro mu gihe kiri hagati y’amezi 3 na 5 ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwihaye kuba nta bana bazaba bakigaragara mu muhanda, nko mu gihe bafashe icyemezo cyo gushyiraho iri torero.

Bafata n’umwanya wo gukina

Abana bari mu itorero ahanini bavuga ko bagiye bava mu miryango yabo kubera ubukene, bakajya mu muhanda aho babaga batunzwe na kole n’inzoga, ndetse no gusabiriza.

Mu gihe cy’iminsi 20 bamaze mu itorero (Ryatangiye ku itariki 4 Mutarama 2022) abataratorotse bakahaguma ubu batangiye guhindura imyumvire, ku buryo ngo batazongera kujya mu muhanda.

Umusore w’imyaka 17 ukomoka ahitwa i Sovu mu Karere ka Huye, avuga ko yavuye mu ishuri yari ageze mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza, abitewe n’uko yageraga mu rugo akabura ibyo kurya, hanyuma yagerageza no korora ingurube n’inkoko bakabimwiba.

Agira ati "No gusaba si ikintu. Hari uguha akakubwira ngo ihangane, hakaba n’ukuvuma. Ibyo batwigishije numva ari byiza. Nintaha sinzongera guta ababyeyi. Nzaguma mu rugo njye mbafasha imirimo hanyuma na bo bazanshakire uko niga umwuga wo kwitunga."

Umukobwa w’imyaka 15 uturuka i Cyarwa mu Karere ka Huye, akaba atarigeze agera mu ishuri na rimwe, na we ngo yiteguye kuzasubira iwabo, akazajya ashaka uwo akorera akamuhemba, adasubiye gusabiriza, cyane ko na mbere hose mama we yabimubuzaga ntiyumve.

Kugeza ubu iri torero ririmo abana 39, bari hagati y’imyaka 8 na 19. Muri bo abakobwa ni 2, nk’uko bivugwa na Christine Mukakabayiza uyobora ikigo Intiganda kiri kuberamo iri torero, kikaba ari ikigo cyajyaga cyakira abana bakuwe mu muhanda, mbere y’uko bose basubizwa mu miryango yabo.

Mukakabayiza anavuga ko abana bakira hari abanyuzamo bagatoroka bagiye gushaka kole n’inzoga, ariko ko hari icyizere ko inyigisho bari guhabwa zizatanga umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka