Covid-19 ntiyazahaje ubukungu gusa, ahubwo n’imyemerere - Abahagarariye amadini

Abahagarariye amadini n’amatorero mu Karere ka Huye, bavuga ko Covid-19 itazahaje ubukungu gusa, ahubwo n’imyemerere y’abayoboke.

Abahagarariye amadini n'amatorero bavuga ko Covid-19 yakomye mu nkokora imyemerere
Abahagarariye amadini n’amatorero bavuga ko Covid-19 yakomye mu nkokora imyemerere

Babiganiriyeho tariki 4 Gashyantare 2022, mu nama bagize bagamije kurebera hamwe uko bitwaye mu bihe bya Coronavirus, no kugira ngo bibukiranye ibyo bagomba gukora mu rwego rwo gufasha abayoboke mu iterambere.

Bagaragaje icyifuzo ko n’insengero zujuje ibya ngombwa zitarakomorerwa, zakwihutishirizwa kuko kuba zimaze igihe zifunze byatumye abayoboke bagwa mu byaha.

Pasitoro Paul Gasigi yagize ati "Insengero zitarafungurwa abakristo benshi baraguye, bamwe bajya kunywa inzoga, abandi basubira mu ngeso bari barakijijwe. Aho zifunguriwe byasabye kongera gutangira bundi bushya."

Pasitoro Théophile Ntigura na we ati "Abakirisito bamwe baradohotse, ugasanga ibyo gusenga bitakiri hafi. Ni na bwo abantu batangiye kujya mu bidafite umumaro."

Pasitoro Anicet Kabalisa yongeraho ko ubundi umuntu agizwe n’umubiri, umutima, ubwenge na roho, kandi ko buri cyose gikenewe kugaburirwa kugira ngo ubuzima bugende neza.

Ati "Iyo roho itarimo kugaburirwa, umuntu aba agenda ahazaharira. Kubera ko insengero zari zifunze, hari abayoboke byagizeho ingaruka."

Atanga urugero ku nda z’imburagihe zatewe abangavu, akavuga ko abazitwaye mu gihe insengero zari zifunze babonywe na ba rusahuriramunduru.

Ati "Iteka ryose mu buzima iyo utari ahantu uba uri ahandi. Umukobwa wabaga ari mu rusengero muri korari cyangwa akubura, yabaga afite ibyo arimo akora, binyuranye no kujya mu biyobyabwenge n’ibindi byabaye insengero zifunze."

Icyakora nanone, n’ubwo hari abaguye ngo hari n’abo Coronavirus yatumye bajya gusenga.

Pasitoro Gasigi ati "Hari n’abo Coronavirus yigishije ko igihe cyose bashobora gupfa, bahita baza gushaka agakiza."

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko insengero zujuje ibyangombwa zikomorerwa
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko insengero zujuje ibyangombwa zikomorerwa

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ku nsengero 210 zari zemerewe gukora mu Karere ka Huye mbere ya Covid-19, 145 ari zo zamaze gukomorerwa.

Mu nsengero 65 zitarakomorerwa mu Karere ka Huye, hari izibarirwa muri 20 zasabye gukomorerwa zitarasubizwa, kandi abahagarariye ihuriro ry’amadini n’amatorero bavuga ko baza kwihutisha kureba niba bakwiye gufungurirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka