Ibyoroshye utabigenzemo neza, n’ibikomeye ntuzabishobora - Intwari Uwamahoro Prisca

Intwari y’Imena, Prisca Uwamahoro, umwe mu bana b’i Nyange bagaragaje ubutwari banga kwitandukanya nyuma yo kubisabwa n’abacengezi, abwira urubyiruko ko ibikorwa bitoya (byoroshye) ari byo bivamo ubutwari, kuko iyo ubaye ikigwari mu tuntu dutoya, n’ibikomeye utabishobora.

Prisca Uwamahoro, umwe mu bana b'i Nyange barashwe n'abacengezi ariko akarokoka
Prisca Uwamahoro, umwe mu bana b’i Nyange barashwe n’abacengezi ariko akarokoka

Yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyeshuri biga mu ishuri Notre Dame de la Providence Karubanda, tariki 31 Mutarama 2022, mu biganiro bijyanye no kwizihiza umunsi w’Intwari, wizihizwa ku itariki ya 1 Gashyantare.

Mu buhamya ku buryo abacengezi baje ku kigo yigagaho i Nyange, yavuze ko kuba batarabumviye ubwo babasabaga kwitandukanya byavuye mu rukundo no gufatanya bari baratojwe, maze abibutsa ko urwo rukundo bari bafitanye ari na bwo buryo bwo gukunda igihugu kuko utavuga ko ukunda igihugu cyawe wanga abagituye.

Yanababwiye ko ubutwari bugaragarira mu myitwarire ya buri munsi, kuko nk’umunyeshuri atavuga ko ari intwari no kwiga asabwa atabikora, akaba atavuga ko ari intwari kandi avunisha bagenzi be cyangwa abagaragariza urwango.

Yakomeje agira ati “No gushishoza ukabasha gutsinda ingeso mbi, byose ni utuntu dutoya umuntu yitoza, tukazamufasha no gukora ibiremereye. Nko kuri iki gihe urubyiruko rwishora n’ibiyobyabwenge no gutwara inda z’imburagihe, ubutwari kuri rwo ni ukumenya guhakana imbere y’uwo ari we wese washaka kubashora muri iyo mico mibi.”

Umuyobozi w’ishuri NDP Karubanda, Sr Philomène Nyirahuku, na we yasabye abana kuzajya bazirikana ku nkuru bazasiga imusozi, kuko uwabaye Intwari we adapfa bitewe n’uko inkuru nziza yasize imusozi idatuma yibagirana.

Yagize ati “N’iyo abana batapfa bazize amasasu ariko bagakora neza umurimo ababyeyi babahaye wo kwiga, bakumvira, bakubaha, bagatsinda, ni intango y’ubundi butwari burenze.”

Abanyeshuri biga muri NDP Karubanda, nyuma y’ibiganiro, bagaragaje ko basanze urukundo ari ryo pfundo ry’ubutwari.

Lysa Ines Ineza yagize ati “Urukundo rukeya watanga rwakugira Intwari. N’uwavuze ngo nta Batutsi nta Bahutu bari hano twese turi Abanyarwanda, nta gitangaza yari akoze kirenze kwerekana ko bose ari Abanyarwanda, bakaba bari umwe. Ako kantu gato yakoze katumye na n’ubu akivugwa nyamara hashize imyaka apfuye.”

Rosine Uwase, uhagarariye abandi banyeshuri muri iri shuri, we yaboneyeho guha ubutumwa ababyeyi batoza abana babo urwango.

Yagize ati “Turi mu rugamba rwo kubaka Ubunyarwanda hagati yacu. Ibyo kuvuga ngo utandukanye n’uyu, ni ibitekerano bidakwiye, ntabwo bigezweho. Twese dushyire hamwe Ubunyarwanda, tuzatera imbere.”

Abana bo mu ishuri NDP Karubanda bakurikiye ubuhamya bw'Intwari y'Imena, Prisca Uwamahoro
Abana bo mu ishuri NDP Karubanda bakurikiye ubuhamya bw’Intwari y’Imena, Prisca Uwamahoro

Uwamahoro, umwe mu mena z’i Nyange, we abacengezi baramurashe banamuteragura ibyuma, ariko ku bw’amahirwe ararokoka, Leta iramuvuza, none ubu akunda kuganiriza urubyiruko arushishikariza kuba intwari.

Avuga ko abagizwe Imena b’i Nyange ari abanyeshuri 47, abacengezi basanze mu mashuri yo mu wa gatanu no mu wa gatandatu, binjiyemo bagahita bicamo abanyeshuri batandatu.

Abo batandatu bahise bapfa, n’abandi babiri bamaze gupfa ubungubu harimo umwe wazize ingaruka z’ibyo yakorewe n’abacengezi, undi agapfa mu buryo busanzwe. Mu bakiriho harimo n’abafite ubumuga batewe no gukomeretswa n’abacengezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka