Ibyo bikoresho ni imyenda yo kwigana (uniforms), inkweto ndetse n’amakayi, amakaramu n’udusanduku tuzwi nka ‘boites mathématicales’ tubamo ibikoresho by’ishuri, byagenewe abana 20 baturuka mu miryango ikennye, bari bagiye kurangiza igihembwe batabifite.
Muri aba bana kandi harimo abari barataye ishuri, barigarurwamo bakagaragaza imbogamizi yo kutagira ibikoresho nk’uko bivugwa na Raymond Ndayisenga, uyobora ishuri ribanza rya Mpare.
Agira ati "Natangiye kuyobora iri shuri mu kwezi kwa 12/2021. Nyuma yo kugarura mu ishuri abari bararitaye, batugaragarije ko nta bikoresho by’ishuri babasha kubona, tubaruye mu kigo cyose dusanga ku bana 343 harimo 85 batabifite cyangwa bafite bikeya ku buryo bakeneye gufashwa. Mu cyumweru gishize twegereye ishuri Ikibondo, tubasaba ubufasha."
Icyifuzo cye umuyobozi w’Ishuri Ikibondo, Françoise Uwera, yaracyakiriye, akimugereza ku bana barera none mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa babashije kwegeranya ibihumbi 220 ari na byo baguzemo ibyo bikoresho batanze.
Uyu muyobozi ati "Ishuri natwe twongeyeho amafaranga ibihumbi 100 yo kuzafasha bariya bana ndetse n’abandi bana bakennye muri gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri."
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba bwashimye iki gikorwa cy’abana, ariko cyane cyane bushima ababyeyi babo kuko ari bo babahaye amafaranga yo gufasha bagenzi babo.
Ushinzwe uburezi muri uyu Murenge, Domina Usanase, yagize ati "Bana, ubusanzwe mwebwe umurimo wanyu ni ukwiga. Muze kudushimirira ababyeyi banyu kuko ari bo babahaye ubushobozi bwababashishije gufasha bagenzi banyu."
Ubuyobozi bw’ishuri Ikibondo buvuga ko ababyeyi baharerera basanzwe bakora ibikorwa byo gufasha babinyujije mu bana babo, kuko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bajya baremera abayirokotse bakeneye ubufasha.
Kuremera abana b’abakene kugira ngo babashe kwiga ni ubwa mbere babikoze, ariko ngo ntibihagarariye ahangaha.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Gufashanya ni umuco mwiza aba bana bazawuhorane
Mbega ishuri rishimishije we! Iyo ndangagaciro batoza abana b’igihugu ni nziza cyane. Abo ni bo barezi igihugu gikeneye. Ibyo bikorwa muzajye kubyigisha n’ibindi bigo kuko ari iby’agaciro.
Mbega ishuri rishimishije we! Iyo ndangagaciro batoza abana b’igihugu ni nziza cyane. Abo ni bo barezi igihugu gikeneye. Ibyo bikorwa muzajye kubyigisha n’ibindi bigo kuko ari iby’agaciro.