Abari mu butumwa bw’amahoro igihe u Rwanda rwicwaga bagarutse kureba
Itsinda ry’abahoze ari ingabo z’Afurika zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rigiye kugaruka mu Rwanda muri iki cyumweru kugira ngo ryiyibutse inzira y’ibihe bikomeye banyuzemo barengera abasivili batagira inkunga y’ibikoresho cyangwa iy’ubuyobozi.

Guhera ku ya 14 kugeza ku ya 20 Kanama, aba basirikare bavuye muri Ghana na Senegal bazasura ahantu h’ingenzi izo ngabo zakoreraga mu myaka 31 ishize, harimo Hôtel des Mille Collines, Stade Amahoro, ahahoze ari ETO Kicukiro, no ku Mulindi wa Byumba.
Bazasura kandi inzibutso za Jenoside, banahure n’abo mu ngabo z’u Rwanda bo mu gihe cya none kugira ngo basangire ubunararibonye bwabo.
Abazasura u Rwanda barimo Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio, Brig Gen Elhadji Babacar Faye, Brig Gen Stephen Parbey, Major (Rtd) Peter Sosi, Ex WO II Lucas Norvihoho na Ex WO I Sampson Agyare, bari mu bagumye mu gihugu nyuma y’uko izindi ngabo nyinshi za LONI zisubiye iwabo, bemera guhara ubuzima bwabo kugira ngo barokore Abanyarwanda bari mu kaga muri ibyo bihe.
Urugendo rwabo rwateguwe na Isōko Centre for Humanity ku bufatanye na Aegis Trust binyuze mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rukazarangwa n’ibiganiro rusange no gutanga ubuhamya buzajya bwifashishwa mu kwigisha amahoro.
Umuyobozi Mukuru wa Isōko Centre for Humanity, Alice Wairimu Nderitu, avuga ko iyi nama ari “umwanya mwiza wo kumenya kuzafasha mu kubika amateka,” ashimira ubutwari bw’aba basirikare muri ibyo bihe byari bikomeye, nka kimwe mu bimenyetso by’indangagaciro za Afurika birimo impuhwe, ubumwe no kurengera ubuzima bwa muntu.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Aegis Trust, Freddy Mutanguha, avuga ko kwakira iri tsinda “ari ishema rikomeye kandi ari n’inshingano zabo,” agaragaza ko amakuru yabo ari amasomo akomeye ku isi yose.
Abateguye uru rugendo bavuga ko intego atari ugushimira aba basirikare bagaragaje ubutwari gusa, ahubwo ari no kongera imbaraga mu kwiyemeza kurwanya no gukumira Jenoside kugira ngo itazongera ukundi, haba muri Afurika no ku Isi muri rusange.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|